Nephrotic Syndromeni ikibazo cy’impyiko giterwa no kwangirika kw’utuyunguruzo twazo. Iyo utuyunguruzo twangiritse, poroteyine umubiri uba ukeneye kugira ngo igume mu maraso itangira gusohoka nyinshi mu nkari.

Gutakaza poroteyine nyinshi bishobora gutuma albumin yo mu maraso igabanuka, amazi akajya mu turemangingo tw’umubiri bigatera kubyimba, ndetse hakiyongera cholesterol n’ibinure mu maraso.

⚠️ IBIMENYETSO BYA NEPHROTIC SYNDROME

  1. Kubyimba amaguru, ibirenge n’udutsinsino.
  2. Kubyimba mu maso no hafi y’amaso, cyane cyane mu gitondo.
  3. Kubyimba indabitewe no kwiyongera kw’amazi mu mubiri.
  4. Inkari ziba zirimo ifuro ryinshi (foamy urine)kubera poroteyine nyinshi mu nkari.
  5. Kongera ibiro vubabitewe n’amazi aba yibitse mu mubiri.
  6. Kunanirwa no guhora wumva ufite intege nke.
  7. Kugabanuka k’ubushake bwo kurya.
  8. Cholesterol yo mu maraso ishobora kuba nyinshi.

❗ INGARUKA ZA NEPHROTIC SYNDROME

Iyo Nephrotic Syndrome ititabwaho neza, ishobora gutera:

  • Kwangirika gukomeye kw’impyiko.
  • Chronic Kidney Disease (CKD).
  • Kidney Failure, aho impyiko zishobora kugera ku rwego rwo kudashobora gukora neza.
  • Kubyimba cyanebitewe n’amazi menshi mu mubiri.
  • Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso.
  • Kugira amaraso yibumbira (blood clots).
  • Kwandura indwara byoroshye, kubera gutakaza poroteyine zimwe zifasha ubudahangarwa.
  • Cholesterol nyinshi ishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso.

 

Hari supplements zifasha imikorere myiza y’ impyiko bityo zikazirinda kwatakwa n’ indwara zitandukanye. Izo wazisanga muri KUNDUBUZIMA HEALTH CAREzirimo:

  • Reishi Capsules
  • Aloe SpirulinaPowder
  • Multivitamin Capsules
  • Cordy Active Capsules

 

🔍 ICYONGERA IBYAGO BYO KURWARA NEPHROTIC SYNDROME

Nephrotic Syndrome ntabwo ari indwara imwe gusa; ishobora guterwa n’indwara cyangwa ibibazo bitandukanye byangiza utuyunguruzo tw’impyiko.

Bimwe mu bishobora kuyitera harimo:

  • Diabetes (diabete).
  • Lupus.
  • Indwara z’impyiko nka FSGS, membranous nephropathy na minimal change disease.
  • Indwara zimwe na zimwe zandura nka Hepatitis B, Hepatitis C na HIV.
  • Indwara zimwe na zimwe zishingiye ku miterere y’umubiri cyangwa ku turemangingo.
  • Imiti imwe n’imwe, harimo imiti yo mu itsinda rya NSAIDs, ishobora kugira uruhare mu kwangiza impyiko ku bantu bamwe.

 

🛡️ WAKWIRINDA UTE NEPHROTIC SYNDROME?

Ntabwo buri gihe bishoboka gukumira Nephrotic Syndrome, kuko imwe mu mpamvu zayo ari indwara z’impyiko cyangwa izindi ndwara z’umubiri umuntu adashobora kwirinda burundu. Ariko ushobora kugabanya ibyago byo kwangirika kw’impyiko:

Kugenzura isukari yo mu marasoniba urwaye diabete.
Kugenzura umuvuduko w’amarasoburi gihe.
✅ Kwivuza hakiri kare indwara zishobora kwangiza impyiko.
✅ Kwirinda gukoresha imiti uko wishakiye, cyane cyane imiti ishobora kugira ingaruka ku mpyiko.
✅ Kugabanya umunyu mwinshimu mafunguro, cyane cyane ku muntu usanzwe afite kubyimba.
✅ Kugabanya ibiryo birimo ibinure byinshi na cholesterol nyinshi.
 

Icyitonderwa:umuntu ufite Nephrotic Syndrome ashobora gukenera kugenzura ingano y’amazi n’umunyu afata bitewe n’uko impyiko ze zimeze; ntakwiriye kwishyiriraho gahunda yo kunywa amazi menshi cyangwa kugabanya poroteyine atabanje kuganira n’umuganga cyangwa nutritionist.

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw