Ikirungurira (Heartburn)ni ikibazo gikunze kubaho iyo aside yo mu gifu izamutse ikagera mu muyoboro w’ibiryo (esophagus), bigatuma umuntu yumva ubushyuhe cyangwa umuriro mu gituza no mu muhogo. Gishobora kubaho rimwe na rimwe, ariko iyo gisubiramo kenshi gishobora kuba ikimenyetso cya acid reflux cyangwa GERD.
IBIMENYETSO BY’IKIRUNGURIRA
- 🔥 Kumva umuriro cyangwa ubushyuhe mu gituza, cyane cyane nyuma yo kurya.
- 😣 Kumva aside cyangwa ibintu bisharira bizamuka mu muhogo.
- 😮💨 Kumva ibintu bigaruka mu kanwa nyuma yo kurya cyangwa iyo uryamye.
- 🤢 Isesemi cyangwa kutamererwa neza mu gifu.
- 🗣️ Kurwara umuhogo cyangwa kugira ijwi rihinduka, cyane cyane iyo aside imaze igihe izamuka.
- 🌙 Ikirungurira kwiyongera nijoro cyangwa iyo uryamye.
- 😴 Guhagarika ibitotsi bitewe n’ubushyuhe cyangwa aside izamuka.
INGARUKA Z’IKIRUNGURIRA GIKOMEJE
Iyo ikirungurira kibaye kenshi kandi ntikivurwe neza, aside ishobora gukomeza kwangiza umuyoboro w’ibiryo.
Gishobora gutera:
- Kwangirika cyangwa kubyimba k’umuyoboro w’ibiryo.
- Kubabara cyangwa kugira ikibazo mu gihe cyo kumira.
- Ibisebe ku muyoboro w’ibiryo.
- Gukomeza kugira inkorora cyangwa kuribwa mu muhogo.
- Mu gihe kirekire, GERD ishobora kongera ibyago by’impinduka mu ngingo y’umuyoboro w’ibiryo.
SUPPLEMENTS ZISHOBORA GUSHYIGIKIRA UBUZIMA BW’IGOGORA
Supplements zikoreshwa mu gushyigikira igifu n’igogora zirahari kandi ziboneka mukigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Izo supplements zirimo
- Ca+Fe+Zi Capsules
- Cordy Active Capsules
- Aloe Spirulina Powder
- Reishi Capsules
- Maglim Capsules
UKO WAKIRINDA IKIRUNGURIRA
✅ Irinde kurya byinshi icyarimwe; rya duke ariko neza.
✅ Irinde kuryama ako kanya umaze kurya; tegereza nibura amasaha 2–3.
✅ Menya ibiryo bigutera ikirungurira kandi ubigabanye cyangwa ubyirinde.
✅ Gabanya ibiryo birimo amavuta menshi n’ibikaranze.
✅ Gabanya ikawa nyinshi, inzoga n’ibindi binyobwa bishobora kugutera heartburn.
✅ Irinde kurya byinshi cyane nijoro.
✅ Niba ufite ibiro byinshi, kugabanya ibiro bishobora gufasha kugabanya ibimenyetso ku bantu bamwe.
✅ Niba ikirungurira kikubaho nijoro, kuzamura umutwe w’igitanda bishobora gufasha.
✅ Irinde kunywa cyangwa kurya ibintu bikugiraho ingaruka nyuma yo kubimenya.
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa Kigali, ku Muhima, mu nyubako yegeranye na Hotel Okapi, ikoreramo Genesis TV, kuri Ground Floor.
📞 0785686682 (WhatsApp)
📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw