Mu gihe abantu benshi bahanganye n'ibibazo byo kubyibuha, diabète, umuvuduko w'amaraso, cholesterol nyinshi ndetse n'izindi ndwara ziterwa n'imirire, kugira regime alimentaireiboneye ni kimwe mu bisubizo by'ingenzi byo kubirwanya no kubikumira.
KUNDUBUZIMA HEALTH CAREmuri servise itanga harimo no kugufasha kubona regime alimentaire yujuje ubuziranenge, ikozwe n'abafite ubumenyi mu by'imirire (Nutrition). Ntituguha gahunda rusange ihabwa buri wese, ahubwo tugutegurira gahunda y'ibiryo ihuye n'ubuzima bwawe, imyaka yawe, ibiro byawe, indwara ushobora kuba ufite ndetse n'intego ushaka kugeraho.
Twizera ko imirire myiza ari umusingi w'ubuzima bwiza.
Regime Alimentaire Ni Iki?
Regime alimentaire ni gahunda y'ibiryo itegurwa hagamijwe gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza cyangwa kuvura no kugenzura ikibazo runaka cy'ubuzima binyuze mu mirire.
Regime nziza igaragazwa no:
- Kurya indyo yuzuye.
- Kurya ku masaha akwiye.
- Kugenzura ingano y'ibiryo.
- Guhitamo ibiryo bifitiye umubiri akamaro.
- Gukomeza gahunda ishobora gukurikizwa igihe kirekire.
Regime ntabwo ari ukwiyicisha inzara cyangwa kwiyima ibiryo byose ukunda.
Ni Bande Bakeneye Regime Alimentaire?
Regime yihariye ifasha abantu benshi barimo:
- Abashaka kugabanya ibiro.
- Abashaka kugabanya ibinure byinshi mu mubiri.
- Abarwaye Diabète.
- Abafite umuvuduko w'amaraso (Hypertension).
- Abafite Cholesterol nyinshi.
- Abifuza kongera ibiro mu buryo bwiza.
- Abagore batwite cyangwa bonsa.
- Abana bafite ikibazo cy'imikurire.
- Abakora siporo.
- Umuntu wese ushaka kugira ubuzima bwiza.
Impamvu Regime Ikwiye Gukorwa Ku Muntu Ku Giti Cye
Abantu bafite ubuzima butandukanye, bityo ntibashobora gukoresha regime imwe.
Regime ikorwa hashingiwe ku:
- Myaka.
- Igitsina.
- Ibiro n'uburebure.
- Uko ubuzima buhagaze.
- Indwara umuntu afite.
- Akazi akora.
- Intego yifuza kugeraho.
Ni yo mpamvu gukurikiza regime wabonye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa iyakorewe undi muntu bishobora kutaguha umusaruro wifuza.
Ibyiza byo Gukurikiza Regime Nziza
Regime alimentaire iteguye neza ishobora kugufasha:
- Kugabanya ibiro mu buryo burambye.
- Kugenzura isukari yo mu maraso ku barwaye Diabète.
- Kugabanya cholesterol mbi.
- Kuringaniza umuvuduko w'amaraso.
- Kugabanya ibinure byo mu nda.
- Kongera imbaraga z'umubiri.
- Guteza imbere igogorwa.
- Kongera ubudahangarwa bw'umubiri.
- Kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura.
Amakosa Akunze Gukorwa Mu Mirire
Abantu benshi bibeshya ko regime ari:
- Kutarya umuceri.
- Kutarya ibijumba.
- Kutarya ibitoki.
- Kureka kurya nijoro.
- Kunywa amazi gusa.
- Kwiyicisha inzara.
Mu by'ukuri, ibyo si byo bigize regime nziza.
Regime ikwiye ishingiye ku kuringaniza amafunguro, guhitamo ibiryo byiza no kugenzura ingano yabyo, aho kwiyima ibiryo by'ingenzi.
Kuki Imirire Myiza Ari Ishoramari Ry'Ubuzima?
Ubushakashatsi bugaragaza ko indyo iboneye ishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara nyinshi zitandura, ikongera ubuzima bwiza kandi ikagabanya amafaranga akoreshwa mu kwivuza.
Ni yo mpamvu guhitamo regime nziza uyu munsi ari ugushora imari mu buzima bwawe bw'ejo hazaza.
Saba Regime Yawe Uyu Munsi
KUNDUBUZIMA HEALTH CAREiriteguye kugukorera regime alimentaire yujuje ubuziranenge, yihariye kandi ishingiye ku bumenyi.
📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw