Premature Ejaculation ni iki?

Premature Ejaculation ni ikibazo aho umugabo arangiza imibonano mpuzabitsina vuba cyane kurusha uko abyifuza, rimwe na rimwe mbere cyangwa nyuma gato yo kwinjira. Iyo bibaho kenshi kandi bigatera kutanyurwa cyangwa guhangayika mu mibanire, bishobora gufatwa nk’ikibazo gikeneye kwitabwaho.

IBIMENYETSO

  • Kurangiza mu gihe gito cyane kandi bikabaho kenshi.
  • Kubura ubushobozi bwo kugenzura igihe cyo kurangiza.
  • Kurangiza mbere yo kwinjira cyangwa nyuma gato yo kwinjira.
  • Kumva ufite igitutu cyangwa impungenge kubera imibonano mpuzabitsina.
  • Kugabanuka kw’icyizere cyo gukora imibonano neza.
  • Kwirinda cyangwa kugabanya imibonano kubera gutinya kurangiza vuba.

NI IKI GISHOBORA KUBITERA?

Premature Ejaculation ishobora guterwa cyangwa ikagira uruhare n’impamvu zitandukanye, zirimo:

  • Guhangayika no kugira stress.
  • Ubwoba bwo kudakora neza mu mibonano.
  • Ibibazo mu mibanire y’abashakanye cyangwa abakundana.
  • Impinduka z’imisemburo.
  • Ibibazo bimwe na bimwe by’imyororokere cyangwa prostate.
  • Kutamenyera kugenzura ejaculation.
  • Ibibazo by’imikorere y’imyakura cyangwa ubwonko bifasha kugenzura ejaculation.

INGARUKA

Iyo ikibazo kimaze igihe kandi kidakurikiranwa, gishobora:

  • Gutera guhangayika no kubura icyizere.
  • Kugabanya kunyurwa mu mibonano mpuzabitsina.
  • Guteza amakimbirane cyangwa kutumvikana mu mibanire.
  • Gutera umugabo kwirinda imibonano mpuzabitsina.
  • Kugira ingaruka ku mibereho n’imitekerereze.

NI GUTE WABYIRINDA CYANGWA WABIGABANYA?

  • Kugabanya stress no kwirinda guhangayika cyane.
  • Kuganira n’uwo mubana ku bijyanye n’ikibazo.
  • Kwiga uburyo bwo kugenzura ejaculation, nk’uburyo bwo guhagarika gato mbere yo kurangiza.
  • Kugira imyitozo ngororamubiri ihagije no kurya indyo yuzuye.
  • Kwirinda kunywa inzoga nyinshi no kunywa itabi.
  • Iyo ikibazo gikomeza kubaho, ni byiza kugana inzobere mu buvuzi kugira ngo hamenyekane impamvu igitera.

SUPPLEMENTS ZIFASHA

Supplements zifasha mu Premature Ejaculation (kurangiza vuba)aho zifasha mu ubuzima bw’imyororokere y’umugabo, zongera ingufu z’umubiri, imikorere isanzwe y’imyakura n’imisemburo, ndetse n’ubuzima bwa prostate. Izo ziboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.

  • Revive Capsules
  • Golden Six Capsules
  • Ca+Fe+Zi Plus Capsules.
  • Prostate Health

 

Address:

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw

 

KURANGIZA VUBAJKKK           KKK