Prostateni urugingo rugize imyanya myibarukiro y'umugabo. Ruherereye munsi y'uruhago, rukikije umuyoboro usohora inkari n'amasohoro. Rutanga amatembabuzi afasha kurinda no gutunga intangangabo, bityo rukagira uruhare rukomeye mu myororokere.
Kanseri ya Prostateni imwe mu ndwara zikunze kwibasira abagabo, cyane cyane abafite imyaka irenga 50. Mu ntangiriro zayo ishobora kutagira ibimenyetso, ari yo mpamvu kwisuzumisha hakiri kare ari ingenzi cyane. Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora gukwira mu zindi ngingo z'umubiri nk'amagufa n'uduce tw'inda, bikagora kuyivura no guteza ibibazo bikomeye ku buzima.
Ibimenyetso bya Kanseri ya Prostate
- Kwihagarika kenshi cyane cyane nijoro.
- Inkari gusohoka gacye cyangwa buhoro.
- Gutinda gutangira kwihagarika.
- Kumva uruhago rutarangije kwihagarika neza.
- Kubabara cyangwa gushya igihe wihagarika.
- Amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro.
- Kubabara igihe cyo gusohora intanga.
- Gucikwa n'inkari cyangwa kutabasha kuzifunga neza.
- Kubabara umugongo cyangwa mu magufa.
- Kugabanuka kw'ibiro nta mpamvu igaragara.
- Umunaniro ukabije.
Ingaruka za Kanseri ya Prostate
Iyo Kanseri ya Prostate itamenyekanye cyangwa ntivurwe hakiri kare, ishobora gutera ibibazo bikomeye birimo:
- Gufunga cyangwa kubangamira urujya n'uruza rw'inkari, bikagora cyangwa bikabuza umuntu kwihagarika.
- Gukwira mu magufa (Bone metastasis), bigatera ububabare bukabije no kongera ibyago byo kuvunika amagufa.
- Gukwira mu zindi ngingo z'umubiri (Metastasis), bikagabanya amahirwe yo kuvurwa neza.
- Kwangirika kw'imikorere y'impyiko bitewe no kubura inzira y'inkari.
- Kugabanuka kw'ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (Erectile dysfunction), cyane cyane bitewe n'indwara ubwayo cyangwa uburyo bwo kuyivura.
- Kugabanuka kw'ibiro n'imbaraga z'umubiri.
- Kugabanuka kw'ubuziranenge bw'imibereho kubera ububabare n'umunaniro uhoraho.
Ibifasha kubungabunga ubuzima bwa Prostate
Kurya indyo yuzuye bifasha umubiri gukora neza no gushyigikira ubuzima bwa Prostate.
Hitamo kurya kenshi:
Inyanya (Tomatoes) zikungahaye kuri Lycopene, Karoti zikungahaye kuri Beta-carotene, Broccoli, chou-fleur n'izindi mboga rwatsi, Ibitunguru na tungurusumu, Ibihumyo, Ibishyimbo, amashaza na soya, Imbuto zitandukanye, Imbuto z'ibihaza (Pumpkin seeds), Amafi akungahaye kuri Omega-3.
- Amazi ahagije buri munsi.
Nubwo ibyo biribwa bifasha umubiri kubona intungamubiri, hari igihe bidahagije bitewe n'imirire cyangwa imibereho. Ni yo mpamvu hari igihe umuntu akenera inyongeramirire (Food Supplements)zifasha kunganira intungamubiri umubiri ukenera no gufasha ubuzima bwa Prostate zisangwa gusa muri KUNDUBUZIMA Health CAREnka:
- Prostate Health Capsule
- Ξ²-Carotene & Lycopene Capsule
- Reishi Capsule
- Cordy Active
- Golden Six
- Ca+Fe+Zi Capsule
Β
Ni iki cyongera ibyago byo kuyirwara?
- Kuba ufite imyaka irenga 50.
- Kuba mu muryango harigeze kuboneka uyirwaye.
- Umubyibuho ukabije.
- Kurya ibiryo bikungahaye ku binure byinshi cyane cyane ibikomoka ku nyamaswa.
- Kutarya imboga, imbuto n'ibiribwa bikungahaye kuri fibres bihagije.
- Kunywa itabi.
- Kudakora imyitozo ngororamubiri.
- Kuba ufite diyabete bishobora kongera ibyago.
Uko wakwirinda Kanseri ya Prostate
- Jya wisuzumisha Prostate buri mwaka niba ufite imyaka irenga 50 cyangwa niba mu muryango wanyu harabaye uyirwara.
- Kora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 buri munsi.
- Rya imboga n'imbuto buri munsi.
- Gabanya ibinure byinshi n'inyama zitukura.
- Irinde kunywa itabi.
- Gabanya kunywa inzoga.
- Gumana ibiro biri ku rugero rwiza.
- Jya ugana muganga igihe ubonye impinduka mu buryo wihagarika.
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
π Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA, mu nyubako yegeranye na HOTEL OKAPIikoreramo GENESIS TV, Etaje ya mbere hasi (Ground Floor).
π 0785686682(WhatsApp)
π§ kundubuzimahealthcare@gmail.com
π www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw