Hematospermia n’indwara ifata abagabo ikaba  irangwa n’amaraso agaragara mu masohoro y’umugabo (semen) igihe umugabo asohoye ndetse no mu nkari.   Ibi bishobora gutera ubwoba cyane ku muntu ubibonye bwa mbere, ariko akenshi ntabwo biba ari ikibazo gikomeye cyane cyane iyo bibaye rimwe gusa. Gusa iyo bikomeza kugaruka cyangwa bikajyana n’ibindi bimenyetso, biba ari uburwayi bukwiye gukurikiranwa n’impuguke muby’ubuzima.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha guhangana, kwirinda, no kugabanya ibyago byo kurwara indwara ya Hematospermia?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Ca+Fe+Zi Plus capsule, Golden six capsule, Prostarelax capule, Reishi capsule, na Cordy active capsule zisana udutsi duto tugize imyanya myibarukiro y’umugabo, zigafasha cyane mu kurema  uturemangingo dushya dusimbura utwangiritse, zifasha mu kurwanya ibibyimba bya kanseri kandi zigafasha amaraso gutembera neza mu myanya myibarukiro y’abagabo.  Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Ese indwara ya ”Hematospermia” iterwa niki?

1. Infection cyangwa uburwayi bwo mu myanya myibarukiro

Iyi n’imwe mu mpamvu zikunze gutera iyi ndwara. Infection ishobora gutera kubyimba no kuva amaraso mu miyoboro inyuramo amasohoro.

Izo infection zirimo:

  1. Prostatitis (kubyimba kwa prostate)
  2. Urethritis (infection y’umuyoboro w’inkari)
  3. Epididymitis
  4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka: Gonorrhea na Chlamydia

2. Kubyimba kwa prostate

Prostate ishobora kubyimba bitewe n’infection cyangwa izabukuru, bigatuma imitsi mito ivamo amaraso akajya mu masohoro.

3. Gukomereka cyangwa kwangirika kw’imiyoboro

Ibi bishobora guterwa no kubagwa, gukorerwa ibizamini bya prostate bizwi nka biopsy, gushyirwamo catheter cyangwa ibindi bikoresho byo kwa muganga.

4. Imibonano mpuzabitsina ikabije

Gukora imibonano inshuro nyinshi cyane, kwikinisha cyane no kumara igihe kinini udasohora bishobora gukomeretsa imiyoboro mito.

5. Umuvuduko ukabije w’amaraso (High blood pressure)

Umuvuduko mwinshi ushobora gutuma imitsi mito iturika, amaraso akajya mu masohoro.

Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye “hematospermia”

1. Amaraso mu masohoro

2. Kubabara igihe cyo gusohora

3. Kubabara mu myanya ndangagitsina

4. Kubabara mu gihe cyo kunyara

5. Kugira umuriro

6. Kubyimba kwa testicles

Ingaruka mbi ziterwa n’indwara ya “Hematospermia”

  1. Gucika intege mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
  2. Kwitakariza icyizere
  3. Kubura urubyaro
  4. Kugira agahinda gakabije (depression)
  5. Guhangayika bikabije (Anxiety)
  6. Gukwirakwira kwa infection mu bindi bice by’imyanya myibarukiro y’umugabo.
  7. Kanseri ya Prostate.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw