Infection ku bagabo ni ikibazo gishobora gufata imyanya y’ibanga, inzira z’inkari cyangwa izindi ngingo z’imyororokere. Zishobora guterwa na bacteria, virusi cyangwa udufungus, kandi zimwe zishobora kuba indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite infection
Umugabo ufite infection ashobora kugira:
- Kuryaryatwa cyangwa gutwika mu gihe cyo kwihagarika.
- Gusohora ibintu bidasanzwe mu gitsina.
- Kubabara cyangwa kubyimba ku gitsina.
- Kugira ibisebe cyangwa utubyimba ku myanya y’ibanga.
- Kwihagarika kenshi cyangwa bikamugora.
- Kubabara mu nda yo hasi cyangwa mu gitsina.
- Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
- Rimwe na rimwe, infection ishobora kubaho nta bimenyetso bigaragara.
Ingaruka za infection itavuwe neza
Iyo infection itamenyekanye cyangwa ngo ivurwe neza, ishobora gukomeza gukwirakwira no guteza ibibazo birimo:
- Infection ishobora gukwira mu zindi ngingo z’imyororokere.
- Kubyimba no kubabara kwa prostate cyangwa izindi ngingo.
- Ibibazo by’inzira z’inkari.
- Kugabanuka k’ubuzima bw’imyororokere.
- Ku ndwara zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bishobora gutera ibibazo by’uburumbuke iyo zitavuwe hakiri kare.
- Kwanduza uwo mukorana imibonano mpuzabitsina.
Infection zishobora gufata abagabo
Muri infection zikunze gufata abagabo harimo:
1. UTI– infection y’inzira z’inkari.
2. Urethritis– infection y’umuyoboro w’inkari.
3. Balanitis– kubyimba cyangwa kwangirika ku mutwe w’igitsina.
4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nka gonorrhea, chlamydia, trichomoniasis na genital herpes.
Ni iki cyongera ibyago byo kugira infection?
Ibintu bishobora kongera ibyago byo kwandura infection birimo:
- Isuku idahagije y’imyanya y’ibanga.
- Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
- Kugira abo mukorana imibonano mpuzabitsina benshi.
- Kuba warigeze kugira indi infection cyangwa indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Supplements zishobora gufasha mu kongera intungamubiri
Mukigo KUNDUBUZIMA HEALTH CAREhari supplements zifasha abagabo bafite ikibazo cyama infection zibafata kumyanya yibanga.
- Al pha Max
- Ca Fe Zi Capsules
- Golden Six Capsules
- Reishi Capsules
- Prostate Health
Rinda ubuzima bwawe
- Kugira isuku y’imyanya y’ibanga
- kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye
- kugira umukunzi umwe wizerwa
- kwisuzumisha igihe ubonye ibimenyetso
bishobora gufasha kugabanya ibyago bya infection.
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw