Lipidni ibinure umubiri ukenera kugira ngo ukore neza. Bifasha gutanga no kubika ingufu, kubaka uturemangingo no gukora imisemburo imwe n’imwe.

Ariko iyo lipid zimwe zibaye nyinshi mu maraso, zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’umutima n’imitsi y’amaraso.

🩸 Lipid zigizwe n’iki?

Iyo umuntu apimwe Lipid Profile, harebwa cyane cyane:

1. Cholesterol Total
Ni igipimo cya cholesterol yose iri mu maraso.

2. LDL Cholesterol
Akenshi yitwa cholesterol mbi. Iyo ibaye nyinshi, ishobora kwiyongera ku nkuta z’imitsi y’amaraso, bigatuma amaraso atembera nabi.

3. HDL Cholesterol
Akenshi yitwa cholesterol nziza. Ifasha gukura cholesterol irenze mu maraso ikayijyana mu mwijima kugira ngo itunganywe.

4. Triglycerides
Ni ibinure umubiri ubika nk’ingufu. Iyo bibaye byinshi cyane, bishobora kongera ibyago by’indwara z’umutima.

⚠️ Iyo Lipid zibaye nyinshi bishobora guteza iki?

Lipid nyinshi mu maraso zishobora gutuma mu mitsi y’amaraso habamo ibinure byinshi, bikagenda bigabanya umwanya amaraso anyuramo.

Ibi bishobora kongera ibyago byo kugira:

  • Indwara z’umutima
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso
  • Stroke
  • Kwangirika kw’imitsi y’amaraso

Ikibazo gikomeye ni uko cholesterol na triglycerides nyinshi akenshi nta bimenyetso bigaragara bitanga. Umuntu ashobora kubigira atabizi.

🌿 Supplements zifasha

Mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari supplements zigufasha mu kugabanya ibinure mu mubiri zirimo

🔹 Maglim Capsules
🔹 Cordy Royal Jelly Capsules
🔹 Aloe Spirulina Powder
🔹 Fish Oil

 

🍔 Ni iki gishobora kuzamura Lipid?

Imirire igizwe cyane n’ibiribwa bikaranze cyangwa birimo amavuta menshi, isukari nyinshi n’ibiribwa bitunganyijwe cyane bishobora kugira uruhare mu kuzamura ibinure byo mu maraso.

Ibindi bishobora kubigiramo uruhare ni:

  • Kutagira imyitozo ngororamubiri ihagije
  • Umubyibuho ukabije
  • Kunywa inzoga nyinshi
  • Kunywa itabi
  • Irondakoko
  • Indwara zimwe na zimwe

🥗 Wakora iki kugira ngo ugabanye ibyago?

  • Kurya imboga n’imbuto ku rugero rukwiye
  • Kugabanya ibiryo bikaranze cyane
  • Kugabanya isukari nyinshi
  • Kurya ibiribwa bikungahaye kuri fibre           
  • Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe
  • Kugumana ibiro biri ku rugero rwiza
  • Kwirinda itabi
  • Kugabanya inzoga
  • Gukoresha supplements zabugenewe kandi zemewe

🩺 Isuzuma ni ingenzi

Kubera ko Lipid nyinshi zishobora kutagira ibimenyetso, Lipid Profileni imwe mu nzira zo kumenya uko cholesterol na triglycerides bihagaze.

Ntutegereze ko ugira ibimenyetso bikomeye kugira ngo witekerezeho. Isuzume, menya uko umubiri wawe uhagaze, kandi ugire uruhare mu kurinda umutima n’imitsi yawe.

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Ubuzima bwiza butangirira ku kwimenya no kwirinda hakiri kare.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw