Cholesterolni kimwe mu bigize lipids (ibinure byo mu maraso)umubiri ukenera kugira ngo ukore neza. Umubiri ukoresha cholesterol mu kubaka uturemangingo, gukora imisemburo ndetse no kugira uruhare mu gukora vitamin D.
Ariko iyo cholesterol yabaye nyinshi mu maraso, cyane cyane LDL(bad Cholesterol), ishobora kwirundanya ku nkuta z'imitsi y'amaraso, bikongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima n'imitsi.
Lipids, cholesterol na triglycerides bitandukaniye he?
Ni ngombwa kubitandukanya:
- Lipids:ni izina rusange rikoreshwa ku bwoko butandukanye bw'ibinure biboneka mu maraso.
- Cholesterol:ni ubwoko bumwe bwa lipids. Mu bipimo bya cholesterol usanga harimo LDL (bad)na HDL(good)
- Triglycerides:na zo ni ubwoko bwa lipids, ariko zitandukanye na cholesterol. Akenshi umubiri uzikoresha mu kubika ingufu(calories) zarenze ibyo wakoresheje.
Ni yo mpamvu cholesterol na triglycerides atari kimwe, ahubwo byombi biri mu itsinda rya lipids.
LDL na HDL ni iki?
LDL – “Cholesterol mbi”
LDL ishobora gutwara cholesterol ikayishyira mu bice bitandukanye by'umubiri. Iyo iri nyinshi mu maraso, ishobora gutuma cholesterol yirundanya mu mitsi y'amaraso, bikagira uruhare mu gufunga cyangwa kugabanya inzira y'amaraso.
HDL – “Cholesterol nziza”
HDL ifasha gutwara cholesterol irenze ikayisubiza mu mwijima, aho umubiri ushobora kuyitunganya no kuyikuramo.
Ntabwo ari byiza kureba cholesterol yose gusa; LDL, HDL na triglycerides na byo ni ingenzi mu gusuzuma uko ibinure byo mu maraso bihagaze. Muzindi nkuru tuzabivugaho nabyo.
Cholesterol nyinshi iterwa n'iki?
Cholesterol ishobora kuzamuka bitewe n'impamvu zitandukanye, harimo:
- Kurya kenshi ibiryo birimo ibinure byuzuye byinshi.
- Kurya kenshi ibiryo bikaranze.
- Umubyibuho ukabije.
- Kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
- Kunywa itabi.
- Kunywa inzoga nyinshi.
- Kuba mu muryango harimo abantu bagira cholesterol nyinshi.
- Indwara zimwe na zimwe zishobora kugira uruhare mu kuzamura cholesterol.
Ese cholesterol nyinshi igira ibimenyetso?
Akenshi cholesterol nyinshi nta bimenyetso igaragaza.Umuntu ashobora kuyigira igihe kirekire atabizi.
Ni yo mpamvu kwipimisha ari ingenzi, kuko cholesterol nyinshi ishobora kumenyekana neza hifashishijwe ibizamini by'amaraso.
🌿 Supplements zifasha
Hari supplements zigufasha mu kugabanya ibinure mu mubiri zirimo
🔹 Maglim Capsules
🔹 Cordy Royal Jelly Capsules
🔹 Aloe Spirulina Powder
🔹 Fish Oil
Cholesterol nyinshi ishobora guteza iki?
Iyo LDL iri hejuru kandi ikibazo ntikurikiranwe, cholesterol ishobora kwirundanya mu mitsi y'amaraso, bigatuma imitsi igabanuka cyangwa ikifunga.
Ibi bishobora kongera ibyago byo:
- Indwara z'umutima.
- Kubabara mu gituza bitewe no kutabona amaraso ahagije.
- Indwara y'ubwonko (stroke).
- Ibindi bibazo bifitanye isano n'imitsi y'amaraso.
Ni gute warinda cholesterol kuzamuka?
- Kurya imboga n'imbuto kenshi.
- Kurya ibiribwa bikungahaye kuri fibre, nk'ibishyimbo, ibinyampeke bitunganyijwe gake n'imboga.
- Kugabanya ibiryo bikaranze n'ibirimo ibinure byuzuye byinshi.
- Kugabanya ibiribwa n'ibinyobwa birimo isukari nyinshi.
- Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe.
- Kwirinda itabi.
- Kugumana ibiro bijyanye n'ubuzima bwiza.
- Kwipimisha lipid profileigihe bikenewe.
Lipid profile ni iki?
Ni ikizamini cy'amaraso gifasha kureba uko ibinure byo mu maraso bihagaze. Akenshi gipima:
Total cholesterol + LDL + HDL + Triglycerides.
Icy'ingenzi wamenya
Ntukategereze ibimenyetso kugira ngo umenye uko cholesterol yawe ihagaze, kuko cholesterol nyinshi ishobora kubaho nta bimenyetso.
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw