Wari uzi ko infection vaginale ari ikibazo gikunze kugaragara ku bagore n’abakobwa, kandi ko iyo ititaweho cyangwa ikavurwa nabi ishobora gukomeza kugaruka ndetse ikagira ingaruka ku buzima bw’imyororokere?

Infection vaginale ni uburwayi bufata mu gitsina cy’umugore cyangwa umukobwa, bukaba bushobora guterwa n’udukoko dutandukanye nka bacteria, fungi (Candida)cyangwa parasite nka Trichomonas. Hari kandi infection zishobora guterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

🔴IBIMENYETSO BYA INFECTION VAGINALE

Umugore cyangwa umukobwa ufite infection vaginale ashobora kugira:

  1. Kuryaryata cyane mu gitsina
  2. Gutwika cyangwa kumva ubushyuhe mu gitsina
  3. Kubyimba cyangwa gutukura ku myanya ndangagitsina
  4. Ururenda rwo mu gitsina ruhinduka ibara, ubwinshi cyangwa imiterere
  5. Umwuka udasanzwe uva mu gitsina
  6. Kubabara igihe cyo kwihagarika
  7. Kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
  8. Kubabara mu nda yo hasi
  9. Rimwe na rimwe, kuva amaraso mu buryo budasanzwe

🦠NI IKI GISHOBORA GUTERA INFECTION VAGINALE?

1️Bacterial Vaginosis (BV)

Iba iyo habayeho ihinduka ry’uburinganire busanzwe bwa bacteria zo mu gitsina. Ishobora gutera ururenda rudasanzwe n’umwuka udasanzwe.

2️Candida

Ni infection iterwa no kwiyongera cyane kw’agahumyo ka Candida. Akenshi itera kwishimagura, gutwika no kuva mu gitsina ururenda rwinshi.

3️Trichomoniasis

Ni infection iterwa na parasite kandi yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina.

4️Izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Indwara nka gonorrhea na chlamydia nazo zishobora gutera ibimenyetso byo mu gitsina ndetse rimwe na rimwe umuntu akaba nta bimenyetso bigaragara afite.

5️Guhungabanya uburinganire busanzwe bw’igitsina

Gukoresha ibicuruzwa bihumura cyane cyangwa koza imbere mu gitsina bishobora guhungabanya uburinganire busanzwe bwaho.

⚠️INGARUKA ZA INFECTION VAGINALE

Iyo infection vaginale itavuwe neza, cyangwa umuntu agakoresha imiti itajyanye n’ubwoko bw’indwara afite, hashobora kubaho ibibazo bitandukanye.

🔴1. Infection ishobora gukomeza kugaruka

Umuntu ashobora gukomeza kugira ibimenyetso inshuro nyinshi iyo impamvu nyayo itamenyekanye cyangwa itavuwe neza.

🔴2. Infection ishobora gukwira mu myanya myibarukiro

Zimwe mu infection, cyane cyane zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zishobora gukwira mu myanya myibarukiro zigatera Pelvic Inflammatory Disease (PID).

🔴3. Ibibazo by’uburumbuke

PID ishobora kwangiza imiyoboro y’intanga, bigatuma umugore ashobora kugira ikibazo cyo gusama.

🔴4. Kubabara mu nda yo hasi igihe kirekire

Infection zimwe iyo zitavuwe neza zishobora gukurikirwa n’ububabare bukomeza mu nda yo hasi.

🔴5. Kongera ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Infection zimwe zishobora kongera ibyago byo kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

🔴6. Ibibazo mu gihe cyo gutwita

Zimwe mu infection, cyane cyane izidafashwe hakiri kare, zishobora kugira ingaruka ku gutwita no ku buzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

🔴7. Kwangiza ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina

Kuryaryata, gutwika, kubabara no kubura icyizere bishobora gutuma umuntu atamererwa neza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

KUNDUBUZIMA HEALTH CAREishishikariza abagore n’abakobwa kwita ku buzima bw’imyororokere, ni muri urwo rwego ibafitiye supplementzirimo:

Ovary Care
Alpha Max V+
Suppositoir liquid
Reishi Capsules

Izi supplementzifasha mu kwirinda no kurwanya fection vaginale

 

🌸NI GUTE WAKWIRINDA INFECTION VAGINALE?

✅ Karaba imyanya ndangagitsina neza ukoresheje amazi meza.

✅ Irinde gukoresha amasabune cyangwa ibindi bicuruzwa bihumura cyane ku myanya ndangagitsina.

✅ Ambara imyenda y’imbere isukuye kandi itabangamira umwuka.

✅ Hindura imyenda y’imbere iyo ibaye itose.

✅ Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, gukoresha agakingirizo bifasha kugabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

✅ Irinde kwivura ukoresheje antibiotics cyangwa imiti ya infection utabanje kwisuzumisha.

✅ Niba infection ikomeza kugaruka, jya kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma rihagije hamenyekane impamvu.

 

Infection vaginale si ikibazo cyo kugira isoni cyangwa guhisha. Iyo ibimenyetso bigaragaye, kwisuzumisha hakiri kare bifasha kumenya impamvu nyayo no kubona ubuvuzi bukwiye.

 

Menya ibimenyetso. Isuzumishe hakiri kare. Kira neza.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
🌐 www.kundubuzima.rw