Igikoro bamwe bita ikinyamayogi ni kimwe mu binyabijumba abantu benshi badakunze kwitabira kurya, nyamara gifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.
Ubushakashatsi bwerekana ko igikoro ari isoko ya “fibres alimentaire”, vitamini nka C, B1 na B6; ndetse n’imyunyungugu nka potasiyumu na manganese, kikaba kandi gikungahaye kuri poroteyini.
Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkizibonekamu “Bikoro” harimo: Aloe-vera, Golden six, Ca+ Fe+ Zi Plus capsules, Cordy royal jelly, Multivitamin capsules na Spirulina tablets zifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero, umutima,ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.
Akamaro k'ibikoro ku buzima
1. Bizamura ubudahangarwa bw'umubiri
Vitamin C n'izindi antioxidants ziboneka mu bikoro zifasha umubiri kurwanya mikorobe, kwihutisha gukira ibikomere no kurinda uturemangingo kwangizwa n'uduce twitwa free radicals bigatuma umubiri ugira ubudahangarwa bufite imbaraga.
2. Bifasha mu kurwanya indara z'amaso
Ibikoro bikungahaye kuri beta-carotene, ihinduka Vitamin A mu mubiri.
Vitamin A ifasha amaso kureba neza cyane cyane nijoro kandi ikagabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe z'amaso.
3. Bifasha umutima gukora neza
Potassium iboneka mu bikoro ifasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso, igatuma umutima utera neza ndetse ikagabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima nka hypertension n’izindi.
Ibikoro kandi bikungahaye kuri fibre nazo zigira uruhare mu kugabanya cholesterol mbi (LDL) mu maraso bigasha amaraso gutembera neza mu mubiri.
4. Bifasha igogora kugenda neza
Kubera fibre nyinshi zirimo, ibikoro birwanya impatwe, bituma igogorwa rigenda neza kandi ifasha kubungabunga bagiteri nziza zo mu mara (probiotics).
5. Bifasha kugenzura isukari mu maraso
Fibre ituma isukari iva mu biryo yinjira mu maraso buhoro.
Ibi bifasha kugabanya ihindagurika rikabije ry'isukari mu maraso bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.
6. Bifasha uruhu kumera neza
Vitamin C ifasha cyane mu ikorwa collagen, bigatuma uruhu ruhora rutoshye kandi rugahorana itoto.
Ibikoro kandi bikungahaye kuri Antioxidants nazo zirinda uruhu gusaza imburagihe.
7. Bifasha amagufwa gukomera
Ibikoro bikungahaye ku myunyungugu irimo Magnesium, Potassium, Calcium ifasha amagufwa gukomera. Iyo ibikoro bifatanyijwe n'andi mafunguro akungahaye kuri calcium, bitanga umusanzu mwiza ku buzima bw'amagufwa.
9. Bifasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri zimwe na zimwe
Antioxidants nka beta-carotene na Vitamin C zifasha kurinda uturemangingo kwangirika.
Nubwo ibikoro bidashobora kuvura cyangwa gukumira kanseri byonyine, kubirya kenshi nk'igice cy'indyo yuzuye imboga n'imbuto bishobora kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira nka kanseri n’izindi.
Ibikoro ni ibiribwa bifite uruhare runini mu gutanga ingufu no gukungahaza umubiri intungamubiri z'ingenzi zirimo fibre, vitamini n'imyunyungugu. Iyo biriwe mu rugero kandi bikajyana n'izindi ndyo zuzuye nk'imboga, imbuto n'ibiribwa bikungahaye kuri poroteyine, bifasha kubungabunga ubuzima bw'umutima, igogorwa ryiza, kugenzura isukari yo mu maraso no gufasha umubiri gukora neza muri rusange. Kubishyira mu mafunguro ya buri munsi mu buryo buboneye ni imwe mu ntambwe zifasha kubungabunga ubuzima bwiza no kwirinda zimwe mu ndwara zidakira.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw