Abantu benshi bagendana uburwayi bwa kanseri y’igifu batabizi, ibi bigaterwa ahanini nuko iyi kanseri idapfa kugaragaza ibimenyetso mu gihe ikigufata kuko akenshi ibimenyetso byayo bigaragara yaramaze ku kurenga.
Kanseri y’igifu n’imwe muri kanseri zigorana kuzivura, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima “OMS” rivuga ko umuntu umwe mu bantu batandatu ahitanwa na kanseri bityo kanseri iza imbere mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi.
Ese Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’igifu?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Sunset, Propolis soft capsule, Deep Sea fish oil soft capsule,Spirulina tablets,Lycopene soft capsule, Multivitamin capsule, High calcium protein powder na Cordycep Ganoderma capsule zisenya uturemangingo twa kanseri (cancer cells) ndeste zigafasha cyane mu kurema uturemangingo dushya tw’igifu muri rusange (cell rejuvenation). Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite kanseri y’igifu
Iyo ufite uburwayi bwa kanseri yo mu gifu ugaragaza ibi bimenyetso bikurikira.
1. Gutakaza ubushake bwo kurya
Abantu bafite uburwayi bwa kanseri y’igifu batakaza ubushake bwo kumva bashaka kurya, ibi bigaterwa nuko kanseri iba yarangije igifu no mu nzira z’igogora muri rusange.
2. Gutakaza ibiro
gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse kandi Atari ku bushake, ibyo kandi bikaba nta kintu wahinduye mu mibereho yawe no mu mafunguro yawe.
3. Kubabara mu nda
Kubera ko kanseri iba yaragiye yangiza igifu, ikagiteramo ibisebe bituma wumva hakubabaza Kandi bukaba ari uburibwe bukomeye.
4. Kurya ugahita uhaga Kandi wariye uturyo duke
Mu miterere n’imikorere y’uburwayi bwa kanseri itera agace yafashe kubyimba ,ibyo twagereranya nk’ikibyimba cya kanseri ,ibyo rero bituma mu gifu hazamo ikimeze nk’ikibyimba ,kikabyiga Kandi kikanuzurana mu mwanya ibiryo turya bijyamo bityo warya uturyo duke ugahita wumva mu nda huzuye.
5. Guhorana ikirungurira
Abenshi mu barwayi ba kanseri y’igifu bahorana ikirungurira, ibi bigaterwa na za ngaruka mbi kanseri iba yarateje mu gifu.
6. Igogorwa ry’ibiryo rigenda nabi
Burya igogorwa rya mbere ry’ibiryo rihera mu kanwa ,rigakomereza mu gifu ,iyo rero mu gifu hafite uburwayi bwa kanseri ,hano ntibigenda neza kuko igifu kiba cyaratakaje ubushobozi bwacyo bityo umuntu ufite kanseri y’igifu usanga ahorana ibyitwa indigestion.
7. Iseseme
Guhorana iseseme nabyo ni kimwe mu bimenyetso bihurirwaho n’abarwayi ba kanseri yo mu gifu
8. Kuruka amaraso no kwituma amaraso.
Nkuko twabibonye, kanseri iteza ibisebe mu gifu, ibyo bisebe rero niyo soko yayo maraso, ushobora kuruka cg akaboneka mu musarani wawe, ariko si buri gihe.
9. Kubyimba inda
Ku barwayi benshi ba kanseri yo mu gifu, amazi aragenda akuzurana mu mikaya y’inda bityo inda ikabyimba, iki kandi gishobora no kuba ikimenyetso ko kanseri yimukiye no mu bindi bice by’umubiri.
10. Guhorana umunaniro
Kumva ufite umunaniro igihe cyose,Kandi nta bintu byakunanjije, wabihuza na bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru, iki kiba ari ikimenyetso cya kanseri yo mu gifu.
11. Uruhu rwahindutse umuhondo
Akenshi ibi biba bigaragaza ko kanseri yamaze no kugera mu mwijima nawo ukaba waratangiye kwangirika.
Muri rusange, kanseri zose iyo zamaze no kwimukira mu bindi bice ntibyoroha kuzivura Kandi ikibabaje nuko abantu benshi bamenya ko barwaye mu gihe zamaze kubarenga ni ukuvuga zarimukiye mu bindi bice.
Mu gihe, ufite ibimenyetso bidasanzwe ni byiza kwihutira kubiganiriza muganga wawe, buri muntu wese yakabaye yisuzumisha bene izi ndwara zitandura byibuze rimwe mu mwaka, mu ndwara zitandura harimo kanseri, umuvuduko w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima n’izindi.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw