Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye; cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.
Muri rusange umuntu agira imitsi y’ubwoko 2 hari;
Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Arteries)n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veins).
Indwara y’imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. cyakora hari n’abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye
Indwara y’imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka Varicose vein, rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’ibindi.
Indwara y’imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles), bigatuma gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi
Ibimenyetso by’indwara y’imitsi .
- Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.
- Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
- Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
- Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.
- kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge,igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda
- Kubyimba amaguru
- Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye.
Indwara y’imitsi iterwa niki?
- Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
- Izabukuru
- Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
- Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
- Kurwara impyiko n’umwijima
- Guhora uryamye
- Kudakora siporo.
- Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi)
- Guhangayika no kwiheba
Dore uko wakwirinda iyi ndwara
- Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini
- Kwirinda umubyibuho ukabije
- Gukora imyitozo ngororangingo mu gihe utangiye kumva ufite ibibazo by’imitsi
- Kuryama useguye amaguru kuko bifasha amaraso gutembera neza
- Kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru,…
Ibyo kurya birwanya indwara y’imitsi.
Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.
1. Gerageza kurya ifunguro ry’abanyamediterane
Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto n’imboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.
2. Rya umukororombya
Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga:avoka,umuneke,karoti, urunyanya, igitunguru,poivron,watermelon, inkeri, gaperi, pomme,epinard.
3. Impeke zuzuye
Impeke ni ibigori, ingano, umuceri, uburo, amasaka n’ibindi. Iyo bitaranyuzwa mu ruganda, kubirya bigira akamaro kuko ka gahu kaba kataravaho.
4. Amavuta
Aya ni amavuta ya elayo (olive oil), amavuta ava mu ifi, muri soya. Gusa ukirinda kuyakoresha ari menshi.
5. Ibyo kurya bizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa
Ku isonga haza inanasi kubera bromelain ibamo,tangawizi hamwe n’icyinzari.
Ibyo kurya wakirinda
Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara y’imitsi.
1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza
2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi
3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose
4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.
5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream
6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.
Ese indwara y’imitsi ivurwa ite?
Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE tubafitiye inyunganiramirire (food supplement) zifasha imitsi gukora neza bitewe nuko izi nyunganiramirire (food supplement) zirimo: Ca+Fe+Zi Plus Capsule,Golden six Capsule ,Reishi Capsule, Spirulina tablets na Cordy active zikungahaye ku myunyungugu, vitamine na antioxiants byunganira intungamubiri umuntu aba yafashe binyuze mu mafunguro, bigafasha ingingo z'umubiri gukora neza.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw