Ubu benshi barigutekereza Β umutima, ubwonko cyangwa impyiko, ariko bakibagirwa umwijima (Liver). Umwijima rero ni rumwe mu ngingo zikora cyane mu mubiri. Buri munsi ukora imirimo amagana ituma ubuzima bukomeza neza, nyamara ushobora kwangirika buhoro buhoro umuntu atarabona ibimenyetso.

Ese wari uzi ko umwijima ukora imirimo irenga 500 buri munsi?

Ni wo usukura amaraso, ugafasha gusya ibiryo, ugatunganya intungamubiri, ukabika vitamini n'imyunyu ngugu ndetse ugafasha umubiri kwirinda uburozi bwinjira mu mubiri.

Niyo mpamvu kuwurinda ari imwe mu mpano nziza ushobora kwiha.

Ese ibiribwa byonyine birahagije kuwitaho?

Mu buzima bwa none, abantu benshi ntibabona intungamubiri zose bakeneye buri munsi bitewe n'imirire idahagije, umuvuduko w'ubuzima cyangwa ibindi bibazo. Mu bihe nk'ibi, inyunganiramirire (dietary supplements)ni uburyo bwiza uburyo bwo kongera intungamubiri

Muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, ushobora kubona supplement zitandukanye zifasha kwita ku mwijima ari kuwurinda ndetse no gufasha umuntu wisuzumishije agasanga awurwaye izo supplement rero ni:

🌿 Reishi Capsules

🌿 Cordy Active Capsules

🌿 Magilim Capsules

🌿 Liver Green Capsules

Umwijima ukora iki?

Umwijima ni urugingo runini ruherereye munsi y'imbavu z'iburyo. Mu mirimo yawo yingenzi harimo:

1. Usukura amaraso: Umwijima ukuramo uburozi, imyanda n'ibindi bintu bishobora kwangiza umubiri, harimo ibisigazwa by'imiti, inzoga n'ibindi byinjira mu mubiri.

2. Ufasha gusya ibiryo: Ukora umushongi (Bile) ufasha igogorwa ry'amavuta kugira ngo umubiri ubashe kuyakuramo intungamubiri.

3. Utunganya intungamubiri: Nyuma yo kurya, umwijima utunganya intungamubiri zituruka mu biryo nk'isukari, poroteyine n'amavuta, ukazikwirakwiza aho zikenewe.

4. Ubika ingufu: Ubika isukari (Glucose) mu buryo bwa Glycogen, hanyuma akayirekura igihe umubiri ukeneye ingufu.

5. Ukora poroteyine z'ingenzi: Ukora poroteyine zifasha amaraso kuvura, kugenzura amazi aba mu mubiri no gutwara intungamubiri.

6. Ubika vitamini n'imyunyu ngugu: Umwijima ubika vitamini nka A, D, E, K na B12, ndetse n'imyunyu ngugu nk'icyuma (Iron) n'Umuringa (Copper), kugira ngo umubiri ubikoreshe igihe ubikeneye.

7. Ugenzura urugero rw'isukari mu maraso: Ufasha kugumana isukari iri ku rugero rukwiye, bityo ugafasha umubiri gukora neza.

8. Ufasha ubwirinzi bw'umubiri: Umwijima urimo uturemangingo dufasha gufata no kurwanya mikorobe n'ibindi bintu byangiza umubiri.

9. Uhindura imisemburo n'imiti: Ufasha gutunganya imisemburo imwe n'imwe ndetse ugakuraho ibisigazwa by'imiti umubiri utakikeneye.

10. Ufasha umubiri gukomeza ubuzima bwiza: Kubera iyi mirimo yose, umwijima ugira uruhare rukomeye mu mikorere y'izindi ngingo zose z'umubiri. Iyo wangiritse, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umubiri wose.

Ibintu bishobora kwangiza umwijima

Nubwo umwijima ushoboye kwiyubaka ku rugero runaka, hari ibintu byinshi biwunaniza harimo:

  1. Kunywa inzoga nyinshi.
  2. Kurya amavuta menshi n'ibiribwa bitunganyijwe cyane.
  3. Isukari nyinshi.
  4. Umubyibuho ukabije.
  5. Kutanywa amazi ahagije.
  6. Kudakora imyitozo.
  7. Gukoresha imiti nabi cyangwa nta nama y'umuganga.
  8. Indwara nka Hepatite B na Hepatite C.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko umwijima ufite ikibazo

Nubwo rimwe na rimwe ibibazo by'umwijima bitaboneka kare, ushobora gutangira kubona:

βœ”οΈ Umunaniro udashira.

βœ”οΈ Kubura ubushake bwo kurya.

βœ”οΈ Isesemi.

βœ”οΈ Kubabara mu ruhande rw'iburyo rw'inda.

βœ”οΈ Inkari zijimye.

βœ”οΈ Uruhu cyangwa amaso bihinduka umuhondo.

βœ”οΈ Kubyimba amaguru cyangwa inda.

Iyo ibi bimenyetso bikomeje, ni ngombwa kwihutira kwisuzumisha kwa muganga.

Uko warinda umwijima wawe

Hari ibintu byoroshye ushobora gukora buri munsi:

πŸ₯— Kurya indyo yuzuye irimo imboga n'imbuto.

πŸ’§ Kunywa amazi ahagije.

πŸƒ Gukora imyitozo ngororamubiri.

😴 Kuruhuka bihagije.

🚭 Kwirinda itabi.

🍺 Kugabanya cyangwa kureka inzoga.

πŸ’Š Kutanywa imiti utagiriwe inama n'umuganga.

Inama zafasha umwijima wawe kuramba

βœ”οΈ Jya usuzuma ubuzima bwawe buri gihe.

βœ”οΈ Irinde umubyibuho ukabije.

βœ”οΈ Gabanya ibinyobwa birimo isukari nyinshi.

βœ”οΈ Fata urukingo rwa Hepatite B niba warugenewe.

βœ”οΈ Komeza kugira imibereho myiza buri munsi.

πŸ“Ushaka kumenya byinshi cyangwa kubona inyunganiramirire zibereye ubuzima bwawe? Sura cyangwa wandikire KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, aho uzahabwa ubujyanama n'ibicuruzwa byunganira ubuzima bwiza.

Β 

KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

πŸ“ Kigali – Muhima, hafi ya Hotel Okapi, Genesis TV House, Ground Floor

πŸ“ž 0785686682 (WhatsApp)
πŸ“ž 0788865515 (WhatsApp)

Β kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo www.kundubuzima.rw

Β