Hari abantu benshi bagenda bakora akazi kabo ka buri munsi, bagatekereza ko bafite umunaniro usanzwe cyangwa ko kubyimba amaguru biterwa no guhagarara igihe kirekire. Nyamara, rimwe na rimwe ibyo bishobora kuba ari ubutumwa umubiri uba utanga bwerekana ko impyiko zitagikora neza nk'uko bikwiye.
Ikibabaje kurushaho ni uko indwara nyinshi z'impyiko zitangira buhoro buhoro, zikamara imyaka zitagaragaza ibimenyetso bikomeye. Abenshi babimenya ari uko ikibazo cyarakomeye, rimwe na rimwe bikaba bisaba dialysis cyangwa guhindurirwa impyiko.
Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko impyiko zifite ikibazo harimo:
- Kubyimba ibirenge, amaguru, intoki cyangwa mu maso.
- Kwihagarika kenshi cyane nijoro (nocturia).
- Kugabanuka cyangwa kwiyongera kudasanzwe kw'inkari.
- Inkari zifite ifuro ryinshi (bishobora kwerekana ko harimo protein).
- Inkari zirimo amaraso cyangwa zahinduye ibara.
- Kubabara cyangwa kuremererwa mu mugongo hasi, aho impyiko ziherereye.
- Umunaniro ukabije n'intege nke zidasanzwe.
- Kubura appetit, isesemi cyangwa kuruka.
- Uruhu rukakaye, rukaryaryata cyangwa rukuma cyane.
- Guhumeka nabi, cyane cyane iyo amazi yiyongereye mu mubiri.
- Umuvuduko w'amaraso ukomeza kuzamuka cyangwa ukagorana kuwugenzura.
- Kwibura ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.
- Kuribwa n'imikaya cyangwa kugira cramps, cyane cyane nijoro.
- Kudashobora kwibanda ku kazi cyangwa kwibagirwa kenshi kubera kwegerana kw'imyanda mu maraso.
- Guhora wumva ufite intege nke cyangwa umubiri uremereye.
- Kugabanuka kw'ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (kuri bamwe).
Ukibonaho bimwe muri ibi bimenyetso nibyiza kwisuzumisha kwa muganga.
Hari Supplements zifasha gutuma impyiko Zikora neza
🌿 Kidney Tonifyingni supplement yateguwe kugira ngo ifashe gufasha impyiko iyo ihujwe n'imirire iboneye n'inama z'abaganga.
🌿 Reishi Capsuleszirimo ibikomoka ku gihumyo cya Reishi kizwi mu bushakashatsi butandukanye ku ruhare rwacyo mu gufasha ubudahangarwa bw'umubiri no gufasha umubiri guhangana n'ibibazo bitandukanye.
🌿 Cordy Active Capsulesirimo ibinyabuzima n'intungamubiri zifasha gushyigikira imbaraga z'umubiri n'imikorere myiza y'ingingo zitandukanye.
🌿 Alkaline Cap Liquidni inyunganiramirire ifasha kongerera umubiri intungamubiri ziwufasha gukomeza gukora neza no gushyigikira ubuzima rusange.
📍 Reishi Capsules, Cordy Active, Kidney Tonifying na Alkaline Cap Liquid by'umwimerere biboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTHCARE LTD, aho ushobora no guhabwa ubujyanama bw'umwuga ku buryo wabikoresha neza no kubihuza n'imirire iboneye.
Impyiko zikora iki?
Abantu benshi bazi ko impyiko zisukura amaraso gusa. Ariko mu by'ukuri zikora byinshi cyane.
- Buri munsi, impyiko zungurura amaraso inshuro nyinshi zikavanamo imyanda n'ibintu umubiri utakikeneye.
- Zigenzura amazi ari mu mubiri kugira ngo adakabya cyangwa ngo agabanuke cyane.
- Zigenzura kandi urugero rwa sodium, potassium, calcium n'indi myunyu ngugu ifasha umutima, imitsi n'ingingo z'umubiri gukora neza.
- Impyiko zifasha no kugenzura umuvuduko w'amaraso, zigatanga imisemburo ifasha umubiri gukora uturemangingo dutukura tw'amaraso no gukomeza amagufa.
⚠️ Iyo zitangiye kwangirika, ingaruka ntizigarukira ku mpyiko zonyine, ahubwo zishobora kugera ku mutima, ubwonko, amagufa n'izindi ngingo.
Dore urutonde (listing)rw'indwara zikunze kwibasira impyiko:
- Indwara y'impyiko y'igihe kirekire (Chronic Kidney Disease - CKD)
- Kwangirika kw'impyiko mu buryo bwihuse (Acute Kidney Injury - AKI)
- Glomerulonephritis(kubyimba kw'uduce dushungura amaraso mu mpyiko)
- Pyelonephritis(ubwandu bw'impyiko)
- Amabuye yo mu mpyiko (Kidney Stones)
- Polycystic Kidney Disease (PKD)(udusaho tw'amazi mu mpyiko)
- Diabetic Nephropathy(kwangirika kw'impyiko guterwa na diabete)
- Hypertensive Nephropathy(kwangirika kw'impyiko guterwa n'umuvuduko ukabije w'amaraso)
- Lupus Nephritis(kwangirika kw'impyiko guterwa na lupus)
- Nephrotic Syndrome
- Nephritic Syndrome
- Hydronephrosis(kwaguka kw'impyiko bitewe no gufungana kw'inzira z'inkari)
- Kidney Failure(guhagarika gukora kw'impyiko)
- Kidney Cancer (Renal Cell Carcinoma)
- Renal Cysts(udusaho tw'amazi tworoshye mu mpyiko)
- Renal Artery Stenosis(kugabanuka kw'umuyoboro w'amaraso ujya mu mpyiko)
- IgA Nephropathy (Berger's Disease)
- Interstitial Nephritis
- Minimal Change Disease
- Focal Segmental Glomerulosclerosis (FSGS)
Ni iki gitera indwara z'impyiko?
Indwara z'impyiko zishobora guterwa n'impamvu nyinshi zirimo:
• Diabete idagenzurwa neza.
• Umuvuduko ukabije w'amaraso.
• Indwara zifata impyiko cyangwa inzira z'inkari.
• Kunywa amazi make igihe kirekire.
• Gukoresha imiti imwe n'imwe nabi cyangwa igihe kirekire utabigiriwe inama na muganga.
• Umubyibuho ukabije.
• Itabi n'inzoga nyinshi.
• Kuba hari amateka y'indwara z'impyiko mu muryango.
Ni iki wakora kugira ngo urinde impyiko zawe?
✔ Nywa amazi ahagije buri munsi.
✔ Gabanya umunyu n'ibiribwa bitunganyijwe cyane.
✔ Kurya imboga, imbuto n'ibiribwa bifite intungamubiri.
✔ Kora imyitozo ngororamubiri.
✔ Genzura isukari yo mu maraso niba urwaye diabete.
✔ Genzura umuvuduko w'amaraso.
✔ Irinde gukoresha imiti nta nama ya muganga.
✔ Jya kwisuzumisha buri gihe cyane cyane niba uri mu bafite ibyago byinshi.
Ntutegereze igihe ikibazo gikomeye
Indwara z'impyiko zifatwa hakiri kare ziba zifite amahirwe menshi yo gucungwa neza. Iyo umuntu ategereje kugeza igihe impyiko zangiritse cyane, kuvura birushaho kugorana.
Niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, cyangwa ukaba urwaye diabete, umuvuduko w'amaraso cyangwa ufite amateka y'indwara z'impyiko mu muryango, jya kwa muganga wisuzumishe hakiri kare.
💚Kurinda impyiko birahendutse kurusha kuzivura. Tangira kuzitaho uyu munsi urya neza kandi ukoresha supplements nka 📍 Reishi Capsules, Cordy Active, Kidney Tonifying na Alkaline Cap Liquid z'umwimerere ziboneka muri KUNDUBUZIMA HEALTHCARE LTD.
Andi makuru wabaza
KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
📍 Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor
📞 0785686682 (WhatsApp)
📞 0788865515 (WhatsApp)
kundubuzimahealthcare@gmail.com
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw