Igifu ni imwe mu nyama zo munda ifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Igifu giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm).
Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 z’ibyo kurya ndetse n’ibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 z’ibyo kurya no kunywa umuntu ashobora gufata.
Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; ni hamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe n’ibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mu gifu, aribyo bita “indigestion”.
Ese indwara y'igifu iterwa n'iki?
Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers), biterwa ahanini n’ibi bikurikira :
1. Helicobacter pylori (soma: elikobagita pirori) ; ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.
2. Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.
3. Imibereho ; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.
4. Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane
5. Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe.
Dore bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara :
- Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.
- Kumva umeze nkurigushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
- Ibindi bimenyetso twavuga harimo : kubura appetit, kugira iseseme, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara).
Ese umuntu yakirinda indwara y'igifu ate?
Mu rwego rwo gufasha abatabasha kubona intungamubiri nka vitamin A, vitamin C, Zinc, fiber, omega3 fatty acid, glutamine ndetse na probiotics zifasha igifu gukora neza, IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Propolis plus capsule, Spirulina Capsule, Ca+Fe+Zi Plus capsules,Cordy Active Capsules, Reishi Capsules. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa na HALAL.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw