Verveine n’ikimera cyifashishwa cyane mu buvuzi gakondo ndetse no mu gukora imiti y’ibimera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, ubushinwa na Amerika y’Epfo. Iki kimera kizwiho kugira impumuro nziza kandi amababi yacyo akunze gukoreshwa mu gukora icyayi, amavuta y’ingenzi (essential oils), ndetse n’imiti gakondo ivura indwara zitandukanye.

Ikimera cya Verveine kirimo intungamubiri umubiri ukenera cyane zirimo: flavonoids, polyphenols, essential oils na antioxidants zituma kigira ubushobozi bwo kurwanya mikorobe (antibiotic), kugabanya uburibwe (pain killer), kuruhura ubwonko ndetse no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Ese wari uziko Ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zikozwe mu bimera bitandukanye zikungahaye ku ntungamubiri nkizibonekaVerveineharimo: Deep sea fish oil capsule, Cordycep Ganoderma capsules, Propolis soft capsules, Multivitamin capsules na Spirulina tablets zifasha mu kurwanya indwara z’ubuhumekero, umutima,ubwonko, uruhu, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. N’inyunganiramirire zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Akamaro k’ikimera cya Verveine ku buzima bw’umuntu

1. Gifasha mu kugabanya stress n’umuhangayiko

Icyayi cyangwa amavuta akomoka kuri verveinebifasha gutuza ubwonko no kugabanya: Stress, Umuhangayiko, Kudasinzira neza ndetse n’Umunaniro ukabije.

2. Gifasha mu Kurwanya indwara ziterwa na bacteria n’udukoko

Ubushakashatsi bwerekanye ko iki kimera gifite ubushobozi bwo: Kurwanya bacteria zimwe na zimwe, Kugabanya imikurire y’udukoko dutera indwara no Kurinda umubiri infections zitandukanye

3. Gifasha mu Kugabanya uburibwe n’ububabare

Icyayi cya verveine kizwiho kugabanya uburibwe bw’imikaya, kugabanya ububabare bwo mu ngingo no kurwanya umunaniro ukabije.

4. Gifasha igogora kugenda neza

Iki kimera gifasha gifasha urwungano ngogozi gukora neza bikagabanya ibyago byo kurwara imoatwe (constipation), kugira  ibyuka mu nda (bloating), kandi kikagabanya kuribwa mu gifu.

5. Gifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso

Ubushakashatsi bugaragaza ko verveineishobora gufasha mu kuzibura imitsi y’amaraso no gufasha umutima gukora neza

6. Cyongerera umubiri ubudahangarwa

Kubera antioxidants zirimo, iki kimera gifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa n’ama free radicals ndetse no kongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana n’indwara.

7. Gufasha mu kurwanya ibicurane n’indwara z’ubuhumekero

Icyayi cya verveinegifasha mu kurwanya: inkorora, gufungana mu mazuru afunze, ibicurane n’uburwayi bwo mu muhogo.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw