?> https://kundubuzima.rw/
  • Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Inkuru Ziheruka

BROCCOLI: Impamvu iki gihingwa cyiswe "Superfood" gikwiye kuba ku Meza yawe

Mu myaka yashize, ubushakashatsi ku mirire bwagaragaje ko hari ibiribwa bifite ubushobozi bwo guha umubiri intungamubiri nyinshi kurusha ibindi. Muri ibyo harimo broccoli, uruboga rw'icyatsi ruri mu muryango umwe na chou-fleur (cauliflower), cabbage na kale. Nubwo hari abantu benshi batarushyira mu mafunguro yabo ya buri munsi, broccoli iri mu biribwa bifatwa nk'iby'agaciro gakomeye mu kubungabunga ubuzima.

Nubwo kurya indyo yuzuye ari byo shingiro ry'ubuzima bwiza, hari igihe umuntu adashobora kubona intungamubiri zose akeneye binyuze mu mafunguro gusa. Muri icyo gihe, food supplementszizewe kandi zujuje ubuziranenge zishobora gufasha kunganira umubiri.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, haboneka food supplementszateguwe mu rwego rwo kunganira umubiri kubona intungamubiri z'ingenzi. Izi supplements kandi habonekamo intungamubiri ushobora gusanga muri broccoli kubuuryo bworoshye cyane kandi bufasha umubiri vuba:

  • Cordy Royal Jelly Capsules
  • Reishi Capsules
  • Spirulina Tablets
  • Multivitamin Capsules
  • Ca+Fe+Zi Plus Capsules

Izi supplements zikorerwa hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga y'ubuziranenge, kandi zigamije kunganira ubuzima iyo zifashijwe hamwe n'imirire iboneye ndetse n'inama z'inzobere.

Kuki Broccoli Ifatwa Nk'Uruboga Rwihariye?

Igira vitamine zifasha ubudahangarwa bw'umubiri, imyunyungugu ikomeza amagufwa n'imikaya, fibres zifasha igogora ndetse n'ibinyabutabire by'umwimerere bifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika.

Intungamubiri Z'ingenzi Ziboneka Muri Broccoli

1. Vitamin C

Broccoli iri mu mboga zikungahaye cyane kuri vitamine C. Iyi vitamini ifasha ubudahangarwa bw'umubiri gukora neza, igatuma umubiri urwanya indwara ziterwa na virusi na bagiteri. Vitamin C kandi igira uruhare mu gukora collagen, poroteyine ifasha uruhu, amagufa, amenyo n'imitsi gukomera. Ni nayo ifasha ibikomere gukira vuba.

2. Vitamin K

Vitamin K ni ingenzi cyane mu gutuma amaraso ashobora kuvura igihe umuntu yakomeretse. Ifasha kandi amagufwa gukomera kuko igira uruhare mu gufata calcium no kuyigeza aho ikenewe. Abantu bageze mu zabukuru bakenera iyi vitamini kugira ngo bagabanye ibyago byo kuvunika amagufwa.

3. Vitamin A

Broccoli irimo beta-carotene ihindurwamo Vitamin A mu mubiri.

Iyi vitamini ifasha amaso kubona neza cyane cyane nijoro, ikabungabunga uruhu ndetse ikanongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana n'indwara.

4. Folate (Vitamin B9)

Folate ni imwe muri vitamine zo mu muryango wa B zifasha uturemangingo tw'umubiri gukura no kwiyongera.

Ni ingenzi cyane ku bagore batwite kuko ifasha imikurire myiza y'ubwonko n'umugongo w'umwana uri mu nda.

5. Potassium

Potassium ifasha umutima gutera neza, ikaringaniza umuvuduko w'amaraso kandi igafasha imikaya gukora neza.

Kurya ibiribwa bikungahaye kuri potassium bishobora kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso.

6. Calcium

Nubwo amata ari yo azwiho kugira calcium nyinshi, broccoli na yo itanga calcium ifasha kubaka amagufwa n'amenyo akomeye.

Ifasha kandi imikaya n'imyakura gukora neza.

7. Magnesium

Magnesium ni umunyungugu ukenewe mu bikorwa byinshi bibera mu mubiri harimo gukora ingufu, gukomeza imikaya no gufasha umutima gukora neza.

Abantu benshi ntibabona magnesium ihagije mu mirire yabo, ari yo mpamvu kurya broccoli bishobora kubafasha.

8. Fibre

Broccoli ikungahaye kuri fibre zifasha igogora, zigatuma umuntu ahaga igihe kirekire kandi zigafasha kugabanya isukari n'ibinure bibi biri mu maraso.

Fibre kandi ifasha mikorobi nziza ziba mu mara gukomeza gukora neza.

9. Sulforaphane

Kimwe mu bituma broccoli iba uruboga rwihariye ni ukuba irimo Sulforaphane, ikinyabutabire cy'umwimerere cyizweho cyane n'abashakashatsi.

Sulforaphane ifasha uturemangingo tw'umubiri guhangana n'ibyangiza (oxidative stress), igafasha umubiri kwisukura ndetse ikanashyigikira uburyo umubiri urinda indwara.

10. Lutein na Zeaxanthin

Izi antioxidants zifasha kurinda amaso, cyane cyane retina, kandi zigabanya ibyago byo kurwara indwara z'amaso zijyana no gusaza.

11. Iron

Broccoli itanga ubutare (iron) bufasha umubiri gukora insoro zitukura z'amaraso no gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri.

Iyo iron ifashwe hamwe na Vitamin C iba muri broccoli, umubiri uyikuramo inyungu nyinshi kurushaho.

12. Antioxidants

Broccoli irimo antioxidants nyinshi zirimo flavonoids, carotenoids na glucosinolates.

Izi zose zifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangizwa na free radicals, bityo zigafasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira no gusaza imburagihe.

 

Uko Broccoli Ifasha Umubiri Kugabanya Ibyago Byo Kurwara Indwara Zitandukanye

1. Ifasha Kubungabunga Ubuzima Bw'Umutima

Broccoli irimo potassium, fiber, vitamin Cna antioxidantsbifasha:

  • Kugenzura umuvuduko w'amaraso.
  • Kugabanya cholesterol mbi (LDL).
  • Gufasha imitsi y'amaraso gukomeza gukora neza.
  • Kugabanya kwangirika kw'uturemangingo tw'imitsi y'amaraso.

Ibi byose bifasha umutima gukora neza kandi bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima n'ibibazo bifitanye isano na wo.

2. Ifasha Umubiri Kurwanya Oxidative Stress

Mu buzima bwa buri munsi, uturemangingo tw'umubiri twibasirwa n'ibinyabutabire bizwi nka free radicals, bishobora gutera kwangirika kw'uturemangingo no kwihutisha gusaza.

Broccoli ikungahaye kuri Sulforaphane, Vitamin C, Beta-carotene, Flavonoids na Lutein

Ibi bifasha kugabanya kwangirika kw'uturemangingo no gufasha umubiri gukomeza gukora neza.

3. Ishyigikira Ubudahangarwa Bw'Umubiri

Ubudahangarwa bw'umubiri ni bwo bufasha umuntu guhangana n'indwara ziterwa na virusi, bagiteri n'ibindi bitera uburwayi.

Kubera Vitamin C, Vitamin A, Vitamin E n'izindi antioxidants, broccoli ifasha:

  • Gushyigikira imikorere y'uturemangingo tw'ubudahangarwa.
  • Gufasha umubiri kwihutisha gukira nyuma yo kurwara.
  • Kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangizwa n'uburwayi.

4. Ifasha Mu Kugenzura Isukari Yo Mu Maraso

Abantu bafite ibyago byo kurwara diyabete cyangwa bayisanganywe basabwa kurya ibiribwa bikungahaye kuri fiber.

Fiber iboneka muri broccoli:

  • Ituma isukari itinjira vuba mu maraso.
  • Ifasha kugabanya izamuka rikabije ry'isukari nyuma yo kurya.
  • Ifasha umuntu guhaga igihe kirekire.

5. Ifasha Kugabanya Umubyibuho Ukabije

Broccoli ni imwe mu mboga zifite: Calories nke, Fibre nyinshi na Amazi menshi.

Ibi bituma umuntu ahaga atariye ibiribwa byinshi bifite ingufu nyinshi.

Kubera iyo mpamvu, broccoli ishobora gufasha abantu bari muri gahunda yo kugabanya ibiro cyangwa kubungabunga ibiro bifite ubuzima bwiza.

6. Ifasha Igogora Gukora Neza

Ubuzima bw'amara bugira uruhare rukomeye ku buzima rusange.

Fiber iboneka muri broccoli ifasha:

  • Koroshya igogorwa ry'ibiryo.
  • Kugabanya impatwe.
  • Kugaburira mikorobi nziza ziba mu mara.
  • Gufasha amara gukora neza.

Iyo amara afite ubuzima bwiza, n'umubiri wose ukora neza.

7. Ifasha Kubungabunga Amagufwa

Broccoli irimo Vitamin K, Calcium na Magnesium

Izi ntungamubiri zifasha:

  • Gukomeza amagufwa.
  • Kugabanya ibyago byo kuvunika amagufwa.
  • Gushyigikira imikurire myiza y'amagufwa ku bana.
  • Kubungabunga amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.

8. Ifasha Mu Kurinda Amaso

Ubuzima bw'amaso bugenda bugabanuka uko imyaka ishira.

Broccoli irimo: Lutein, Zeaxanthin na Beta-carotene

Izi antioxidants zifasha kurinda retina no kugabanya ibyago byo kugira indwara z'amaso ziterwa no gusaza.

9. Ishyigikira Ubuzima Bw'Ubwonko

Ubwonko bukenera intungamubiri zitandukanye kugira ngo bukore neza.

Vitamin K, folate, antioxidants na sulforaphane biri muri broccoli bifasha:

  • Gushyigikira imikorere y'ubwonko.
  • Kurinda uturemangingo tw'ubwonko kwangirika.
  • Gufasha umuntu gukomeza ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka.

10. Ifasha Kubungabunga Ubuzima Bw'Umwijima

Umwijima ni rwo rugingo rufasha umubiri gusukura ibinyabutabire bitandukanye.

Sulforaphane iboneka muri broccoli ifasha gushyigikira enzymes z'umwijima zifasha mu gusohora imyanda no gukomeza imikorere yawo.

11. Ifasha Kubungabunga Uruhu

Vitamin C na Vitamin A biri muri broccoli bifasha:

  • Gukora collagen.
  • Gutuma uruhu rugumana itoto.
  • Gufasha uruhu kwisana iyo rwangiritse.
  • Kugabanya ingaruka ziterwa n'imirasire y'izuba.

 

Uko Wakoresha Broccoli Mu Mirire Yawe Kugira Ngo Ubone Inyungu Zayo Zose

Nubwo broccoli ari uruboga rukungahaye ku ntungamubiri, uburyo rutegurwamo bugira uruhare runini mu kugena ingano y'izo ntungamubiri umubiri ubasha gukuramo. Kuyiteka igihe kirekire cyangwa mu mazi menshi bishobora kugabanya vitamine zimwe na zimwe, cyane cyane Vitamin C n'ibindi binyabutabire byoroshye kwangirika iyo bishyushye cyane.

Abahanga mu mirire bagaragaza ko uburyo bwiza bwo gutegura broccoli ari ukuyitogosa (steam) mu gihe gito cy'iminota 3–5 cyangwa kuyotsa byoroheje. Ubu buryo bufasha kugumana igice kinini cy'intungamubiri zayo. Ishobora kandi kuribwa ari mbisi nyuma yo kozwa neza, ikongerwa muri salade cyangwa igakorwamo umutobe uvanze n'izindi mbuto n'imboga.

Broccoli ishobora no gutekwa hamwe n'ibindi biribwa bikungahaye kuri poroteyine nk'amafi, amagi, ibishyimbo cyangwa inyama zitarimo ibinure byinshi, bityo umuntu akabona indyo yuzuye kandi iringaniye.

 

Kubindi bisobanuro wagana

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

Ese ugira ububabare mu mavi cyangwa mu zindi ngingo? Urababara iyo uhagaze cyangwa uzamuka escalier? Menya icyaba kibitera n'uburyo wakwirinda kwangirika kw'ingingo

 

Ese usigaye ugira ububabare mu mavi, mu rukenyerero, mu ntoki cyangwa mu bindi bice by’ingingo? Bishobora kuba ari Osteoarthritis, imwe mu ndwara zikunze kwibasira abantu bakuru ariko ishobora no gufata abakiri bato bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ni iki gitera Osteoarthritis?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera cyangwa kongera ibyago byo kurwara Osteoarthritis harimo:

  1. Gusaza: Uko imyaka igenda yiyongera, cartilage igenda itakaza ubushobozi bwo kwisana.
  2. Umubyibuho ukabije: Ibiro byinshi byongera umutwaro ku mavi no ku zindi ngingo.
  3. Imvune zabayeho mbere: Gukomereka ku ngingo bishobora kuyangiza burundu.
  4. Gukora akazi gakoresha ingingo cyane: Imirimo isaba gupfukama, guterura cyangwa guhagarara igihe kirekire.
  5. Kutagira imyitozo ngororamubiri ihagije.
  6. Umurage: Hari abantu bagira ibyago byinshi bitewe n'uko mu muryango wabo harimo abarwaye iyi ndwara.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kubungabunga ubuzima bw'ingingo hakoreshejwe indyo yuzuye hamwe n'inyunganiramirire zifasha amagufwa n'ingingo bishobora gufasha mu buzima rusange bw'ingingo. KUNDUBUZIMA HEALTH CARErero ibafitiye izo inyunganiramirire J'Flex Capsules, Reishi Capsules, Ca+Fe+Zi Plus Capsules, Golden Six Capsules na Spirulina Tablets, bishobora gufasha mu gushyigikira ubuzima bw’amagufwa n’ingingo iyo bikoreshejwe nk’inyunganizi z’ubuzima hamwe n’inama z’abaganga.

Ibimenyetso byayo

Ububabare mu mavi, mu rukenyerero cyangwa mu ntoki

  1. Kwangirika cyangwa gukomera kw’ingingo cyane cyane mu gitondo
  2. Kubyimba kw’ingingo
  3. Kumva amagufwa asakuza (clicking/cracking sounds)
  4. Kugorwa no kugenda cyangwa kuzamuka ingazi

Ni ayahe mavitamine na minerals bifasha ubuzima bw’ingingo?

Abafite Osteoarthritis bakenera indyo yuzuye irimo:

Vitamins

  1. Vitamin Difasha amagufwa gukomera.
  2. Vitamin Cifasha gukora collagen irinda ingingo.
  3. Vitamin Eifasha kurinda uturemangingo kwangirika.
  4. Vitamin Kifasha ubuzima bw’amagufwa.

Minerals

  1. Calciumikomeza amagufwa.
  2. Magnesiumifasha imikaya n’ingingo gukora neza.
  3. Zincifasha umubiri kwisana.
  4. Ironifasha gutwara umwuka wa oxygen mu mubiri.

Wakwirinda ute iyi ndwara?

  1. Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe
  2. Kugabanya ibiro birenze urugero
  3. Kurya indyo yuzuye ikize kuri vitamins na minerals
  4. Gufata supplements(inyunganiramirire) zifasha kurinda ibibazo by’ ingingo
  5. Kwirinda gukoresha ingingo imwe igihe kirekire
  6. Kwivuza hakiri kare igihe ubona ibimenyetso

Osteoarthritis ivurwa ite?

Abaganga bashobora gutanga uburyo butandukanye bwo kuyivura bitewe n'uburemere bwayo, harimo imyitozo ya physiotherapy, imiti igabanya ububabare ndetse rimwe na rimwe kubagwa (surgery)ku barwayi bafite ikibazo gikomeye.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’ingingo, inyunganiramirire nka J'Flex Capsules, Reishi Capsules, Ca+Fe+Zi Plus Capsules, Golden Six Capsules na Spirulina Tabletszishobora gufasha kongerera umubiri intungamubiri zikenewe mu kubungabunga amagufwa n’ingingo. Izi nyunganiramirire ziboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

Twandikire

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)
📞 0788865515 (WhatsApp)

 kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo www.kundubuzima.rw

Ujya Wibaza Impamvu Uhora Wumva Umunaniro, Guhumeka Bikakugora Cyangwa Ukarwaragurika? Menya Uko Green Hope Life Lung Health Ishobora Kugufasha!

Ese ujya wumva uhumeka nk'aho umwuka utakugeraho neza? Ukarwaragurika ibicurane cyangwa inkorora kenshi? Cyangwa ugakorera ahantu hari ivumbi, umwotsi cyangwa imyuka ihumanya ikirere? Iyo ibihaha bitameze neza, umubiri ushobora gutangira kugaragaza ibimenyetso nk'umunaniro udasanzwe, guhumeka nabi, kugabanuka kw'imbaraga ndetse no kurwaragurika.

Nonese wari uziko ibimera bishobora kuvamo supplements zagufasha kwirinda biriya bibazo byose?  Muri izo supplement rero harimo iyitwa Green Hope Life Lung Health. Ese uzi aho wakura iyo supplement ndetse n’ izindi zitandukanye ntahandi Atari muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

Green Hope Life Lung Healthni Suplement ikozwe mu bimera karemano byatoranyijwe kugira ngo bifashe gushyigikira ubuzima bw'ibihaha, kongera imikorere yabyo no gufasha umubiri gukora neza.

Igituma Green Hope Life Lung Health iba idasanzwe igizwe n’ ibintu by’ ingenzi birimo:

  1. Lily Powder: ni igihingwa kimaze imyaka myinshi gikoreshwa mu gufasha ubuhumekero.Gifasha kubungabunga ubuzima bw'ibihaha no koroshya imikorere yabyo.
  2. Honeysuckle Powder: Honeysuckle ikungahaye ku flavonoidsn'ibindi binyabutabire bifasha umubiri guhangana na oxidative stress.Ibi bifasha gushyigikira ubudahangarwa bw'umubiri no kubungabunga ubuzima bw'ibihaha.
  3. Mangosteen Powder: Mangosteen izwi cyane kubera kuba ikungahaye kuri Xanthones, ubwoko bwa antioxidants bukomeye.Xanthones zifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri no gushyigikira ubudahangarwa.
  4. Soybean Oil: ikungahaye kuri Omega-6 fatty acids (Linoleic acid) ifasha mu kubaka no kubungabunga uturemangingo tw'umubiri ndetse na Vitamin E ifasha ubudahangarwa bw'umubiri gukora neza ikindi ifasha umubiri gukoresha ama Vitamin yivanga mu mavuta.

Ese Green Hope Life Lung Health ifite akahe kamaro?

1. Ifasha kubungabunga imikorere y'ibihaha: Green Hope Life Lung Health ifasha gushyigikira imikorere isanzwe y'ibihaha, cyane cyane ku bantu bahura buri munsi n'ivumbi, imyuka ihumanya ikirere cyangwa umwotsi.

2. Ifasha kongera uburyo umubiri ukoresha oxygen

Oxygen ni nka lisansi" ituma umubiri ukora.

Iyo oxygen igeze neza mu mubiri:

  • ubwonko bukora neza,
  • umutima ugatera neza,
  • imikaya ikagira imbaraga,
  • umuntu akumva afite ingufu zo gukora ibikorwa bya buri munsi.

 3. Ifasha gushyigikira imikorere y'ingingo z'ingenzi z'umubiri: Kubera ko oxygen igera ku ngingo zose z'umubiri, Green Hope Life Lung Health ifasha gushyigikira imikorere isanzwe y'umutima, ubwonko, umwijima n'izindi ngingo z'ingenzi.

4. Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri: Bimwe mu bimera biyigize bifasha gushyigikira ubudahangarwa bw'umubiri, bityo umubiri ugakomeza ubushobozi bwo guhangana n'ibintu bishobora kuwuhungabanya.

5. Ifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika: Iyi nyunganiramirire irimo ibimera bikungahaye kuri antioxidants, ari byo binyabutabire bifasha kurwanya free radicals.

Urugero rwa antioxidants harimo:

  • Xanthonesziboneka cyane muri Mangosteen.
  • Flavonoidsziboneka muri Honeysuckle.

Izi antioxidants zifasha kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangizwa n'ibintu bituruka ku mwuka wanduye, imyotsi ndetse n'ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima.

6. Ifasha kugabanya umunaniro no kongera imbaraga: Iyo umubiri ubona oxygen ihagije, umuntu ashobora kumva afite imbaraga nyinshi, agakora imirimo ye ya buri munsi adacika intege vuba.

Uko Green Hope Life Lung Health ikoreshwa:

Unywa utunini tubiri kumunsi, kamwe mugitondo akandi nijoro.

 

ADDRESS

 Ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

Kuki Green Hope Life Aloe Spirulina Powder ikomeje kwamamara? Menya akamaro kayo ku buzima

Muri iki gihe abantu benshi bahangayikishijwe n'ubuzima bw'igifu n'amara, kuko ari byo bigira uruhare rukomeye mu igogorwa ry'ibiryo no kwinjiza intungamubiri umubiri ukenera. Iyo igifu n'amara bidakora neza, bishobora gutuma umuntu agira ibibazo nko kutarya neza, impatwe, kubura imbaraga cyangwa kutabona intungamubiri zihagije. Green Hope Life Aloe Spirulina Powderikaba rero inyunganiramirire yingenzi cyane mukwirinda ibyo bibazo byose ndetse no gufasha kugira ubuzima bwiza mri rusange.

Green Hope Life Aloe Spirulina Powder ni iki?

Green Hope Life Aloe Spirulina Powderni inyunganiramirire (Food Supplement) igizwe n'ibimera bibiri bizwiho kugira intungamubiri nyinshi ari byo Aloe Verana Spirulina.

  1. Aloe Verani ikimera kimaze igihe kinini gikoreshwa kubera ubushobozi bwacyo bwo gufasha igogorwa ry'ibiryo no gushyigikira ubuzima bw'uruhu.
  2. Spirulinani algae y'ubururu n'icyatsi (Blue-Green Algae) ikungahaye kuri poroteyine, vitamine, imyunyungugu n'antioxidants zifasha umubiri.

Kubera uku guhuza ibimera byombi, Green Hope Life Aloe Spirulina Powder ifasha umubiri kubona intungamubiri zitandukanye ziwufasha gukora neza.

Green Hope Life Aloe Spirulina Powder isanzwe ikoreshwa mubuvuzi akondo bw’ abashinwa aho bwamamaye cyane mukuvura indwara zifata igifu n’ amara mu Rwanda naho ikaba yaratangiye gukoreshwa aho twayisanga muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kuburyo bworoshye cyane.

Tugiye kubera hamwe akamaro k’inyunganiramirire Green Hope Life Aloe Spirulina Powder

  1. Ifasha ubuzima bw'igifu n'amara: Aloe Vera ifasha igogorwa ry'ibiryo, igashyigikira imikorere myiza y'igifu n'amara ndetse no gufasha umubiri kwinjiza neza intungamubiri.
  2. Ifasha kugabanya ikibazo cy'impatwe (Constipation):Ifasha koroshya urujya n'uruza rw'ibiryo mu mara, bityo ikarwanya ikibazo cy'impatwe no gufasha umuntu kwituma neza.
  3. Ifasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri: Kubera antioxidants n'ibindi binyabuzima bifitiye umubiri akamaro igira, ifasha gushyigikira ubwirinzi bw'umubiri no kurinda uturemangingo kwangirika.
  4. Ikungahaye kuri vitamine, imyunyungugu na poroteyine: Spirulina irimo poroteyine nyinshi, vitamine, Iron, Calcium, Magnesium, Potassium n'izindi ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza.
  5. Ifasha kugabanya uburibwe mu mubiri:Aloe Vera na Spirulina birimo ibinyabutabire bishobora gufasha kugabanya uburibwe no gushyigikira ubuzima bw'ingingo n'imikaya.
  6. Ifasha ubuzima bw'uruhu: Kubera vitamine, imyunyungugu n'antioxidants ibamo, ifasha uruhu gukomeza kugira ubuzima bwiza, kururinda kwangirika no kugabanya bimwe mu bimenyetso byo gusaza.
  7. Ishobora gufasha kugenzura urugero rw'isukari mu maraso:Ubushakashatsi bumwe bwerekana ko Spirulina ishobora gufasha abantu bamwe kugenzura isukari mu maraso iyo iherekejwe n'imirire iboneye n'ubuvuzi bukwiye.
  8. Green Hope Life Aloe Spirulina Powderituma imitsi y’abantu bakora imyitozo ngorora mubiri(sport) ikura ikanakomera byongeye irinda gusonza kwa hato na hato ndetse ikanatuma ibiro by’abantu bakora imyitozo ngorora mubiri bidahindagurika.
  9. Green Hope Life Aloe Spirulina Powder irwanya ubwivumbure bw’umubiri(allergie) ndetse n’uburwayi bw’umwijima nka infection du foie,hepatite B,C.
  10. Green Hope Life Aloe Spirulina Powder irwanya radicaux libre (imyanda ikomoka ku byatunganijwe mu nganda)

Abakeneye gukoresha Green Hope Life Aloe Spirulina Powder

  1. Abantu bafite ibibazo by'igifu n'amara
  2. Abarya indyo idafite intungamubiri zihagije
  3. Abakora imyitozo ngororamubiri
  4. Abifuza gushyigikira ubudahangarwa bw'umubiri
  5. Abifuza kugira uruhu rufite ubuzima bwiza

EseGreen Hope Life Aloe Spirulina Powder ikoreshwa ite?

Kubana bari hagati yimyaka ine a cumi n’ itandatuba bafata 2g ku munsi naho abayirengeje bagafata 5g noneho ukavanga neza mumazi cyangwa muri juice ukanywa.

ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

Menya Byinshi kuri “Green Hope Life Fish Oil” Inyunganiramirire y’ingenzi cyane ku bagore batwite.

Green Hope Life Fish Oiln’inyunganiramirire igizwe na Omega-3 fatty acid, EPA (Eicosapentaenoic Acid)na DHA (Docosahexaenoic Acid)bituma igira ubushobozi bwo kurwanya indwara z’umutima ndetse n’indwara zifata ubwonko.

Ubusanzwe Fish Oilni amavuta akurwa mu mafi yo mu nyanja akungahaye ku ntungamubiri z’ amavuta ya Omega-3. Izi ntungamubiri n’ ingenzi cyane kuko umubiri w’umuntu utazikora ku bwinshi, bityo bikaba ngombwa ko uzibona binyuze mu mafunguro cyangwa mu nyunganiramirire (food supplement).

Green Hope Life Fish Oilimenyerewe mu buvuzi gakondo bw’abashinwa aho ikoreshwa mu kuvura indwara z’umutima zirimo: Hypertension, Stroke, Palpitation n’indwara ya Alzeimer’s ikunze kwibasira ubwonko. Mu Rwanda Green Hope Life Fish Oiliboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

Akamaro ka “Green Hope Life Fish oil” ku buzima bw’umuntu

  1. Ifasha kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso: Omega-3 ifasha umutima n'imiyoboro y'amaraso (arteries and veins) gukora neza.
  2. Ifasha kugabanya ibinure bya triglycerides mu maraso: Ifasha kugenzura urugero rw'ibinure bimwe na bimwe bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima.
  3. Ifasha kugabanya kwiyongera kw'ibinure bishobora gufunga imiyoboro y'amaraso bikaba byatera indwara ya atherosclerosis.
  4. Ifasha kugabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke: Ifasha mu kubungabunga ubuzima bwiza bw'umutima kandi igafasha amaraso gutembera neza.
  5. Ifasha ubwonko gukora neza: DHA ibamo igira uruhare mu mikorere myiza y'ubwonko kandi ikarinda kwibagirwa bya hato na hato.
  6. Ifasha mu kurinda indwara z’amaso zirimo n’ubuhumyi
  7. Ifasha kugabanya uburibwe mu mubiri: EPA ifasha kugabanya uburibwe bushobora kugira ingaruka ku ngingo no ku mikaya.
  8. Ifasha ubuzima rusange bw'umubiri: Ifasha umubiri kubona intungamubiri za Omega-3 zikenewe mu mikorere yawo ya buri munsi.
  9. irinda kanseri cyane cyane iya Prostate ndetse niy’ibere.
  10. Igabanya ibinure k’umwijima.
  11.  Igabanya ububabare ku bantu b’igitsina gore bari mu mihango.
  12. Irwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga
  13. 14Omega-3 ifasha mukurwanya indwara ya Auto immune disease: iyi ndwara iterwa nokubura kwa Omega-3 mu mubiri, bigatera ubwirinzi bw’umubiri kwangiza utundi turemangingo bitewe no kutwibeshyaho ko ari ibirwanya umubiri byinjiyemo. Urugero rwa hafi twatanga ni nka Diabete yo mu bwoko bwa mbere (type 1) aho uteremangingo dukora umusemburo wa insiline (insulin) uringaniza isukari mu mubiri tuba twangijwe n’ubwirinzi bw’umubiri (Immune system).
  14. Fish oil ninziza cyane k’umubyeyi utwite kuko :
  • Umwana akura mu bwenge cyane.
  • Bituma umwana atagwingira (akura neza mu gihagararo).
  • Birinda Autism ku abana.
  • Omega-3 kandi irinda abana kugira uruhurirane rw’indwara zitera ibibazo mu migendere y’abana (movement, posture and Balance).
  • Irinda umwana ibyago byo gufatwa n’izindi ndwara zikomeye.

Uko ikoreshwa

Ufata ibinini bibiri (2) ku munsi, mu gitondo.

Ikenewe na bande by’umwihariko

  1. Abantu bifuza gushyigikira ubuzima bw’umutima.
  2. Abifuza gufasha ubwonko gukora neza.
  3. Abakora imyitozo ngororamubiri.
  4. Abantu barya amafi gake cyangwa batayarya.
  5. Abifuza kongera intungamubiri za Omega-3 mu mubiri.
  6. Abagore batwite

Green Hope Life Fish oil ntiyemerewe gukoreshwa n’abana bari munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16).

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;                        

 ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Ni iki gitera indwara y’umutwe w’uruhande rumwe (Migraine)?

Migraine cyangwa mu kinyarwanda umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe. Iyo bikomeje bishobora no gufata mu bikanu.

Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva ameze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye

Iyi ndwara yibasira cyane abafite imyaka hagati ya 10 na 45, bitabujijeko n’abandi bashobora kuyirwara. Ikindi nuko yibasira abagore kurenza abagabo nanone ikibasira abagore batwite kurenza abadatwite.

Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zirimo: Deepsea fish oil soft capsule, Cordy active capsule, Golden six capsule na Café-Thezifasha mu kurwanya indwara ya Migraine. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n’urwungano rw imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.

Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri byo twavuga;

  1. Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
  2. Kudasinzira bihagije
  3. Urusaku rwinshi igihe kinini
  4. Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
  5. Kunywa inzoga ukarenza
  6. Kutarya ugasonza cyane
  7. Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa risansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
  8. Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
  9. Guhangayika no kudatuza.

Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago. Muri byo harimo:

  1. Chocolate
  2. Ibikomoka ku mata nka fromage
  3. Ibiryo birimo tyramine nka vin rouge (Red wine) ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.
  4. Imbuto nka avoka, imineke, amacunga n’indimu
  5. Ibitunguru
  6. Ubunyobwa
  7. Ibyo kurya byo mu makopo
  8. Ibi ntibivuze ko kubirya bitera migraine, gusa kuri bamwe bishobora kubongerera ibyago byo kuyirwara.

Migraine irangwa n’iki?

Uretse uko kumva uribwa uruhande rumwe, ubundi bitangira ugira ikibazo mu kureba, aho uba ubona ibyo twakita nk’utunyenyeri imbere yawe, ibiri kure ukabona bitagaragara neza.

Iyo ibyo bivuyeho hakurikiraho ibimenyetso bikurikira

Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje

  1. Isesemi ishobora kujyana no kuruka
  2. Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri
  3. Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
  4. Kutihanganira urusaku

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Bimwe mubyo wakora bikagufasha kugira amara akora neza

Ubuzima bwiza butangirira mu mara. Amara akora neza afasha kwinjiza hafi ya byose mu bitunga umubiri ndetse no guhorana ubudahangarwa. Nk’uko bigaragazwa n’abahanga mu byerekeye ubuzima, urwungano ngogozi rukora neza ku bwonko, bityo rukaza imbere mu bigena mood ubamo, ibiro byawe, imisemburo n’ubuzima muri rusange.

Iyo amara atameze neza, bitera indwara nyinshi mu nzira y’igogorwa harimo kwituma impatwe, impiswi, ibyuka mu mara, ubwivumbure ku biryo, n’izindi zibasira imitekerereze nko kurakara cyane, kudatuza no kwigunga, ibibazo by’uruhu, infections zitandukanye, diyabete n’izindi ndwara zikomeye.

Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zirimo: Aloe-vera soft capule, Colon guard, Cordy active capsule, Reishi capsules na Spirulina tabletszifasha mu kurwanya indwara zibasira amara. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo ubungabunge ubuzima bw’amara yawe bityo akore neza

1. Kunywa amazi ahagije

Amazi ni ubuzima. Abantu banywa amazi ahagije ntibakunze kugira ibibazo mu rwungano ngogozi rwabo.

Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere y’inzira y’ibiryo, afasha mu gutuma ibyo turya bibasha guca neza mu rwungano ngogozi no gufasha gusohora imyanda binyuze mu byo wituma cg unyara.

Afasha mu gucagagura ibiryo, bityo bikorohera umubiri kwinjiza intungamubiri. Afasha mu koroshya ibyo wituma bityo ntibibe bikomeye cyane ndetse akaringaniza urugero rwa pH mu mubiri.

Amazi buri wese akenera ku munsi, agenda atandukana bitewe n’impamvu nyinshi. Kubera utakaza amatembabuzi yaba mu kunyara cg kubira ibyuya, ni ngombwa kubisimbuza amazi, niba akubihira ushobora kongeramo indimu cg ikindi gihindura uburyohe, ariko ukanywa urugero rw’amazi ahagije buri munsi.

2. Kwirinda ibyo kurya bishobora kongera ububyimbirwe

Hari ibyo kurya bitandukanye bitera inzira y’igogorwa kubyimbirwa, iyo ibyimbiwe, ntiba igishoboye kwinjiza ibitunga umubiri, nuko umubiri ugatangira gucika intege no guhora wumva unaniwe.

Ibiryo bitera kubyimbirwa byangiza uturemangingo two mu rwungano ngogozi, nuko ingirangingo za epiteriya (epithelial tissue), zifasha kwinjiza mu mubiri intungamubiri zigatakaza ubushobozi bwo gukora.

Bimwe mu byo kurya byongera ububyimbirwe harimo, isukari yahinduwe, amavuta y’amakorano yahinduwe cyane, ibikomoka ku mata byinshi, ubunyobwa na soya ndetse n’ibirimo gluten.

3. Kwibanda ku byo kurya byuzuye

Iyo tuvuze ibyo kurya byuzuye, tuba tuvuga ibitarahindurwa mbese bimeze nkuko byahinzwe. Ibi byo kurya, bikungahaye cyane kuri fibres, vitamin n’imyunyu ngugu y’ingenzi ndetse kandi bibonekamo n’amazi. Ibi nibyo byo kurya ugomba kwibandaho cyane.

Ibyo kurya bikungahaye cyane kuri fibres, bifasha mu gusohora imyanda no gutuma ibinyura mu rwungano ngogozi bibasha gucamo neza. Gusa na none, mu gihe ufite ibibazo mu rwungano ngogozi nk’igihe urwaye igifu cg amara yawe adakora neza, kurya ibikungahaye kuri fibre byinshi bishobora kwangiza urwungano ngogozi no gutuma bagiteri ziyongera cyane mu mara mato.

Haranira kurya imboga buri gihe ku ifunguro ryawe. Imboga nka dodo, karoti, amashu na epinari ziraboneka cyane.

Ikindi ugomba guharanira ni ukurya ibinure byiza, ukirinda ibyo kurya byatekeshejwe amavuta amaze igihe cg se mabi.

4. Gufata probiotics

Kugira ngo ubashe kugira amara akora neza, gufata probiotics mu byo kurya byawe ni ingenzi.

Probiotics zifasha mu kongera urugero rwa bagiteri nziza mu mara, izi bagiteri zigafasha mu kugenda neza kw’igogorwa no kwinjiza intungamubiri. Iyo urugero rwa bagiteri nziza ruri hejuru mu mubiri, bigabanya bagiteri mvi, bigafasha no gusohora imyanda myinshi.

Zimwe muri probiotic ushobora kubona byoroshye harimo yogurt, ikivuguto na kombucha. Hari ibinini biboneka muri farumasi, ushobora kwigurira, gusa ugomba kubanza gusobanuza muganga mbere yo kubikoresha.

5. Gabanya stress mu buzima bwawe

Ibiryo sibyo byonyine bishobora gutera ububyimbirwe mu mubiri, urugero rwa stress ruri hejuru narwo rushobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri, ndetse igatera kubyimbirwa mu rwungano ngogozi.

Stress umaranye igihe yangiza bikomeye bagiteri nziza ziboneka mu mara, iyo amara akora nabi bigira ingaruka ku mubiri wose muri rusange. Niyo mpamvu burya igihe wumva ufite stress, kurya ibiryo byiza bifasha kuyirwanya.

Hari byinshi wakora bikagufasha kugabanya stress mu buzima bwawe. Nko kumva umuziki, gukora sport, yoga, kugenda n’amaguru, meditation ndetse no gusinzira bihagije.  

6. The vert/ Green tea kimwe na ginger tea

Niba nawe ukunda kunywa ikawa cyane, iki nicyo gihe cyo guhindura ukazajya unywa icyayi cy'icyatsi (the vert/green tea) cg icyayi kirimo tangawizi (ginger tea).

Ikawa ishobora gutera imikorere mibi y’urwungano ngogozi.

Green tea irimo intungamubiri zitwa polyphenols zifasha mu kongera bagiteri nziza mu mara, no kugabanya imbi. Polyphenols zifasha no kugabanya ububyimbirwe mu mubiri muri rusange.

Tangawizi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’amara. Irekura imikaya y’amara, bityo ikagabanya ibyuka no kwikanya (aribyo benshi bita inzoka zivuga). Yitabazwa cyane mu igogorwa, yihutisha inzira y’ibiryo kuva mu gifu kugira mu mara mato. Tangawizi yongera kandi ikorwa ry’amacandwe, igikoma cya bile na enzymes nyinshi zitabazwa mu igogorwa ry’ibiryo.

7. Gusinzira bihagije

Gusinzira bihagije bifasha mu kwirinda ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi. Ushobora kuba warabonye ko mu gihe udasinzira neza, utangira kugira ibibazo mu gifu n’amara.

Utunyabuzima duto cyane (microbiome) tuba mu mara, dukora tukanasohora myinshi mu misemburo ifasha mu kugena mood no gutuma usinzira neza. Imwe mu misemburo ikorwa harimo cortisol, leptin, insulin, melatonin na serotonin.

Imisemburo yitabazwa mu igogorwa igenwa n’uburyo usinzira buri munsi. Nka melatonin, ifasha mu kugena igihe uryamira n’igihe ubyukira, inafasha mu gutuma amara akora neza. Iyo melatonin yabaye nkeya byongerera amara kwinjirwamo n’imyanda myinshi.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Menya Byinshi kuri Varicose Veins: Indwara yo Kubyimba kw'Imitsi kandi Ishobora Guteza Ibibazo Bikomeye Iyo Ititaweho

Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye; cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.

 Muri rusange umuntu agira imitsi y’ubwoko 2 hari;

 Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Arteries)n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veins).
Indwara y’imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. cyakora hari n’abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero  byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye

Indwara y’imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka Varicose vein, rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’ibindi.

Indwara y’imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), bigatuma gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba  ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo  habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi

Ibimenyetso by’indwara y’imitsi .

  1. Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.
  2. Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
  3. Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
  4. Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.
  5. kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge,igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda
  6. Kubyimba amaguru
  7. Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye.

Indwara y’imitsi iterwa niki?

  1. Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
  2. Izabukuru
  3. Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
  4. Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
  5. Kurwara impyiko n’umwijima
  6. Guhora uryamye
  7. Kudakora siporo.
  8. Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi) 
  9. Guhangayika no kwiheba

Dore uko wakwirinda iyi ndwara

  1. Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini
  2. Kwirinda umubyibuho ukabije
  3. Gukora imyitozo ngororangingo mu gihe utangiye kumva ufite ibibazo by’imitsi
  4. Kuryama useguye amaguru kuko bifasha amaraso gutembera neza
  5. Kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru,…

Ibyo kurya birwanya indwara y’imitsi.

Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.
1. Gerageza kurya ifunguro ry’abanyamediterane

Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto n’imboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.

2. Rya umukororombya

Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga:avoka,umuneke,karoti, urunyanya, igitunguru,poivron,watermelon, inkeri, gaperi, pomme,epinard.

3. Impeke zuzuye

Impeke ni ibigori, ingano, umuceri, uburo, amasaka n’ibindi. Iyo bitaranyuzwa mu ruganda, kubirya bigira akamaro kuko ka gahu kaba kataravaho.

4. Amavuta

Aya ni amavuta ya elayo (olive oil), amavuta ava mu ifi, muri soya. Gusa ukirinda kuyakoresha ari menshi.

5. Ibyo kurya bizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa

Ku isonga haza inanasi  kubera bromelain ibamo,tangawizi hamwe n’icyinzari. 

Ibyo kurya wakirinda

Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara y’imitsi.

1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza

2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi

3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose

4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.

5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream

6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.

Ese indwara y’imitsi ivurwa ite?

Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE tubafitiye inyunganiramirire (food supplement) zifasha imitsi gukora neza bitewe nuko izi nyunganiramirire (food supplement) zirimo: Ca+Fe+Zi Plus Capsule,Golden six Capsule ,Reishi Capsule, Spirulina tablets na Cordy active  zikungahaye ku myunyungugu, vitamine na antioxiants byunganira intungamubiri umuntu aba yafashe binyuze mu mafunguro, bigafasha ingingo z'umubiri gukora neza.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;          

  ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Isombe ni ifunguro ikaba n’umuti ku ndwara zinyuranye

Isombe, usanga umurwayi ukirutse tuyimwondoza, umubyeyi wibarutse tukayimuha ngo ifasha kuyobora amashereka vuba, ndetse tunayigira ifunguro ry’ingenzi mu mafunguro.

Ese koko isombe ni ifunguro ry’ingenzi cyane?

Nibyo koko ni rimwe mu mafunguro afitiye umubiri wacu akamaro kandi akawurinda ndetse akawuvura zimwe mu ndwara.

Ni mu gihe kuko ibonekamo intungamubiri zinyuranye nka vitamin A, B zinyuranye, C n’imyunyungugu ndetse na za poroteyine.

Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkizibonekamu “Isombeharimo: Golden six, Ca+ Fe+ Zi Plus capsules, Cordy active capsule, Reishi capsules na Spirulina tabletszifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero, umutima, ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Akamaro k’isombe ku buzima

1. Gutuma umubiri ukora neza

Habonekamo vitamin B zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.

2. Isoko y’ingufu

Za poroteyine zinyuranye ziri mu isombe hamwe na za amino acids bifatanyiriza hamwe mu kongerera ingufu umubiri. Zibikora zihindura ibinyasukari birimo bigahinduka ingufu umubiri ukeneye.

3. Kuvura impiswi

Mu kuvura impiswi ntabwo hakoreshwa isombe ritetse ku buryo busanzwe ahubwo ritegurwa nk’umuti.

Icyo usabwa ni ugucanira nka litiro y’amazi. Noneho usekure ibibabi 10 by’isombe nibinoga neza ubishyire muri ya mazi yamaze kubira uhite ubibika ijoro ryose (wabikuye ku muriro ariko).

Mu gitondo umimine noneho unyweho akarahure ibisigaye ubibike. Bibikwa iminsi itarenze 3 ukajya unywa akarahure mu gitondo na nimugoroba.

4. Kurwanya umuriro

Mu kuvura umuriro noneho ho ucanira garama 400 z’ibibabi muri litiro imwe y’amazi. Ubicanira udapfundikiye, ugacanira kugeza ubonye amazi asigaye ageze mu cya kabiri cy’ayo washyizemo.

Nyuma uramimina, ubundi byamara guhora ukanywa akarahure gato inshuro 2 cyangwa 3 umuriro uba wagiye.

5. Kurwanya indwara zifata mu ngingo

Indwara zifata mu ngingo twavuga nka rubagimpamnde, goute, n’izindi ndwara zinyuranye zitera kubyimbirwa no kubabara mu ngingo.

Kuko isombe rikungahaye kuri magnesium bigira akamaro mu kuvura izi ndwara.

Icyo usabwa hano ni ukuvanga nka garama 150 z’ibibabi by’isombe, umucyayicyayi uringaniye, akunyu gacye na garama 15 za tangawizi. Ubicanira muri litiro y’amazi kugeza hasigayemo amazi angana na kimwe cya kabiri cya litiro.

Buri gitondo ukajya unywaho akarahure gato, hehe no kongera gutaka.

6. kuvura amaso atareba neza

Nkuko twabibonye ibonekamo vitamin A, iyi ikaba izwiho kuba ingenzi mu gutuma tubasha kureba neza cyane cyane mu gihe bwije. Uretse rero kurya isombe ushobora no kuyicanira ugakamura ukajya unywa amazi yayo buri munsi.

Gusa hano ntitwabura kuvuga ko imyumbati yatewe mu butaka burimo cyanogen nyinshi ishobora ahubwo gutera ibibazo byo kureba ibicyezicyezi, niyo mpamvu mu kurya imyumbati usabwa kuyiteka igashya neza ngo cyanogen ishiremo.

7. Kurwanya inzoka

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko isombe ifasha umubiri gusohora utuyoka tuba tuwurimo. Kuyirya kenshi uretse kukurinda kuzirwara binatuma izari zikurimo zisohoka

8. Yongera appetit

Isombe uretse kandi kuba ifunguro rikundwa na benshi, inafasha mu kugarura appetit iyo wari wagize ikizibakanwa.

Ushobora no gukamura amazi nyuma yo kuyiteka noneho ukayavangamo tangawizi ukajya ubinywa buri gitondo ukibyuka.

9. Ni nziza ku bagore batwite

Abagore batwite bakenera cyane vitamin B9 na C. izi vitamin zikaba zikenerwa cyane mu gihe inda ikiri ntoya. Zikaba rero ziboneka no mu isombe.

10. Irwanya bwaki

Bwaki ni imwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi. Mu isombe habamo poroteyine izwi nka lysine ikaba nziza mu guhangana n’iki kibazo.

Rero mu gihe hai umuntu ugaragaweho no kugira ikibazo cy’imirire mibi, umuti wa mbere ni isombe rya buri munsi, gusa ukibuka kuriteka rigashya neza.

11. Kongera ubudahangarwa

Mu isombe nkuko twabibonye harimo vitamin B9 na C izi zikaba ingenzi mu kongera ubudahangarwa. Vitamin uburyo ibikoramo ni uko yinjira mu gatima ka mikorobi yaba virusi cyangwa bagiteri, nuko igatuma zipfa. Ndetse inafasha amagufa gukomera ndetse ikanasohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Vitamin B9 yo ifasha mu ikorwa ry’uturemangingofatizo bityo bigafasha mu gukora ibirwanya kwihindagura kwa DNA.

Isombe ni kimwe mu biribwa bifite akamaro kanini ku buzima bw'umuntu kubera intungamubiri zitandukanye kibamo zirimo vitamini, imyunyungugu, fibres n'ibindi bifasha umubiri gukora neza. Gushyira isombe ku mafunguro ya buri munsi bishobora gufasha kongerera umubiri ubudahangarwa, guteza imbere igogorwa, kurinda indwara zimwe na zimwe no kugira ubuzima bwiza muri rusange.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Ibyo kurya ugomba kwirinda mu gihe ufite udusebe ku gifu (Peptic Ulcers).

Uburwayi bw’udusebe ku gifu (peptic ulcers) buvugwa mu gihe hari udusebe ku gifu (gastric ulcer) ndetse rimwe na rimwe n’urura ruto (duodenal ulcer).

Mu gihe ufite utu dusebe ushobora kuba ufata imiti igabanya aside nyinshi mu gifu (antacids) cg se zimwe muri za antibiyotike mu kugabanya ubwo buribwe.

Gusa mu rwego rwo kugabanya iki kibazo, hari ibyo ugomba kurya n’ibyo ugomba kwirinda kurya mu rwego rwo kugabanya ubu buribwe.

Iyo wirinze ibyo kurya bikurikira bigufasha kugabanya ibibazo bitandukanye biterwa n’udusebe ku gifu, harimo kutabasha kugogora ibiryo, ibyuka byinshi mu mara, iseseme no kuruka ndetse no guhorana ikirungurira.

Ese umuntu yakirinda kurwara udusebe ku gifu (Peptic Ulcers) ate?

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Propolis plus capsule, Spirulina Capsule, Ca+Fe+Zi Plus capsules,Cordy Active Capsules, Reishi Capsules zigira uruhare rukomeye mu kurwanya udusebe two ku gifu (peptic ulcers) no gusana uturemangingo tw’igifu (stomach cells) twangiritse ndetse zikica microbe zose mbi zo mu gifu. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa na HALAL kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Ibyo kurya ugomba kwirinda mu gihe ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu

1. Inzoga

Niba ukunda kunywa inzoga, ukaba waratangiye kugira ikibazo cy’udusebe ku gifu, nicyo gihe cyiza cyo kuzireka.

Inzoga ziza ku mwanya wa mbere, mu byongera aside nyinshi mu gifu, bityo igifu kikarushaho kwangirika.

2. Ibiryo birimo urusenda

Ibintu byose birimo urusenda bishobora kwangiza igifu mu gihe hariho udusebe. Ibi biryo byongera ikorwa rya aside mu gifu, bityo niba hariho udusebe tukarushaho kwiyongera.

3. Ikawa

Niba ukunda ikawa, ukaba waratangiye kugira uburwayi bw’udusebe ku gifu, ni ngombwa ko uyigabanya cg ukayihagarika, kuko yongera utu dusebe ku gifu. Aha si ikawa gusa, kuko n’ibindi byose birimo ikawa ugomba kubihagarika; aha twavuga nk’ibinyobwa byongera imbaraga (Energy drinks).

4. Amata

Abantu benshi bakunze kunywa amata mu gihe baribwa mu gifu, ku bundi burwayi ntacyo, gusa iyo ari udusebe ku gifu, ibi si byiza. Amata kimwe n’ibiyakomokaho bibonekamo ibinure na proteyine nyinshi, byose bikaba bibi mu gihe ufite udusebe ku gifu.

Niba ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, irinde amata n’ibindi byose bikomoka ku mata kuko byakongerera ikibazo.

5. Ibinyobwa birimo gas

Ibi binyobwa (birimo na coca cola), ushobora kuba udakunda ikawa, ariko byo ubyikundira. Mu gihe ufite uburwayi bw’udusebe ku gifu, ugomba kubyirinda cyane.

Impamvu ugomba kubyirinda ni uko, bibonekamo aside ya citric yongera aside nyinshi mu gifu. Mu gihe iba nyinshi, ukarushaho kuribwa niba ufite udusebe duto.

Ni byiza kumenya ibyo kurya ugomba kwirinda, ariko na none ukagana kwa muganga mu rwego rwo kugufasha kwirinda iki kibazo.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

IZINDI NKORANYAMBUGA