Migraineni ubwoko bw’uburibwe bukomeye bw’umutwe, akenshi bwibasira uruhande rumwe rw’umutwe. Bushobora kumara amasaha menshi cyangwa iminsi, kandi bukajyana n’ibindi bimenyetso nko kugira isesemi no kutihanganira urumuri cyangwa urusaku.

🔹 Ibimenyetso bya Migraine

  1. Kubabara cyane umutwe, cyane cyane ku ruhande rumwe
  2. Isesemi cyangwa kuruka
  3. Kutihanganira urumuri rwinshi
  4. Kutihanganira urusaku
  5. Kumva impumuro zimwe zikubangamiye
  6. Kumva uzungera cyangwa ufite intege nke
  7. Kubona ibintu bihindutse cyangwa urumuri rucanira amasombere cyangwa mu gihe cy’uburibwe (aura)

🔹 Ibintu bishobora gutera cyangwa gukurura Migraine

  • Stress no guhangayika
  • Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira cyane
  • Kureka ifunguro cyangwa kumara igihe kinini utariye
  • Kubura amazi mu mubiri
  • Urumuri rwinshi cyangwa urusaku
  • Impumuro zikomeye
  • Inzoga cyangwa caffeine nyinshi
  • Impinduka z’imisemburo, cyane cyane ku bagore
  • Ibiribwa bimwe na bimwe bishobora gukurura migraine ku bantu bamwe

🔹 Ingaruka

Migraine ishobora gutuma umuntu:

  • Ananirwa gukora imirimo ye ya buri munsi
  • Agira ikibazo cyo kwiga cyangwa kwibanda ku byo akora
  • Atasinzira neza
  • Agira umunaniro ukabije
  • Abura akazi cyangwa indi mirimo kubera uburibwe bukomeye

 

Supplements zifasha gushyigikira ubwonko

Muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari supplements zifasha gutanga intungamubiri zigira uruhare mu mikorere isanzwe y’ubwonko bigatuma bikomeza gukora neza izo ni:

  •  Fish Oil- Omega 3
  • Ginkgo Biloba
  • Melatonin  
  • Golden Six Capsules
  • Aloe Spirulina Powder
  • Cordy Royal Gelly Capsules

🔹 Uko wayirinda cyangwa wayigabanya

  • Gusinzira bihagije kandi ku gihe gihoraho
  • Kunywa amazi ahagije
  • Kutirengagiza amafunguro
  • Kugabanya stress no guhangayika
  • Kwirinda ibintu wamenye ko bigutera migraine
  • Kugabanya urumuri n’urusaku igihe migraine yatangiye
  • Gukurikiza inama n’imiti wandikiwe n’umuganga

 

Address

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw