H. pylori (Helicobacter pylori) ni bacterium ishobora kwanduza igifu ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera gastrite (inflammation y’igifu) n’udusebe mu gifu cyangwa mu mara mato (peptic ulcers). Iyo itavuwe, ishobora kumara igihe kirekire mu gifu kandi ikongera ibyago byo kurwara kanseri y’igifu ku bantu bamwe.

IBIMENYETSO BYA H. PYLORI

Umuntu ushobora kuba afite H. pylori ashobora kugira:

  1. Kubabara cyangwa gushya mu gifu, cyane cyane mu gice cyo hejuru.
  2. Kubyimba mu nda no kugira ibyuka byinshi.
  3. Kumva igifu cyuzuye vuba nubwo umuntu yaba amaze kurya bike.
  4. Isesemi cyangwa rimwe na rimwe kuruka.
  5. Kudashaka kurya cyangwa kugabanuka k’ubushake bwo kurya.
  6. Kubyimba no kutamererwa neza mu nda nyuma yo kurya.
  7. Kugira umwuka mubi mu kanwa kuri bamwe.
  8. Kugabanuka ibiro bidafite impamvu izwi, cyane cyane iyo indwara imaze igihe.

H. PYLORI YANDURA ITE?

H. pylori ishobora gukwirakwira binyuze mu biribwa cyangwa amazi byanduye, ndetse no mu buryo bwo guhura n’amacandwe cyangwa ibindi bisohoka mu mubiri by’umuntu wanduye.

Kugira isuku nziza, cyane cyane gukaraba intoki, kunywa amazi meza no kurya ibiribwa bisukuye, bifasha kugabanya ibyago byo kwandura.

INGARUKA ZA H. PYLORI

Iyo H. pylori itavuwe kandi ikomeje gutera ibibazo mu gifu, ishobora gutera:

  • Gastrite idakira.
  • Udusebe mu gifu cyangwa mu mara mato.
  • Kuva amaraso mu gifu.
  • Kubura amaraso (anemia) bitewe no kuva amaraso.
  • Kwiyongera kw’ibyago bya kanseri y’igifu ku bantu bamwe.

SUPPLEMENTS ZIFASHA

Hari supplements zifasha imikorere myiza yigifu zikaba ziboneka muriKundubuzima Health Care. Izo supplements ni:

  • Aloe Spirulina powder
  • Ca+Fe+Zi Plus Capsules
  • Cordy Active Capsules
  • Reishi Capsules

NI IKI WAKORA NIBA UKEMANGA KO UFITE H. PYLORI?

Niba ufite ibimenyetso bikomeza kugaruka, ni byiza kwipimisha H. pylori kwa muganga.

IBYO KWITAHO MU GIHE UFITE IBIBAZO BY’IGIFU

  • Irinde kunywa inzoga nyinshi.
  • Irinde kunywa itabi.
  • Gabanya ibiryo bikubuza amahoro cyangwa bikongera uburibwe mu gifu.
  • Irinde gukoresha imiti nka ibuprofen cyangwa aspirin uko wishakiye, kuko ishobora kongera ibyago by’udusebe no kuva amaraso mu gifu.
  • Jya kwa muganga niba ibimenyetso bikomeje cyangwa bikomeye.

 

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa Kigali, ku Muhima, mu nyubako yegeranye na Hotel Okapi, ikoreramo Genesis TV, kuri Ground Floor.

📞 0785686682 (WhatsApp)

📧 kundubuzimahealthcare@gmail.com

🌐 www.kundubuzima.rw