Amavuta ya olive ni amavuta akurwa mu mbuto z’igiti cya olive, igiti kimaze imyaka myinshi gihingwa cyane mu bihugu byo ku nyanja ya Méditerranée. Aya mavuta amaze kwamamara ku isi hose kubera akamaro kayo gakomeye ku buzima bw’umuntu. Abahanga mu mirire n’ubuvuzi bayafata nk’imwe mu ntwaro zikomeye zo kurinda no guteza imbere ubuzima bwiza.
Mu myaka yashize, ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko gukoresha olive oil mu buryo bukwiye bishobora kugabanya ibyago by’indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima, diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara ziterwa no gusaza kw’uturemangingo.
Ese wari uziko hari food supplement (inyunganiramirire) zikungahaye ku ntungamubiri nk’iziboneka mu mavuta ya olive (olive oil)?
Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari food supplement (inyunganiramirire) nka: Multivitamin capsules, Deep sea fish oil, Propolis soft capsule na Spirulina tablets zikungahaye ku ntungamubiri nkiziboneka mu mavuta ya olive. Izi food supplement (inyunganiramirire) zigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko, kurinda indwara zifata urwungano ngogozi n’igifugukomeza amagufwa, kurinda indwara z’uruhu, gusohora mu mubiri uburozi (free radicals) bushobora gutera kanseri ndetse no mu kurema uturemangingo tw’umubiri dushya. Izi zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.
Dore Intungamubiri Ziboneka mu mavuta ya Olive (Olive Oil)
Olive oil ikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza harimo:
- Healthy fats (Monounsaturated fats):zifasha umutima gukora neza
- Vitamin E:irinda uruhu no gusaza vuba
- Vitamin K:ifasha amaraso gukora neza no gukomeza amagufa
- Antioxidants:zirwanya utunyangingo twangiza umubiri (free radicals)
Akamaro ka Olive Oil ku Buzima
1. Irinda Indwara z’Umutima
Olive oil ifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL) no kongera cholesterol nziza (HDL). Ibi bituma amaraso atembera neza kandi bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima, stroke n’umuvuduko w’amaraso ukabije.
2. Ifasha Kugabanya Inflammation mu Mubiri
Amavuta ya Olive (Olive oil) irimo compounds nka oleocanthal zifasha kugabanya inflammation, bityo ikarinda indwara nka Arthritis, Diyabete na Kanseri zimwe na zimwe
3. Ifasha Ubwonko Gukora Neza
Ubushakashatsi bwerekana ko olive oil ishobora gufasha ubwonko gukora neza no kugabanya ibyago byo kugira indwara zo kwibagirwa nka Alzheimer’s disease.
Antioxidants zibamo zifasha kurinda uturemangingo two mu bwonko kwangirika.
4. Ifasha Mu Kugenzura Ibiro
Nubwo ari amavuta, olive oil ishobora gufasha umuntu kugenzura ibiro iyo ikoreshwa neza. Ifasha umuntu kumva ahaze igihe kirekire, bityo akarya ibiryo bike.
Iyo ikoreshwa mu ndyo yuzuye imboga, imbuto n’ibinyampeke, ishobora gufasha kugabanya ibinure byinshi mu mubiri.
5. Ifasha Uruhu n’Umusatsi
Olive oil ikoreshwa cyane mu bwiza bw’uruhu n’umusatsi kubera vitamin E n’antioxidants zibamo.
Olive oil yoroshya uruhu, irinda uruhu gukanyarara, irinda uruhu gusaza vuba ndetse Ituma umusatsi woroha kandi ugakayangana.
6. Ishobora Kugabanya Ibyago bya Diyabete
Gukoresha olive oil mu mafunguro bishobora gufasha umubiri gukoresha neza insulin no kugenzura isukari yo mu maraso bikaganya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
7. Ifasha Igogora kugenda neza
Olive oil ifasha igifu gukora neza no kugabanya ibyago byo kurwara impatwe, ifasha kandi kugabanya acidity nyinshi mu gifu no kurinda igifu kwangirika.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw