• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Inkuru Ziheruka

Ibyo Ugomba Kumenya kuri Kanseri y’Udusabo tw’Intangangore (Ovarian Cancer)

Kanseri y’udusabo tw’intangangore n’imwe mu ndwara zikomeye zibasira abagore ariko akenshi igaragara itinze  ndetse iyo idakurikiranywe hakiri kare, ishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Ese Kanseri y’udusabo tw’intangangore niki?

Ni indwara iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe kw’uturemangingo (uncontrolled cell division) mu dusabo tw’intangangore (ovaries), tugatangira gukora utubyimba (tumors) dushobora no gukwirakwira mu zindi ngingo z’umubiri.

Ubusanzwe, udusabo tw’intangangore dufite akamaro ko gutanga intangangore (eggs) no gukora imisemburo nka estrogen na progesterone. Iyo habaye impinduka mbi mu mikorere y’uturemangingo twaho, bishobora kuvamo kanseri.

Ese wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kurwanya kanseri y’udusabo tw’intangangore (ovarian cancer)?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zirimo: Ovary care Capsule, Reishi capsule, Suppository gel, Power resource capsule  na garlic soft capsule zifasha mu gusana uturemangingo gusukura imyanya ndangagitsina y’umugore, kuringaniza imisemburo y’abagore (progesterone na Estrogen) ndetse zigahangana cyane na za mikorobe zifata mu myanya ndangagitsina. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Impamvu zishobora gutera ovarian cancer

Nubwo impamvu nyakuri itera iyi kanseri itaramenyekana neza, hari ibintu byinshi byongera ibyago byo kuyirwara, muri byo twavugamo;

1. Imyaka

Abagore barengeje imyaka 50 bafite ibyago byinshi byo kuyirwara, cyane cyane abageze mu gihe cya menopause.

2. Uruherekane mu muryango (hereditary)

Niba mu muryango harimo umuntu wigeze kurwara iyi kanseri cyangwa kanseri y’ibere, ibyago biriyongera. Impinduka (mutations) mu turemangingo ndangasano nka BRCA1 na BRCA2 zifitanye isano n’iyi ndwara.

3. Kuba utarigeze ubyara

Abagore batigeze babyara cyangwa babyaye batinze cyane bashobora kugira ibyago byinshi.

4. Imisemburo (Hormones) itaringaniye

Gufata imiti irimo imisemburo igihe kirekire, cyane cyane mu gihe cya menopause, byongera ibyago byo kurwara ovarian cancer.

5. Obesity (umubyibuho ukabije)

Kugira ibiro byinshi bishobora kugira uruhare mu kongera ibyago bya kanseri zitandukanye harimo n’iyi.

6. Kuba umugore arwaye indwara ya endometriosis

Endometriosis n’indwara nuko uturemangingo two mu mura twiyongera cyane kandi tugakwira no mu bindi bice by’umubiri. Ibi nabyo bikaba byongera ibyago byo kurwara ovarian cancer.

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwaye kanseri y’udusabo tw’intangangore

Mu ntangiriro, ibimenyetso bishobora kuba bitagaragara neza, ariko uko indwara ikura, ushobora kubona:

  1. Kubabara mu nda yo hasi cyangwa mu kiziba cy’inda
  2. Kubyimba inda (bloating)
  3. Kumva uhaga vuba igihe urya
  4. Guhinduka kw’imikorere y’igifu (nko kuribwa mu nda cyangwa constipation)
  5. Kujya mu musarane kenshi (cyane inkari)
  6. Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse

Ingaruka mbi za ovarian cancer

Iyo iyi kanseri itavuwe cyangwa igafatwa itinze, ishobora guteza ingaruka zikomeye:

1. Gukwirakwira mu mubiri (Metastasis)

Kanseri ishobora gukwirakwira mu mara, mu mwijima, mu bihaha cyangwa mu zindi ngingo z’umubiri, bigatuma kuyivura bigorana cyane.

2. Uburibwe bukabije

Umurwayi ashobora kugira uburibwe bukomeye mu nda no mu zindi ngingo, bigira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.

3. Ascites (kuzura amazi mu nda)

Amazi ashobora kwiyongera mu nda, bigatera kubyimba no guhumeka nabi.

4. Ubugumba (Infertility)

Kubera ko iyi kanseri ifata udusabo tw’intangangore, ishobora gutuma umugore atakaza ubushobozi bwo kubyara.

5. Guta ibiro bikabije n’intege nke

Indwara ituma umubiri ucika intege, umuntu agatakaza ibiro ku buryo bushobora guteza ibindi bibazo.

6. Urupfu

Iyo igeze ku rwego rukomeye cyane kandi itavuwe neza, ishobora kuvamo urupfu.

7. Agahinda gakabije (depression)

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Sobanukirwa Akamaro ka Macadamia ku Mubiri w’Umuntu n’Uruhare rwazo mu Kurwanya Indwara zitandukanye.

Macadamia n’ubwoko bw’ubunyobwa bufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu kuko burimo intungamubiri nyinshi zifasha umubiri gukora neza, no kwirinda indwara zitandukanye ndetse no kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri. Macadamia zirimo proteyine, amavuta meza (Omega 3 fatty acids), vitamine, imyunyungugu hamwe n’antioxidants bifasha umutima, ubwonko n’amagufwa.

Nubwo macadamia zidakunze kuboneka cyane, ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkiziboneka muri Macadamia harimo:Deep sea fish oil capsule, Cordycep Ganoderma capsules, Chitosane capsules, Lowgar capsules na Spirulina tablets zifasha mu kurwanya indwara z’umutima,ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Dore intungamubiri ziboneka muri Macadamia n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu

A. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

B. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

C. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).

D.  Omega 3 fatty acid: ifasha mu kurinda umutima, kugabanya cholesterol mbi (LDL), no kongera cholesterol nziza (HDL).

E. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.

F. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo

G. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).

H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.

I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

J. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo, igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandi ifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.

K. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.

L. Antioxidant (polyphenols): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”

M. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).

N. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi  n’ingenzi kandi mu mikorere  y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

O. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso  (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.

P. Vitamin K: Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.

Q.  Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,

R. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.

S. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.

T. Vitamin B7: ifasha mu mikurire y’imisatsi, inzara, n’uruhu.

Macadamia kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;

  1. Indwara z’umutima
  2. Kanseri
  3. Diyabete yo mu bwoko bwa 2
  4. Indwara z’ubwonko
  5. Indwara z’amagufwa
  6. Indwara z’imitsi
  7. Umubyibuho ukabije
  8. Inflammation.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Menya byinshi ku ndwara yo gufungana mu mazuru ikiyitera n’uburyo wahangana nayo

Gufungana mu mazuru cg kwifunga kw’izuru rimwe, bishobora kuba indwara ikomeye ishobora no kugira izindi ngaruka ku mikorere myiza y’umubiri nko; gucika intege, kudasinzira neza, kutabasha guhumeka, no kuribwa umutwe cg amaso.

Nubwo abenshi bayita indwara yoroheje, uyirwaye akaba yashobora kubana nayo mu gihe ayirwaye, nyamara gufungana mu mazuru iyo bitavuwe neza bishobora gutera ibindi bibazo bitandukanye.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda gufungana mu mazuru?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Vitamin C tablets, Spirulina capsules, Reishi capsules, Deep sea fish oil na Garlic soft capsule zifasha mu kurinda no gusana uturemangingo tw’imyanya y’ubuhumekero ndetse no kurwanya indwara yo gufungana mu mazuru. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Ni iki gitera gufungana mu mazuru?

Mu mazuru yacu hatwikiriwe n’ururenda rushinzwe kuharinda. Hari igihe ururenda rututumba, rukabyimbagana, rukaba rwatera utwenge duhumekerwamo kuziba, bityo ntubashe guhumekera mu mazuru neza.

Uku kubyimbagana niko kwitwa kenshi rhinitis, gushobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Ubwandu buturutse kuri virusi nibwo buza kw’isonga mu bitera kubyimbagana k’ururenda rwo mu mazuru. Rhinitis ishobora kandi no guterwa n’ubwandu bwa bagiteri mu mazuru cg mu dufuka tubika umwuka (sinuses), allergies cg se sinusites.

Ibimenyetso byo gufungana mu mazuru

Rimwe na rimwe gufungana bishobora guterwa n’imiterere y’amazuru itameze neza; nk’utwenge twifunze, ururendarwabaye rwinshi ku buryo bitoroha guhumeka neza.

Indwara yo gufungana bitewe n’icyayiteye ishobora kuba iherekejwe n’ibindi bimenyetso, birimo;

  1. Ibimyira mu mazuru cg ibikororwa mu muhogo
  2. Kuribwa mu isura no mu gihanga
  3. Kudahumurirwa
  4. Kwitsamura kenshi

Ese ni izihe ngaruka mbi ziterwa no gufungana mu mazuru?

Gufungana mu mazuru iyo bitavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye, harimo kugabanya ubushobozi bw’umuntu bwo kumva,guhumurirwa no kuvuga. Bishobora gutera kugona bijyana n’indi ndwara yo kubura umwuka usinziriye. Mu bana bakivuka, bishobora kubatera kutabasha guhumeka.

Rimwe na rimwe kumarana iyi ndwara igihe kinini bishobora kuba indwara zifata ibihaha, bronchite na Asima.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                         

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Dore amafunguro yagufasha gusukura no gutuma umwijima ukora neza

Umwijima ni rwo rugingo runini mu mubiri, kandi rw’ingenzi cyane kuko rwitabazwa mu gusukura umubiri no gusohora uburozi, niwo kandi ucagaguramo imiti ugakuramo ibikenewe ibidakenewe bigasohorwa (ibi kandi ni nako bigenda no ku nzoga n’alukolo), ufasha mu gukora no kuyungurura proteyine na cholesterol ndetse no gukora indurwe zisya ibinure.

Ubuzima bwiza bwa buri wese, bugenwa n’uburyo umubiri usohora imyanda n’uburozi butandukanye. Mu gihe urya cyane ibiryo byanduye; nk’ibyokeje cg ibirimo amavuta menshi, birushya umwijima mu kubiyungurura uvanamo iby’ingenzi.

Umwijima ufasha umubiri mu kuyungurura imyanda no kuyisohora. Ukora mu gusukura amaraso uvanamo uburozi, gucagagura imisemburo ndetse no kubika vitamines, imyunyungugu cyane cyane ubutare. Iyo udakora neza niho usanga indwara zitangira kwibasira umubiri ndetse n’igogorwa rikorwa nabi cyane cyane ibinure.

Hari ibiryo bifasha mu gusukura no kongera imikorere myiza y’umwijima, no gukuramo imyanda. Kongera amafunguro akurikira mubyo urya kenshi, nibwo buryo bwiza bwo kugira umwijima ukora neza.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kurwanya indwara zifata umwijima?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Propolis soft Capsules, Spirulina capsules, Golden Hypha, Cordycep Ganoderma  Soft capsule na Garlic soft capsule zifasha mu kurinda no gusana uturemangingo umwijima (kidney). Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Dore amwe mu mafunguro afasha mu gusukura umwijima

1. Tungurusumu

Tungurusumu zifite akamaro kanini mu gusukura umubiri, zifite ubushobozi bwo gukangura enzymes z’umwijima zifasha mu gusohora uburozi. Kubera zikize cyane kuri allicin na selenium, ibinyabutabire byitabazwa cyane mu gusukura umwijima

2. Beterave

Zikungahaye cyane kuri flavonoids na beta-carotene; kuzirya bifasha mu gukangura no kwihutisha imikorere myiza y’umwijima. Aka kamaro beterave zigahuriyeho na karoti.

3. Green tea

The vert cg green tea, ni ikinyobwa cyibanze kubera ibisukura umubiri byuzuyemo; bimwe muri byo twavuga catechins, zifasha mu mikorere myiza y’umwijima. Aha ngaha ugomba gukoresha green tea, atari ibikomoka kuri green tea, kuko ibi biyikomokaho ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku mwijima.

4. Imboga rwatsi

Imboga rwatsi zitandukanye harimo imbwija, epinari n’izindi ni umuti ukomeye cyane mu gusukura umwijima. Zifasha mu gukamura no gusohora uburozi buba buri mu maraso, zifasha kandi mu kugabanya ubukana bw’uburozi buturuka ku myunyungugu mibi ishobora kwinjira mu mubiri,harimo n’ibinyabutabire cg imiti ikoreshwa mu kwica udukoko iba yasigaye kubyo kurya

5. Amavuta ya elayo

Amavuta ya elayo ndetse n’ay’ibihwagari akoreshejwe mu rugero, ni ingenzi cyane ku mwijima. Aha umubiri amavuta y’ibanze afasha mu gukamura uburozi mu mubiri, bityo bikagabanyiriza akazi umwijima wo guhangana n’ubwo burozi bubi.

6. Pome 

Zikize cyane kuri pectin, ikinyabutabire cy’ingenzi ku mubiri mu gusukura no gusohora uburozi mu rwungano ngogozi. Ibi bihita byorohera umwijima mu kwikiza ubwo burozi.

7. Avoka

Avoka zikungahaye cyane kuri glutathione, y’ingenzi cyane ku mwijima mu gusohora uburozi buba bugamije kwangiza umubiri

8. Indimu

Zikungahaye cyane kuri vitamin C, ifasha umubiri koroshya uburozi bushobora kwivanga n’amazi nuko bikoroha gusohoka mu mubiri. Kunywa ikirahuri cy’amazi arimo indimu mu gitondo bifasha umwijima gukora neza.

9. Pamplemousse cg grapefruit

Izi mbuto zijya kumera nk’amacunga, zikungahaye ku rugero rwo hejuru vitamin C kimwe n’ibindi biyungurura uburozi mu mubiri (antioxidants) byongera uburyo busanzwe umwijima ukora mu gusohora imyanda. Izi mbuto, kunywa umuto wazo byafasha umwijima mu gusohora uburozi bushobora gutera kanseri n’ibindi bibazo bikomeye umubiri.

10. Amashu

Kimwe n’ibindi biba muri uyu muryango nka; chou-fleur na broccoli, bifasha mu gukangura enzymes z’ingenzi zitabazwa n’umwijima mu gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

Hari ubundi bwoko bw’amafunguro tutavuze aha nk’icyinzari, kale, utubuto duto tubonekamo omega-3 fatty acids nabyo bifasha mu gusukura no gutuma umwijima ukora akazi kawo neza. Kuyongera mubyo urya bya buri munsi bizafasha umwijima gukora neza, binakurinde indwara zitandukanye zishobora kwibasira umwijima.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Menya Byinshi ku ndwara y’umusonga ikunze kuzahaza abana cyane ndetse n’abageze mu izabukuru

Umusonga ni iki?

Ni indwara iterwa na mikorobe za bagiteri cg virusi, yibasira ibihaha. Akenshi igaragazwa no gukorora, umuriro no guhumeka bigoranye. Ku bantu benshi, umusonga ushobora kwikiza ubwawo udafashe imiti, hagati y’icyumweru 1 na 3.

Abana bato, abakuze cyane n’abandi bafite indwara zikomeye zizahaza umubiri cyane gukira biragorana, bikaba byaba ngombwa kugana kwa muganga.

Umusonga uza igihe uhumetse mu bihaha byawe mikorobe. Ushobora kandi kuza nka nyuma yo kurwara ibicurane cg gufungana, izi ndwara zica intege cyane ibihaha bityo kurwara bikaza vuba. Indwara zizahaza cyane ibihaha nka asima, indwara z’umutima, diyabete cg kanseri zituma uhora urwaye umusonga kenshi.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kurwanya indwara zifata impyiko?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Propolis soft Capsule, Spirulina capsules, Gingko biloba, Lycopene Soft capsule na Multivitamin zifasha mu kurwanya indwara y’umusonga. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Ese indwara y’umusonga iterwa niki?

Indwara y’umusonga akenshi iterwa na bagiteri (bacteria) zitwa streptococcus pneumoniae nizo kenshi ziza ku isonga mu zitera iyi ndwara, gusa biragoye kenshi gutandukanye niba ziterwa na bagiteri cg virusi.

Ku bantu bafite ubudahangarwa budakomeye, ushobora guterwa n’ubundi bwoko bwa mikorobe nk’imiyege (fungi).

Ese ni ibihe bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye indwara y’umusonga?

Dore bimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye indwara y’umusonga;

  1. Gukorora cyane. Inkorora izana igikororwa rimwe na rimwe kikaba kirimo amaraso
  2. Guhumeka insigane no kubura umwuka
  3. Umuriro uri hejuru
  4. Gutitira cyane
  5. Kumva unaniwe cg wacitse intege
  6. Isereri no kuruka
  7. Kubabara mu gituza, cyane cyane byiyongera iyo ukoroye cg uri kwinjiza umwuka.
  8. Guhitwa
  9. Umutima utera cyane
  10.  Kugira umunaniro ukabije

Ingaruka mbi ziterwa no kurwara indwara y’umusonga

  1. Guhumeka bikagorana cyane: Umusonga utuma ibihaha byuzura amazi n’umwanda, bigatuma umwuka winjira mu bihaha bigoranye, umuntu agahumeka vuba kandi nabi.
  2. Kugabanuka kwa oxygen mu mubiri: iyo ibihaha bitabashije gutanga umwuka mwiza uhagije bituma ubwonko budakora neza umuntu agahorana umunaniro ukabije n’umutwe udakira.
  3. Kwangirika kw’ibihaha: Umusonga utuma ibihaha bigira ibikomere.
  4. Urupfu (mu bihe bikabije): Nubwo bidakunda kubaho iyo utavuwe kare, umusonga ushobora guteza urupfucyane cyane ku bana n’abantu bafite ubudahangarwa budafite imbaraga.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Sobanukirwa igitera inda kuvamo n’ingaruka mbi bugira ku buzima bw’umubyeyi.

Abagore benshi bakunze gukura inda bitari ku bushake cyane cyane zitararenza ibyumweru 13 - 20, Gukuramo inda bishobora gutera umugore uburwayi n’izindi ngaruka nyinshi zahitana ubuzima bwe bityo bikaba ari ingenzi kumenya ko inda yawe yavuyemo hakiri kare.

Gukuramo inda bivugwa igihe cyose umwana umubyeyi yari atwite asohotse hatarashira ibyumweru 20 (ni ukuvuga umubyeyi atarageza ku mezi 5 asamye) bikaba nta ruhare umubyeyi abigizemo ndetse atanyoye imiti ituma inda ivamo (abortion). 

Ubushakashatsi bugaragaza ko 50% by’inda zasamwe zivamo gusa kuko akenshi hari igihe umugore aba ataramenya ko atwite, imibare igaragaza ko hagati ya 15% na 25% by’inda zizwi arizo zivamo, ni ukuvuga igihe umugore yipimishije.

Inda zirenga 80% zivamo zitarengeje ibyumweru 12 (ni ukuvuga amezi 3). Gusa akenshi gukuramo inda irengeje ibyumweru 20, ni ukuvuga amezi 5 ntibikunze kubaho, n’iyo bibaye biba bifite ikibiteye kidasanzwe nk’ubundi burwayi, impanuka, cyangwa imiti.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zifasha cyane mu kurwanya gukuramo inda (miscarriage) ndetse zikaringaniza imisemburo y’umugore (progesterone na estrogene)?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Ovary Care, Spirulina tablets, Multivitamin capsules na Ginseng jujube zifasha cyane mu kurwanya gukuramo inda (miscarriage), kuringaniza imisemburo ya progesterone na estrogene ndetse no kubungabunga ubuzima bw’imyanya myibarukiro y’umugore muri rusange. N’inyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Ese gukuramo inda biterwa n’iki? 

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera umubyeyi gukuramo inda twavugamo:

  1. Indwara ziterwa na mikorobe zinyuranye nka mburugu, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, na tirikomonasi n’izindi
  2. Uburwayi bwa karande ku mugore nka diyabete, n’imikorere mibi ya tiroyide
  3. Ikibazo cy’imisemburo itaringaniye
  4. Ubudahangarwa bw’umubiri nko mu gihe umwana aremetse nabi cyangwa adahuje rhesus na nyina 
  5. Imiterere mibi y’umura
  6. Kuba umubyeyi arwaye ibibyimba muri nyababyeyi (fibroids)
  7. Rimwe na rimwe gukuramo inda bishobora guterwa n’inkondo y’umura idakomeye. Icyo gihe bikunze kuba iyo inda irengeje amezi 3, nuko inkondo y’umura ikaremererwa ikifungura ibiri imbere bigasohoka, icyo gihe inda ivamo bitunguranye umugore akabona isuha iramenetse akaremererwa mu kiziba cy’inda akabona ivuyemo nta buribwe yumvise.

Ese gukuramo inda birangwa n’iki? 

Mbere yuko abaganga bemeza ko inda yavuyemo bakoresheje ibyuma bipima, umubyeyi ashobora kwibonaho ibi ibimenyetso;

  1. Kuva amaraso mu myanya ndangagitsina bigatangira haza ducye akagenda yiyongera
  2. Kugira ibinya ariko bikurya cyane
  3. Kuribwa mu nda cyane cyane yo hasi
  4. Kugira umuriro
  5. Gucika intege
  6. Kubabara umugongo

Umugore aba afite ibyago byinshi byo gukuramo inda mu gihe:

  1. Anywa itabi cyane
  2. Arengeje imyaka 35
  3. Arwaye diyabete cyangwa umwingo
  4. Yakuyemo inda zirenze 3
  5. Afite ururenda rucye

Ingaruka mbi ziterwa no gukuramo inda (miscarriage)

1. Gutakaza amaraso menshi: umugore ashobora gutakaza amaraso menshi, bikaba byamuviramo uburwayi bwa Anemie.

2. Kurwara Infections: iyo hari imyanda yasigaye mu nda, bishobora gutera ubwandu bukomeye (infection), ibi bishobora gutuma habaho uburwayi bukomeye iyo umubyeyi atitaweho neza.

3. Ibibazo ku nyababyeyi: Rimwe na rimwe nyababyeyi ishobora kwangirika, cyane kuburyo kongera gusama bigorana.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Sobanukirwa impamvu zishobora gutera umugabo kutabyara n’uburyo bwiza bwo kubyirinda.

Akenshi iyo abashakanye babuze urubyaro usanga ikibazo gihita gishakirwa ku mugore, kuko abagabo benshi bazi ko kuba basohora bisobanuye ko bashobora no kubyara nyamara baba bibeshya.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 40% y’ibyago byo kutabyara hagati y’abashakanye bituruka ku bagabo naho 60% bigaturuka ku bagore.

Impamvu zitera abagabo kutabyara ni nyinshi, harimo izishobora kuvurwa. Gusa 90% zituruka ku kuba intanga ngabo ari nkeya cyangwa ziteye nabi.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zifasha kwirinda ikibazo cyo kutabyara ku mugabo?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: High calcium protein powder, Golden six capsules, Ca+Fe+Zi plus capsule, Cordy active na Maca tablets zifasha cyane mu kongera umusemburo wa testosterone, gufasha mu ikorwa ry’amasohoro n’intangangabo, gufasha amaraso gutembera neza mu myanya myibarukiro y’umugabo, kongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse no ubudahangarwa bw’umubiri muri rusange. N’inyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutera umugabo kubura urubyaro

1. Intanga nkeya (oligospermia)

Igihe cyose mu masohoro y’umugabo harimo intanga ziri munsi ya miliyoni 20 kuri mili-litiro imwe (1ml) y’amasohoro aba ufite intanga nkeya. Iyo nta na nkenya zibereyemo byitwa Azoospermia. Ibi akenshi bituruka ku kwifunga kw’inzira intanga zinyuramo ziva aho zikorerwa (mu mabya) zisohoka. Gusa umubare w’intanga n’ubusanzwe urahindagurika ku buryo kuba hari igihe zajya munsi y’uriya mubare bitavuze ko buri gihe utabyara, ahubwo mu gusuzumwa, upimwa inshuro zirenze 1, noneho mu gihe nta nshuro n’imwe ubonye izirenze miliyoni 20; bakanzura ko ufite intanga nkeya.

2. Kuba intanga zidakora movement neza uko bikwiye (Asthenospermia)

Kugira ngo umugabo atere inda bisaba ko intanga zikora urugendo rwo kuva aho zasohorewe zikazamuka mu mura zijya guhura n’intangangore. Iyo rero zifite umuvuduko uri hasi, ntabwo zibasha guhura n’intangangore. Byibuze kugirango umugabo abashe gutera inda bisaba ko 60% by’intanga asohora ziba zigenda neza kandi ku muvuduko ukwiye. Uwo muvuduko ntugomba kuba munsi ya 56.44µm/s (µm imwe ni 1/1000 cya mm imwe). Ubwo ni nka 20.3cm mu isaha.

3. Ubumuga mu miterere y’intanga

Ubumuga bw’intanga ni igihe zidateye ku buryo nyabwo. Akenshi intanga ifite ubumuga ishobora kuba ifite imitwe 2, imirizo 2 se, kuba nta gice cyo hagati zifite, n’ubundi bumuga bunyuranye.

4. Kwisohoreramo

Ibi bivugwa mu gihe imikaya y’uruhago idakora neza mu gihe cyo gusohora noneho aho kugirango intanga zijye hanze ugasanga zisubiye inyuma zikajya mu ruhago (umuvaruhago n’umuyoborantanga ku bagabo iyo bigeze mu gitsina biba umuyoboro umwe). Ibi akenshi biterwa no:

  • Kubagwa igice cyo hasi cy’uruhago cyangwa porositate
  • Indwara ya diyabete 
  • Impanuka y’urutirigongo cyangwa kubagwa umugongo
  • Imiti imwe n’imwe nk’iy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, iy’uburwayi bwo mu mutwe, iya porositate yabyimbye
  • Izabukuru

5. Imiterere mibi y’imyanya myibarukiro

Imiterere yose ishobora kwangiza cyangwa gufunga amabya, imiyoboro cyangwa ikindi gice kigira uruhare mu myororokere ishobora kugira uruhare mu gutuma umugabo atabyara. Muri yo twavuga:

  • Cryptorchidism

Ibi bivugwa mu gihe iyo umwana avutse amabya atabasha kumanuka ava mu nda ajya mu dusabo twayo. Ubusanzwe iyo umwana ari kuvuka niho amabya (twa tundi tubamo imbere duteye nk’igi) amanuka akajya muri cya gihu. Iyo rero avutse ntibyimanure bigira ingaruka mu mikorerwe y’intanga nzima kandi zihagije.

  • Hypospadias

Ubu ni ubumuga burangwa no kuba umwenge w’igitsinagabo aho kuba mu gitsina hagati uba wibereye munsi. Ibi bituma iyo akoze imibonano intanga zidashyikira neza inkondo y’umura, bigasaba ko abagwa bigakosorwa

  • Kwifunga k’umuyoborantanga

Abagabo bamwe bavuka umuyoboro uvana intanga mu mabya uzijyana hanze ufunze cyangwa se igice cya epididymis kidakora neza. Bamwe ndetse baba badafite umuyoborantanga (vas deferens) ariwo ujyana intanga hanze.

Ibi byose bigira ingaruka ku gusohoka kw’intanga, niyo zaba zakozwe zihagije

6.Kugabanyuka cyangwa kubura imisemburo

Ibi bizwi ku izina rya hypogonadism, rikaba ari izina rihabwa kuba umugabo adafite imisemburo ihagije ya gonadotropin-releasing hormone (GnRH), ikaba imisemburo ituma harekurwa umusemburo wa testosterone n’indi misemburo ijyana n’imyororokere. Kugabanyuka cyangwa kutagira testosterone bitera kugabanyuka kw’ingufu zo gukora intangangabo.

Akenshi ubu bumuga ntibukunze kugaragara kandi bubaho mu gihe cyo kuvuka. Ni ingaruka z’indwara y’imiremerwe mibi (genetic disorder) ifata imvubura ya hypophyse. Ibi bitera ingaruka nyinshi harimo kudakorwa kwa FSH na LH ikaba imisemburo igira uruhare mu gukura ukaba umugabo wuzuye. Kallman syndrome, ikaba indwara ituma hypophyse itabasha gukora imisemburo hafi ya yose.

7. Uburwayi bwa Varicocele

Varicocele ni ukubyimba ku buryo budasanzwe k’umuyoboro uvana amaraso mu mabya asubira mu mutima. Ubu burwayi ubusanga mu bagabo 15% kandi ku bagabo batabyara, 40% baba ari bwo bubibatera. Nubwo isano bufitanye no kutabyara itaragaragara neza, ariko butuma ubushyuhe bwo mu dusabo tw’intanga buzamuka, bikagira ingaruka ku mubare w’intanga, umuvuduko wazo n’imiterere yazo.

8.Imyaka y’amavuko

Yego imyaka ntacyo ihindura kinini ku kuba umugabo yabyara ariko nayo ntitwayirenganiza. Izabukuru akenshi rigira ingaruka ku bwinshi bw’intanga n’umuvuduko wazo. Ndetse n’ubuzima bw’intanga n’ingufu zazo bigenda bigabanyuka uko umuntu asaza.

9.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kurwara indwara nk’ imitezi na Chlamydia bihoraho nabyo bigira ingaruka ku myororokere yawe. Akenshi zisiga mu muyoborantanga harimo inkovu zishobora kubyimba zigafunga inzira intanga zakanyuzemo zisohoka. Indwara ya chou-fleur nayo iterwa na HPV ( Human Papilloma Virus) ishobora gutera ubugumba

10. Ubushyuhe bwinshi ku mabya: kujya muri sauna kenshi, gutereka laptop ku bibero, kugira umuriro mwinshi, n’ibindi byose bitera ubushyuhe burenze ku mabya, bigabanya umubare w’intanga nzima, gusa si burundu ahubwo iyo bihagaritswe zisubira kuri gahunda

11. Gukoresha ibiyobyabwenge: gukoresha kenshi cocaine, marijuana bigabanya umubare n’ubuzima bw’intanga. Ibinyabutabire biri muri marijuana bigabanya umuvuduko w’intanga n’ubushobozi bwazo bwo koga, bityo kuba zagera ku ntangangore bikaba ingorabahizi

12.Kunywa inzoga nyinshi kandi buri gihe nabyo bishobora gutera kutabyara

13.Kunywa itabi nabyo byangiza ubuzima bw’intanga

14. Umubyibuho ukabije  nawo utera imikorere mibi y’imisemburo nuko bikagira ingaruka ku ntanga n’imikorerwe yazo

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

Menya itandukaniro riri hagati ya Estrogen na Progesterone: imisemburo ibiri y’ingenzi ku buzima bw’umugore

Mu mubiri w’umugore, hari imisemburo ibiri ifite uruhare runini mu kugenzura ubuzima bw’imyororokere n’imikorere rusange y’umubiri: Estrogen na Progesterone. Nubwo zikorana mu buryo bwa hafi, buri umwe ufite inshingano zihariye ukora mu buzima bw’imyororokere bw’umugore.

Estrogenni umusemburo ukorerwa mu dusabo tw’intangangore (ovaries), akaba ari wo musemburo utuma umugore agira ibimenyetso by’ubugore (female characteristics) nko kujya mu mihango, kumera amabere, kwaguka kw’amatako no koroshya uruhu, mu gihe Progesterone yo ari umusemburo ukora cyane nyuma y’irekurwa ry’intanga (ovulation), ugafasha nyababyeyi kwitegura kwakira inda igihe habayeho gusama, kugabanya contraction z’umura no guhagarika imihango igihe habayeho gusama.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zifasha cyane mu kuringaniza imisemburo y’umugore (progesterone na estrogene)?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Ovary Care, Spirulina tablets, Golden hypha capsules na Ginseng jujube zifasha cyane mu kuringaniza imisemburo ya progesterone na estrogene ndetse no kubungabunga ubuzima bw’imyanya myibarukiro y’umugore. N’inyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Nubwo Estrogenna Progesteroneyose ari imisemburo ifite inshingano zitandukanye mu buzima bw’umugore ni byiza ko ihora iringaniye (iri ku bipimo byagenwe) kuko kutaringanira kwayo bishobora kuba intandaro y’uburwayi butandukanye ku buzima bw’umugore nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

Ese ni ibihe bimenyetso byerekana ko imisemburo y’umugore itaringaniye (hormonal imbalance);

  1. Imihango ihindagurika cyane
  2. Kubabara cyane mu gihe cy’imihango
  3. Kuva amaraso menshi cyangwa make cyane mu mihango
  4. Kudasinzira neza
  5. Guhindagurika kw’amarangamutima (mood swings)
  6. Kubyibuha cyane
  7. Kwiyongera ibinure cyane cyane ku nda no ku matako
  8. Kuribwa umutwe bihoraho (headaches)
  9. Imihango imara igihe kirekire
  10. Kubabara mu mabere
  11. Kudasinzira neza
  12. Guhangayika cyane (Anxiety)
  13. Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (libido)
  14. Kubura concentration
  15. Kwibagirwa
  16. Kuma kw’igitsina (vaginal dryness)
  17. Hot flashes (kumva ubushyuhe bwinshi)

Ingaruka mbi z’ihindagurika ry’izi misemburo (hormonal imbalance)

Kutaringanira kwa progesterone na estrogene ni intandaro y’ibibazo bitandukanye byibasira imyanya myibarukiro y’umugore, birimo;

  1. Kubura urubyaro
  2. Depression & Anxiety
  3. Kugira umubyibuho ukabije (obesity)
  4. Kurwara PCOS (polycystic ovary syndrome)
  5. Kurwara ibibyimba muri nyababyeyi (uterine fibroids)
  6. Kurwara endometriosis
  7. Kurwara Adenomyosis
  8. Kurwara Osteoporosis

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Sobanukirwa “Andropause” n’Imyitwarire umugabo akwiye kugira igihe yayigezemo.

Andropause ku bagabo (igereranywa na Menopause ku bagore) n'icyiciro umugabo ageramo ageze mu kigero cy'imyaka mirongo ine kuzamura. Andropause irangwa nuko umusemburo (hormones) wa Testosterone utangira kugabanyuka mu mubiri w’umugabo bigatuma habaho impinduka mu mikorere y’umubiri w’umugabo.

Nubwo idahagarika ubushobozi bwo kubyara burundu, andropause igira ingaruka ku buzima bw’umugabo haba ku mubiri, ku mitekerereze no ku mibanire.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda kugerwaho n’ingaruka mbi za Andropause?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: High calcium protein powder, Golden six capsules, Ca+Fe+Zi plus capsule, Cordy active na Maca tablets zifasha cyane mu kongera umusemburo wa testosterine ndetse no kurwanya ingaruka za Andropause. N’inyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Dore ingaruka mbi za Andropause

  1. Umunaniro ukabije
  2. Gucika intege
  3. Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (reduced libido & erectile dysfunction)
  4. Kwibagirwa cyane
  5. Kudashyira umutima ku kintu (loss of concentration)
  6. Kugira umubyibuho ukabije
  7. Kugabanyuka kw’imikaya (muscle mass)
  8. Kwiyongera kw’ibinure byo kunda
  9. Guhindagurika kw’amarangamutima (mood swings)
  10.  Kugabanuka kw’imbaraga z’imitsi no kongera ibinure
  11.  Kugabanuka kw’ireme ry’amagufwa (reduced bone density)
  12.  Kudasinzira neza
  13.  Ibyago byo kurwara indwara nka diyabete n’umutima biriyongera
  14.  Koroha amagufwa
  15.  Kwiheba no kugira agahinda gakabije (depression)

Nubwo umugabo ugeze mu gihe cya andropause adatakaza ubushobozi bwo kubyara (gutera inda), hari imwe mu myitwarire akwiye kwitaho kugirango arusheho kugira ubuzima bwiza.

Ese ni iyihe myitwarire umugabo ugeze mu gihe cya andropause akwiye kugira;

  1. Kurya indyo yuzuye
  2. Kwirinda kurya ibiribwa birimo umunyu mwinshi n’amavuta menshi
  3. Gukora imyitozo ngororamubiri
  4. Gusinzira nibura amasaha 7–8 buri joro
  5. Kwirinda Stress
  6. Kwirinda kunywa itabi
  7. Kwirinda kunywa inzoga.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Menopause: Ibiribwa umugore akwiye gufata n’ibyo adakwiye gufata.

Menopause (Gucura k'umugore) n'icyiciro umugore ageramo ageze mu kigero cy'imyaka iri hagati ya mirongo ine n'itanu na mirongo itanu n'itanu (45 - 55), kigaragazwa nuko imihango (periods)ihagarara burundu ndetse umugore akaba atagishobora gusama (kubyara). Ibi biterwa n’igabanuka rikomeye ry’imisemburo (hormones) nka estrogen na progesterone ndetse bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri n’amarangamutima.

Umugore ugeze mu gihe cya menopause akenshi arangwa no kugira ubushyuhe bukabije mu mubiri (hot flashes), kudasinzira nezandetse no kubyibuha cyane.

Imirire myiza ni imwe mu nkingi zikomeye zifasha kugabanya izi ngaruka no gutuma umugore akomeza kugira ubuzima bwiza muri iki gihe. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe ibiribwa bikwiye gufatwa ndetse n’ibyo umugore agomba kwirinda mu gihe cya menopause.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda kugerwaho n’ingaruka mbi za menopause?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: High calcium protein powder, Golden six capsules, Soy power capsule, Ovary care na Pine pollen tea zifasha cyane mu kuringaniza imisemburo y’abagore ndetse no kurwanya ingaruka za menopause. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Dore ibiribwa umugore akwiye gufata mu gihe cya Menopause.

1. Ibiribwa bikungahaye kuri calcium

Calcium ifasha gukomeza amagufwa, cyane ko mu gihe cya menopause amagufwa aba atangiye kugenda yoroha.

Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri calcium twavugamo:

  1. Amata n’ibiyakomokaho (ikivuguto, fromage)
  2. Imboga rwatsi nka dodo, isombe, epinari
  3. Ibinyampeke 

2. Ibiribwa bikungahaye kuri vitamin D

Vitamin D ni ingenzi kuko ifasha umubiri kwinjiza calcium neza.

Bimwe mu biribwa bikungahaye kuri vitamin D twavugamo:

  1. Amafi
  2. Isambaza,
  3. Tuna
  4. Amagi

3. Ibiribwa bikungahaye kuri fibre

Fibre ifasha igogora kugenda neza kandi ikagabanya ibinure byinshi mu mubiri.

4. Ibiribwa birimo phytoestrogens

Ibi ni ibiribwa bifasha kugabanya ibimenyetso bya menopause kuko bifite ubushobozi busa nubw’umusemburo wa estrogen.

Muri ibyo biribwa twavugamo: soya n’ibiyikomokaho, ibishyimbo n’imbuto za sesame (sésame)

5. Ibiribwa bikungahaye kuri omega-3 fatty acid

Omega-3 ifasha umutima, ubwonko ndetse no kugabanya inflammation (kubyimbirwa) mu mubiri.

Mu biribwa bikungahaye kuri omega -3 fatty acid twavugamo; amafi nka salmon na sardines, avoka, utubuto nka flaxseeds na chia seeds.

6. Kunywa amazi ahagije

Kunywa amazi menshi bifasha kugabanya ubushyuhe (hot flashes) mu mubiri no kurinda uruhu.

Dore ibiribwa umugore akwiye kwirinda mu gihe cya Menopause

1. Ibiribwa birimo isukari nyinshi

Isukari nyinshi ishobora kongera ibiro no ndetse n’ibyago byo kurwara indwara ya diyabete, ni byiza rero ko umugore ugeze mu gihe cya menopause yirinda kufata ibirwa byongerewemo isukari nka fanta, imigati n’ibindi.

2. Ibinure byinshi byangiza (saturated fats na trans fats)

Ibiribwa byatetswe mu mavuta menshi, Fast foods, na Margarine ntabwo ari byiza ku mugore uri mu gihe cya menopause kuko bimwongerera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

3. Kawa n’ibinyobwa birimo caffeine nyinshi

Caffeine ishobora kongera ubushyuhe mu mubiri ndetse igatuma umuntu atabasha gusinzira neza.

4. Inzoga

Inzoga zongera ibimenyetso bya menopause nka hot flashes kandi zigatuma ibitotsi bigabanuka.

5. Umunyu mwinshi

Umunyu mwinshi ushobora gutera umuvuduko w’amaraso (hypertension) no kuba intandaro yo kurwara indwara z’amagufwa nka osteoporosis.

Igihe cya menopause si indwara, ahubwo ni icyiciro gisanzwe mu buzima bw’umugore. Ariko, imirire y’umuntu nayo igira uruhare runini mu kurwanya ingaruka za menopause no kubungabunga ubuzima bw’ubuzima bw’umugore muri rusange.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

IZINDI NKORANYAMBUGA