Muri iki gihe, Asima iri mu ndwara z'ubuhumekero zikomeje kwibasira abantu benshi, kandi iyo itamenyekanye cyangwa ngo igenzurwe neza ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.

Asima ni indwara yibasira imyanya y'ubuhumekero, aho imiyoboro yinjiza umwuka mu bihaha ibyimba cyangwa igafungana, bigatuma umwuka utinjira kandi ngo usohoke neza. Iyo umuntu ahuye n'ibiyikongeza, ashobora kugira igitero cya Asima kigatuma ahumeka bigoranye.

Ibimenyetso bya Asima

✅ Guhumeka bigoranye.
✅ Guhumeka humvikana urusaku (Wheezing).
✅ Inkorora idashira, cyane cyane nijoro cyangwa mu gitondo.
✅ Kumva igituza gifunganye cyangwa kibabaza.
✅ Kunanirwa vuba iyo ukoze imirimo cyangwa imyitozo.

 

Ingaruka za Asima Iyo Itagenzuwe Neza

  1. Kugabanuka k'ubushobozi bwo guhumeka.
  2. Ibitero bya Asima kwisubiramo kenshi.
  3. Kubura oxygen ihagije mu mubiri.
  4. Kunanirwa gukora imirimo ya buri munsi.
  5. Kubura ibitotsi bihagije kubera inkorora no guhumeka nabi nijoro.
  6. Kujya kwa muganga cyangwa mu bitaro kenshi.
  7. Kwiyongera kw'ibyago byo kwandura izindi ndwara z'ubuhumekero.
  8. Kwangirika kw'imikorere y'ibihaha iyo imaze igihe ititaweho.
  9. Gukoresha imiti myinshi no guhora uyikeneye.
  10. Gushyira ubuzima mu kaga mu gihe habaye igitero gikomeye cya Asima kitavuwe vuba.

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CAREibafitiye supplementszirimo Ganoderma Lucidium, Cordy Active Capsule, Reishi Capsule na Propolis Plus Capsule, zifasha kwirinda iyi ndwara ya asthma ndetse ubujyanama ku buzima muri rusange.

Ibintu Bishobora Gukongeza Asima

  1. Umukungugu.
  2. Umwotsi w'itabi cyangwa amakara.
  3. Ubukonje bukabije.
  4. Impumuro zikomeye (parufe, amarangi n'indi myuka).
  5. Allergies.
  6. Ibicurane n'izindi ndwara z'ubuhumekero.

Abantu Bashobora Kuyirwara Kurusha Abandi

  • Abafite amateka ya Asima mu muryango.
  • Abafite allergies.
  • Abanywa cyangwa bahumeka umwotsi w'itabi.
  • Abakora ahari ivumbi cyangwa imyuka yangiza.

 

 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

📞 0785686682 (WhatsApp)

🌐 www.kundubuzima.rw