Dementiani ikibazo cy’ubwonko gitera kugenda kugabanuka k’ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza, kuvuga, kwiga ibintu bishya no gufata imyanzuro. Akenshi ikura buhoro, kugeza ubwo itangira kubangamira imirimo ya buri munsi n’imibanire y’umuntu n’abandi.
Dementia si ukwibagirwa bisanzwe guterwa no gusaza. Ishobora guterwa n’indwara zitandukanye zangiza ubwonko, harimo Alzheimer’s disease, indwara z’imitsi ijyana amaraso mu bwonko na Parkinson’s disease. Nubwo ikunze kugaragara ku bantu bageze mu zabukuru, Dementia si igice gisanzwe cyo gusaza.
Ibimenyetso
- Kwibagirwa ibintu byabaye vuba
- Kugorwa no kuvuga cyangwa kubona amagambo akwiye
- Kuyoberwa ahantu cyangwa igihe
- Kugorwa no gufata imyanzuro
- Kugorwa no gukora imirimo yari asanzwe azi
- Kutamenya neza abantu cyangwa ibintu yari asanzwe azi
- Guhinduka mu myitwarire cyangwa mu mimerere
- Kugabanuka k’ubushobozi bwo kwiyitaho
Ingaruka za Dementia
Iyo Dementia ikomeje kwiyongera, ishobora gutera:
- Gutakaza cyane ubushobozi bwo kwibuka
- Kugorwa no kuvugana n’abandi
- Kuyoberwa ahantu no mu gihe
- Kudashobora gukora imirimo ya buri munsi
- Gutakaza ubushobozi bwo kwiyitaho
- Kugwa kenshi kubera kutamenya neza aho ari cyangwa uko agenda
- Kubura imirire ihagije no kugabanuka kw’ibiro
- Guhinduka cyane mu myitwarire n’imitekerereze
- Kwigunga no kugira ubuzima bw’imibanire bugabanuka
- Mu bihe bikomeye, gukenera umuntu uhora amwitaho
Supplements zifasha gushyigikira ubwonko
Muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari supplements zifasha gutanga intungamubiri zigira uruhare mu mikorere isanzwe y’ubwonko bigatuma bikomeza gukora neza izo ni:
- Fish Oil- Omega 3
- Ginkgo Biloba
- Melatonin
- Golden Six Capsules
- Aloe Spirulina Powder
- Cordy Royal Gelly Capsules
Ibishobora gutera iyi ndwara
Dementia ishobora guterwa n’indwara cyangwa ibindi bibazo byangiza uturemangingo tw’ubwonko. Mu bizwi cyane harimo:
- Alzheimer’s disease
- Indwara z’imitsi ijyana amaraso mu bwonko
- Parkinson’s disease
- Lewy body dementia
- Gukomereka bikomeye ku mutwe
- Ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko
Uko ibyago bya Dementia byagabanuka
- Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe
- Kurya indyo yuzuye irimo imboga, imbuto, ibinyampeke byuzuye n’amafi
- Kugenzura umuvuduko w’amaraso, isukari na cholesterol
- Kwirinda kunywa itabi
- Kwirinda kunywa inzoga nyinshi
- Gusinzira bihagije
- Gukomeza gukoresha ubwonko binyuze mu gusoma, kwiga no gukorana n’abandi
- Kwivuza hakiri kare ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko
Icyitonderwa:Kwibagirwa rimwe na rimwe ntibihita bivuga ko umuntu afite Dementia. Iyo kwibagirwa bitangiye kubangamira ubuzima bwa buri munsi, ni ngombwa kwisuzumisha kwa muganga kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.
📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw