Ikimera cyaAneth kizwi cyane ku izina ryaAnethum graveolens cyangwadill mu Cyongereza, ni kimwe mu bimera bifite impumuro nziza kandi bikoreshwa cyane mu guteka no mu buvuzi gakondo. Gifite amababi mato y’icyatsi n’imbuto zirimo intungamubiri nyinshi zifasha umubiri gukora neza. Mu bihugu byinshi, Aneth ikoreshwa mu kongerera ibiryo uburyohe ndetse no mu kuvura ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Ikimera cya Anethkirimo intungamubiri umubiri ukenera cyane zirimo: vitamin A, vitamin B-complex, vitamin C, calcium, iron, magnesium, potassium,fiber na antioxidants zituma kigira ubushobozi bwo kurwanya mikorobe (antibiotic), kuringaniza isukari mu maraso, kugabanya uburibwe (pain killer), kuruhura ubwonko ndetse no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkizibonekamu kimera cya”Aneth” harimo: Colon guard, Aloe-Vera Soft capsule, Cordycep Ganoderma capsules, Propolis soft capsules, Golden six na Spirulina tablets zifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero, umutima,ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Akamaro k’ikimera cya “Anethku buzima bw’umuntu

1. Gifasha mu kuringaniza isukari mu maraso (blood sugar level)

Mu buvuzi gakondo, Aneth ikoreshwa mu gufasha abantu bafite ikibazo cya diyabete kuko yifitemo ubushobozi bwo kugabanya urugero rw’isukari mu maraso.

2. Gifasha mu Kurwanya indwara ziterwa na bacteria n’udukoko

Ubushakashatsi bwerekanye ko iki kimera gifite ubushobozi bwo: Kurwanya bacteria zimwe na zimwe, Kugabanya imikurire y’udukoko dutera indwara no Kurinda umubiri infections zitandukanye

3. Gifasha mu Kugabanya uburibwe n’ububabare

Ikimera cya Aneth kizwiho kugabanya uburibwe bw’imikaya, kugabanya ububabare bwo mu ngingo no kurwanya umunaniro ukabije.

4. Gifasha igogora kugenda neza

Iki kimera gifasha urwungano ngogozi gukora neza bikagabanya ibyago byo kurwara impatwe (constipation), kugira  ibyuka mu nda (bloating), kandi kikagabanya kuribwa mu gifu.

5. Gifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kigafasha umutima gukora neza

Ubushakashatsi bugaragaza ko ikimera cya Aneth gifasha mu kuzibura imitsi y’amaraso no gufasha umutima gukora neza.

6. Cyongerera umubiri ubudahangarwa

Kubera antioxidants zirimo, iki kimera gifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa n’ama free radicals ndetse no kongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana n’indwara.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw