Imitsi igira uruhare rukomeye mu gutuma umubiri ukora neza, kuko ari yo itwara ubutumwa hagati y’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri. Iyo imitsi igize ikibazo, bishobora gutera ibimenyetso bitandukanye bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.

Ibimenyetso

  • Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo, cyane cyane mu nkokora, mu mavi, mu mugongo no mu bikanu.
  • Kurega kw’imitsi no kugira imitsi igaragara cyane ku ijosi, ku mfundiko, ku kibero no ku nda.
  • Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya no mu bitugu.
  • Kugorama intoki n’amano cyangwa bikagira ikibazo cyo kudakora neza.
  • Kumva utuntu tukujomba nk’udushinge, amashanyarazi cyangwa urusenda.
  • Kubyimba amaguru no kumva afite uburemere cyangwa ububabare.
  • Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa mu bice bitandukanye by’umubiri.
  • Kutitira mu biganza cyangwa mu birenge.
  • Iyo ukoze ku gice runaka cy’umubiri ntubyumve neza cyangwa ukumva nk’aho cyabaye ikinya.
  • Kugira intege nke mu maboko cyangwa amaguru.
  • Kugorwa no kugenda neza cyangwa kuringaniza umubiri.
  • Kubabara umugongo ububabare bukamanuka bukagera mu kuguru.

Ingaruka z’indwara y’imitsi

  • Ububabare budashira mu mubiri no mu ngingo.
  • Intege nke mu maboko cyangwa amaguru.
  • Kugorwa no kugenda cyangwa kuringaniza umubiri.
  • Gutakaza ubushobozi bwo kumva neza mu bice bimwe by’umubiri.
  • Kugorama cyangwa gukomera kw’intoki n’amano.
  • Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa kenshi.
  • Kugorwa no gukora imirimo isanzwe bitewe n’intege nke cyangwa ububabare.
  • Kwangirika kw’imitsi bikarushaho gutuma ibimenyetso byiyongera.
  • Mu bihe bikomeye, bishobora gutera ubumuga bw’igice runaka cy’umubiri.
  • Kugira ubuzima bwa buri munsi bugorana bitewe n’ububabare, intege nke n’ibindi bimenyetso.

Supplement ziboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CAREtubafitiye supplement zirimo Ca+Fe+Zi Plus Capsules, Golden Six Capsules, Reishi Capsules, Spirulina Tablets na CordJ’Flex Capsules.

Izi supplement zikungahaye ku myunyungugu, vitamine n’ibindi bintu birimo antioxidants bifasha ingingo n’ amagui muri rusange. Zishobora kuba igice cy’imirire yuzuye, ariko ntizisimbura imiti cyangwa ubuvuzi butangwa n’umuganga.

 

Ni iki gishobora gutera ibibazo by’imitsi?

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera cyangwa kongera ibyago by’indwara z’imitsi, zirimo:

1. Diyabete:Isukari nyinshi mu maraso igihe kirekire ishobora kwangiza imitsi.

2. Kubura vitamini zimwe na zimwe:Cyane cyane vitamini B12, ishobora kugira uruhare mu mikorere myiza y’imitsi.

3. Gukomereka:Imitsi ishobora kwangirika bitewe n’impanuka cyangwa igikomere.

4. Kunywa inzoga nyinshi:Gukoresha inzoga nyinshi igihe kirekire bishobora kwangiza imitsi.

5. Indwara zimwe na zimwe:Hari indwara zishobora kwibasira ubwonko, uruti rw’umugongo cyangwa imitsi.

 

Wakora iki kugira ngo urinde ubuzima bw’imitsi?

  • Rya indyo yuzuye kandi irimo imboga, imbuto, ibinyampeke n’ibiribwa bikungahaye kuri protein.
  • Kora imyitozo ngororamubiri uko ubushobozi bwawe bungana.
  • Genzura isukari mu maraso niba ufite diyabete.
  • Irinde kunywa inzoga nyinshi.
  • Jya kwisuzumisha igihe ubonye ibimenyetso bidasanzwe.
  • Kurikiza inama z’abaganga

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com
🌐 www.kundubuzima.rw