Blood Infectionni igihe mikorobe zitera indwara, nka bagiteri, virusi cyangwa parasite, zinjiye mu maraso cyangwa zigatera infection ikomeye mu mubiri. Ibi bishobora gutuma infection ikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri kandi igahungabanya imikorere y’ingingo z’ingenzi.

Akenshi ubwandu bw’amaraso bushobora guturuka ku infection itavuwe neza cyangwa itavuwe ku gihe, urugero nka infection yo mu bihaha, mu nkari, mu nda, ku ruhu cyangwa mu gikomere.

🔹 Ni iki gitera ubwandu bw’amaraso?

Ubwandu bw’amaraso bushobora guterwa n’udukoko dutandukanye, harimo:

  • 🦠 Bagiteri
  • 🧬 Virusi
  • 🦠 Parasite
  • 🍄 Imiyege (fungi)

Mikorobe zishobora gutangirira mu gice kimwe cy’umubiri, urugero mu bihaha, mu nkari,uruhu, ibikomere, mu nda,.. hanyuma infection ikagenda ikwira mu mubiri.

🔹 Ibimenyetso by’ubwandu bw’amaraso

Ibimenyetso bishobora gutandukana bitewe n’aho infection yatangiriye, ariko umuntu ashobora kugira:

  •  Umuriro mwinshi cyangwa gukonja cyane
  • Umutima gutera cyane
  • Guhumeka vuba cyangwa kubura umwuka
  •  Intege nke n’umunaniro ukabije
  • Kwitiranya ibintu cyangwa kutamenya neza ibiri kumubaho
  • Umuvuduko w’amaraso kugabanuka
  • Kugabanuka kw’inkari
  • Kubabara cyane mu mubiri
  • Gukonja cyangwa kubira ibyuya byinshi

🔹 Ingaruka z’ubwandu bw’amaraso

Iyo infection ikomeye itavuwe vuba, ishobora gutuma ingingo z’ingenzi zitangira kudakora neza. Bishobora gutera:

  • Kwangirika kw’impyiko
  • Kugabanuka k’imikorere y’ibihaha
  • Kwangirika kw’umwijima
  • Kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso
  • Kwangirika kw’ubwonko
  • Septic shock, ari yo mpamvu sepsis ishobora gushyira ubuzima mu kaga cyane.
  • Abantu bafite ibikomere cyangwa bakorewe ubundi buvuzi bushobora gutera infection

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ibafitiye supplementzirimo:

✅ Ca+Fe+Zi Plus Capsule
✅ Golden Six Capsule
✅ Spirulina Tablet
✅ Multivitamin Tablet
✅ Cordy Royal Jelly

zunganira intungamubiri umubiri ubona binyuze mu mafunguro zigafasha mu gusukura umubiri no kurwanya udukoko dushobora gutera indwara nka infection yo mu maraso (blood infection).

🔹 Ni gute wakwirinda ubwandu bw’amaraso?

  • 🧼 Gukaraba intoki neza kandi kenshi.
  • 🩹 Kuvura no gusukura ibikomere hakiri kare.
  • 💊 Kuvura infection hakiri kare no gukurikiza amabwiriza ya muganga.
  • 🚫 Kutifatira antibiotics utandikiwe na muganga.
  • 🥗 Kurya indyo yuzuye no kwita ku buzima muri rusange.
  • 💉 Gukingirwa indwara zishobora kwirindwa hakoreshejwe inkingo.

⚠️ Icyitonderwa

Ubwandu bw’amaraso ni ikibazo gishobora gukomera vuba.Niba umuntu ufite infection atangiye kugira umuriro ukabije, guhumeka nabi, umutima gutera cyane, kwitiranya ibintu, intege nke zikabije cyangwa kugabanuka kw’inkari, agomba kujyanwa kwa muganga ako kanya.

Kuvurwa hakiri kare bishobora gufasha kwirinda ko infection yangiza ingingo z’ingenzi z’umubiri.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw