Migraine cyangwa mu kinyarwanda umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe. Iyo bikomeje bishobora no gufata mu bikanu.
Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva ameze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye
Iyi ndwara yibasira cyane abafite imyaka hagati ya 10 na 45, bitabujijeko n’abandi bashobora kuyirwara. Ikindi nuko yibasira abagore kurenza abagabo nanone ikibasira abagore batwite kurenza abadatwite.
Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zirimo: Deepsea fish oil soft capsule, Cordy active capsule, Golden six capsule na Café-Thezifasha mu kurwanya indwara ya Migraine. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko Ubushakashatsi bugenda bwerekanako ifitanye isano n’urwungano rw imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.
Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri byo twavuga;
- Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
- Kudasinzira bihagije
- Urusaku rwinshi igihe kinini
- Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
- Kunywa inzoga ukarenza
- Kutarya ugasonza cyane
- Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa risansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe, ayo tuvuga ngo arapika
- Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
- Guhangayika no kudatuza.
Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago. Muri byo harimo:
- Chocolate
- Ibikomoka ku mata nka fromage
- Ibiryo birimo tyramine nka vin rouge (Red wine) ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.
- Imbuto nka avoka, imineke, amacunga n’indimu
- Ibitunguru
- Ubunyobwa
- Ibyo kurya byo mu makopo
- Ibi ntibivuze ko kubirya bitera migraine, gusa kuri bamwe bishobora kubongerera ibyago byo kuyirwara.
Migraine irangwa n’iki?
Uretse uko kumva uribwa uruhande rumwe, ubundi bitangira ugira ikibazo mu kureba, aho uba ubona ibyo twakita nk’utunyenyeri imbere yawe, ibiri kure ukabona bitagaragara neza.
Iyo ibyo bivuyeho hakurikiraho ibimenyetso bikurikira
Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
- Isesemi ishobora kujyana no kuruka
- Kutihanganira urumuri, ukumva ruragutera isereri
- Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
- Kutihanganira urusaku
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw