Nubwo mu kanwa ari ahantu hato ugereranyije n’umubiri, ariko burya hakubiyemo ibintu byinshi cyane. Byose bihuriye mu kugufasha kurya, kuvuga, kunywa ndetse n’icy’ingenzi guseka, nyamara, abantu benshi bahura n’ibibazo bitandukanye byo mu kanwa biterwa n’udukoko duto cyane twitwa microbes(harimo bacteria, fungi na virusi). Iyo utu dukoko twiyongereye mu kanwa, dushobora gutera indwara zitandukanye zirimo kubora kw’amenyo, kubyimba kw’ishinya, guhumeka umwuka mubi ndetse n’izindi ndwara zifata ururimi n’uduce two mu kanwa.
Mikorobe ni utunyabuzima duto cyane, tubamo ubwoko 3; bagiteri, virusi n’imiyege (champignon/fungi), ntitugaragarira amaso. Nubwo udashobora kuzumva cg ngo uzibone, mu kanwa ni isangano y’utu tunyabuzima duto cyane twinshi, mu kanwa havugwa ko haba bagiteri zigera kuri 700 zitandukanye.
Muri iyi nkuru, turasobanura amoko ya microbes akunze gutera indwara zo mu kanwa, uburyo zangiza ubuzima bwo mu kanwa ndetse n’uruhare rwa QYT Herbal Toothpastemu gufasha kubungabunga isuku y’akanwa no kurwanya microbe zifata mu kanwa.
Ese wari uzi ko hari umuti w’amenyo w’umwimerere wica microbe zitera indwara zo mu kanwa ndetse igausukura neza amenyo?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye umuti w’amenyo w’umwimerere witwa “QYT Herbal Toothpaste” yica microbe zirimo streptococcus mutans, Porphyromonas gingivalis n’izindi zitera indwara z’amenyo.Uyu muti w’amenyo urizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration).
Dore Ibimenyetso byerekana amenyo y’umuntu yangijwe na Microbe
Niba microbes zaratangiye guteza ikibazo, umuntu ashobora kubona ibimenyetso bikurikira:
- Umwuka mubi uva mu kanwa
- Amenyo ababara
- Ishinya riva amaraso
- Amenyo ahindura ibara
- Ibisebe byo mu kanwa
- Kubyimba kw’ishinya
- Kunanirwa guhekenya neza
Ese ni izihe ngaruka mbi ziterwa ziterwa na microbe zifata mu kanwa?
- Kubora kw’amenyo
- Kuribwa n’amenyo
- Gukenera kuvurwa cyangwa gukurwamo amenyo
- Kubyimba kw’ishinya
- Kuva amaraso igihe umuntu yoza amenyo
- Kugabanuka kw’imbaraga zifata amenyo
- Ibisebe byo mu kanwa
- Uduheri tw’umweru ku rurimi no ku mashinya
- Kubabara cyangwa gushya mu kanwa
Dore Ibyiza bya QYT Herbal Toothpaste
1. Ifasha kugabanya plaque
Plaque ni ururenda rwifata ku menyo rukaba ahantu heza microbes ziberamo. Gukaraba amenyo ukoresheje umuti w’amenyo mwiza bifasha kuyigabanya.
2. Ifasha kugabanya umwuka mubi
Isuku nziza y’akanwa ifasha kugabanya bacteria zitera impumuro mbi.
3. Ifasha kurinda ishinya
Gukaraba amenyo buri gihe bifasha kugumana isuku y’ishinya no kugabanya ibyago byo kubyimba.
4. Ifasha gusukura amenyo neza
Ibigize umuti w’amenyo bifasha gukuraho ibisigazwa by’ibiryo n’umwanda ushobora gukurura microbes.
5. Itanga ubuyanja mu kanwa
Abayikoresha bashobora kumva akanwa gafite ubuyanja n’umwuka mwiza nyuma yo koza amenyo.
Microbe zitandukanye zirimo bacteria, fungi na virusi ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera indwara zo mu kanwa. Kubungabunga isuku y’akanwa, koza amenyo buri gihe no gukoresha umuti w’amenyo uboneye ni intambwe zikomeye mu kwirinda ibi bibazo.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw