Iyo uganiriye n’abantu ku bijyanye n’amavuta akoreshwa mu gutegura amafunguro, usanga abenshi bayafiteho impungenge kubera impamvu zitandukanye.

Hari abavuga ko batinya indwara zituruka ku mavuta zirimo umubyibuho ukabije, na wo ugira uruhare mu gutuma uwufite agira ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, diyabete, n’izindi.

Ariko umuntu yakwibaza niba amavuta yose ari mabi ku buzima. Ubusanzwe amavuta amenyerewe gukoreshwa muri sosiyete nyarwanda ni akomoka ku bimera (nk’ubunyobwa, ibihwagari, amamesa, elayo, n’ibindi) hakaba n’amavuta y’inka ari nayo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Ese wari uziko hari food supplement (inyunganiramirire) zikungahaye ku ntungamubiri nk’iziboneka mu mavuta y’inka?

Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari food supplement (inyunganiramirire) nka: Multivitamin capsules, Deep sea fish oil, Propolis soft gel na high calcium protein powder zikungahaye ku ntungamubiri nkiziboneka mu mavuta y’inka. Izi food supplement (inyunganiramirire) zigira uruhare rukomeye mu mikorere myiza y’ubwonko, gukomeza amagufwa, gusohora mu mubiri uburozi (free radicals) bushobora gutera kanseri ndetse no mu kurema uturemangingo tw’umubiri dushya. Izi zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

1. Amavuta y’inka akungahaye kuri vitamine nyinshi umubiri ukenera

Iy’ingenzi ibonekamo ni vitamine A, izwiho kugira akamaro gatandukanye nko kuba ifasha mu mikurire myiza y’amagufwa n’amenyo, kugira uruhu rwiza no kururinda ubwandu butandukanye. Ikindi iyi vitamine A igira uruhare mu kurinda iyangirika ry’uturemangingo tw’umubiri bitewe naza free radicals (antioxidant), ndetse no kugira ubuzima bwiza bw’amaso, ikanatuma umubiri ukora imisemburo ukeneye ku gipimo cyiza.

Mu mavuta y’inka habonekamo izindi vitamine nka D, E na K.
Vitamine K iboneka mu mavuta y’inka ni izwi nka vitamine K2, iba mu mavuta n’amata y’inka zagaburiwe ubwatsi gusa, ifasha umubiri kuyungurura Karisiyumu iwurimo.
Kubura vitamin K mu mubiri bitera indwara zinyuranye nk’iz’umutima, kanseri, ndetse bigatera amagufwa kumungwa.

2. Amavuta y’inka ni isoko y’imyunyu-ngugu inyuranye

Imyunyu-ngugu iboneka mu mavuta y’inka ni manganeze, koromiyumu (chromium), zenke (zinc), umuringa (fer), Iyodine na seleniumu ishinzwe gusohora mu mubiri imyanda ifatwa nk’uburozi.

3. Amavuta y’inka ni isoko y’ibinure byuzuye (saturated fats)

Ibinure byuzuye (saturated fats) byamaze kuboneka ko bifasha mu kurwanya cholesterol mbi, kandi bigafasha umuntu guhaga vuba, bityo umubiri ugakoresha ibinure wifitemo, bikarwanya umubyibuho. Ikindi kandi bifasha umubiri kurwanya mikorobe ndetse bikanatuma igogora rikorwa neza.

4. Amavuta y’inka aringaniza ibinure bya omega-3 na omega-6

Habamo aside izwi nka arachidonic acid ikaba ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko, kugira uruhu rwiza ndetse bikanafasha mu ikorwa ry’imisemburo irwanya kubyimbirwa.

Habonekamo kandi Glycosphingolipids. Ibi ni ibinure bizwiho kurinda igifu n’amara gufatwa na mikorobe zinyuranye.

Mu mavuta y’inka no mu rukoko rw’amata habonekamo intungamubiri yitwa Wulzen cyangwa anti-stiffness Factor irinda kubyimba no kuribwa mu ngingo.

Icyitonderwa: Umwana utarageza imyaka 5 si byiza kuyamugaburira kuko umubiri we uba utaragira ingufu zo kuyatunganya ngo ukuremo ibikenewe gusa.

N’ubwo Amavuta y’inka akungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifitiye umubiri akamaro, cyane cyane Vitamin A, abahanga mu by’imirire batanga inama zo kutarya menshi, ahubwo akaribwa mu rugero ruringaniye.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw