Kunanirwa kw’impyiko (Kidney Failure)ni igihe impyiko zitakibasha gukora neza akazi ko kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’amazi arenze umubiri, no gufasha kuringaniza imyunyu ngugu n’amazi mu mubiri. Iyo bikomeje, imyanda n’amazi bishobora kwiyongera mu mubiri bikagira ingaruka ku buzima.

🔹 Ibimenyetso

  1. Kubyimba amaguru, ibirenge cyangwa mu maso
  2. Kugabanuka cyane kw’inkaricyangwa rimwe na rimwe kutazibona
  3. Kunanirwa no gucika intege
  4. Isesemi no kuruka
  5. Kubura ubushake bwo kurya
  6. Kubabara cyangwa kuremerwa mu mugongo wo hasi
  7. Kubyimba inda cyangwa kwiyongera ibiro kubera amazi menshi mu mubiri
  8. Kugira uruhu rwijimye cyangwa kuribwa
  9. Guhumeka nabi, cyane cyane iyo amazi menshi yageze mu bihaha
  10. Kugorwa no gutekereza neza cyangwa gusinzira cyanemu gihe bikomeye

 

⚠️ Icyitonderwa:Kunanirwa kw’impyiko ni ikibazo gikomeye. Iyo umuntu abyimbye cyane, inkari zikagabanuka cyane, akagira ikibazo cyo guhumeka cyangwa kuruka bikabije, agomba kwihutira kwa muganga.

🔹 Ingaruka

Iyo kidney failure itavuwe cyangwa idakurikiranwe neza, ishobora gutera:

  • Amazi menshi mu mubiri no kubyimba
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso
  • Kubura amaraso (anemia)
  • Imikorere mibi y’umutima
  • Kwangirika kw’amagufa
  • Imyanda myinshi mu maraso
  • Kwangirika kw’izindi ngingo z’umubiri

Hari supplements zifasha imikorere myiza y’ impyiko bigatuma zikomeza gukora neza. Izo wazisanga muri KUNDUBUZIMA HEALTH CAREzirimo:

  • Reishi Capsules
  • Aloe SpirulinaPowder
  • Multivitamin Capsules
  • Cordy Active Capsules

 

🔹 Ibibitera

Kunanirwa kw’impyiko bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, harimo:

  • Diabetes
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso
  • Indwara z’impyiko zimara igihe kirekire
  • Infection ikomeye ishobora kwangiza impyiko
  • Kwangirika kw’impyiko bitewe n’imiti imwe n’imwe cyangwa uburozi
  • Kubura amazi menshi mu mubiri
  • Kubuza inkari gusohoka neza, urugero kubera amabuye yo mu mpyiko cyangwa prostate nini

🔹 Uko byakwirindwa

  • Kugenzura isukari yo mu marasoniba ufite diabetes.
  • Kugenzura umuvuduko w’amaraso.
  • Kunywa amazi uko bikwiye, keretse muganga yarakubujije.
  • Kutanywa imiti kenshi utabanje kugisha inama inzobere.
  • Kugabanya umunyu mwinshi mu mafunguro.
  • Kwipimisha impyiko igihe hari ibimenyetso cyangwa ufite ibyago byo kurwara impyiko.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw