Typhoide (tifoyide) ni iki?
Tifoyide ni indwara yandura kandi yica mu gihe nta muti umurwayi yafashe. Ni indwara ikunze kuboneka kenshi mu bihugu isuku ari nkeya kenshi na kenshi ibihugu bikennye (Afurika, Amerika y’amajyepfo na Aziya).
Iyi ndwara iterwa na bagiteri yitwa Salmonella Typhi. Ikaba yandurira mu mwanda, ku byo kurya byagiyeho iyo mikorobe cyangwa intoki zanduye.
Ese wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kurwanya indwara ya Tifoyide (Thyphoid)?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) z’umwimerere zirimo: Propolis soft capsules, Reishi capsule, Golden hypha, Golden six capsule na Spirulina tabletszigahangana cyane na za mikorobe nka salmonella typhi ndetse zikagira uruhare mu ikorwa ry’insoro z’amaraso nshya no gusana uturemangingo tw’amara twangijwe na mikorobe. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe kuko ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Ibimenyetso bya tifoyide ni ibihe?
Fievre typhoide igaragara muri ibi bimenyetso bikurikira:
- Umuriro mwinshi cyane ari nayo mpamvu yitwa ko ari fièvre
- Kumeneka umutwe cyane
- Kugira ikizibakanwa (kubura appétit)
- Kuribwa mu nda
- Guhitwa (diarrhée) cyangwa kwituma impatwe (Constipation)
Ibi bimenyetso iyi ndwara ibihuriraho na malariya uretse ko ahanini malariya itaryana mu nda. Niyo mpamvu abenshi bivura magendu bakivura malariya ntibakire kuko baba bavuye icyo batarwaye.
Iyi ndwara iyo itavuwe ibimenyetso bishobora kugenda burundu bityo ukibeshya ko wakize nyamara iriya mikorobe iba iri kwinjira mu mutima no mu bwonko, ariho igera ikaba yatera urupfu.
Uko Typhoid yandura
Typhoid yandura cyane mu buryo bukurikira:
1. Amazi yanduye
Amazi atetse nabi cyangwa adasukuye uko bikwiye ashobora kuba arimo bagiteri zitera tifoyide.
2. Ibiribwa byanduye
Ibiribwa bidatetswe neza cyangwa bibitswe nabi bishobora kwanduza umuntu.
3. Kutagira isuku
Kutakaraba intoki neza mbere yo kurya cyangwa nyuma yo kuva mu bwiherero byongera ibyago byo kwandura.
4. Guhura n’umurwayi
Nubwo atandura vuba nk’izindi ndwara zimwe, umuntu urwaye ashobora kwanduza abandi binyuze mu mwanda cyangwa mu biribwa akoraho.
Ibimenyetso bya Typhoid
Ibimenyetso bya typhoid bishobora gutangira buhoro buhoro hagati y’icyumweru kimwe n’ibiri nyuma yo kwandura.
Ibimenyetso bikunze kugaragara
1. Umuriro mwinshi
Umuntu agira umuriro ukomeza kuzamuka uko iminsi ishira.
2. Kubabara umutwe
Kuribwa umutwe bikabije ni kimwe mu bimenyetso bikunze kuboneka.
3. Gucika intege
Umurwayi yumva ananiwe cyane kandi nta mbaraga afite.
4. Kubabara mu nda
Hari igihe umuntu yumva ababara mu nda cyangwa ibyimba.
5. Impiswi cyangwa impatwe
Abantu bamwe bagira impiswi, abandi bakagira impatwe.
6. Kubura appetit
Umuntu ashobora kubura ubushake bwo kurya.
7. Isesemi no kuruka
Hari abarwara bagira isesemi cyangwa bakaruka.
8. Kubira ibyuya byinshi cyane cyane nijoro.
9. Kugabanuka ibiro
Iyo indwara imaze igihe itavurwa, umurwayi ashobora kunanuka cyane.
Ingaruka mbi ziterwa n’indwara ya Typhoid
Iyo typhoid itavuwe neza cyangwa kare, ishobora guteza:
- Kuva amaraso mu mara,
- Gutoboka kw’amara,
- Kwangirika kw’umwijima cyangwa impyiko,
- Urupfu mu gihe bikabije.
Typhoid n’indwara ishobora gukomera ariko ishobora kwirindwa no kuvurwa igihe umuntu afashe ingamba z’isuku kandi akajya kwa muganga hakiri kare. Isuku y’amazi, ibiribwa n’intoki ni ingenzi cyane mu gukumira iyi ndwara. Iyo umuntu agaragaje ibimenyetso nka umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, kubabara inda no gucika intege, ni byiza kwihutira kwisuzumisha.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw