Abagore (n’abakobwa barimo aha), muri iki gihe bihatira kurya indyo ituma imibiri yabo irushaho gukora na kugaragara neza. Indyo yuzuye kandi ifitiye akamaro umubiri ntigomba kuburamo vitamin by’umwihariko vitamin A, B9, B6, B1, B3, B12, C, D, K, E ku bagore.

Ese izi vitamin ziboneka he?

Izi vitamin zose uko ari icumi (10) ziboneka mu byo kurya mu gihe ifunguro ry’umuntu rigizwe n’indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto bihagije cyangwa se muri food supplement (inyunganiramirire) nka:Multivitamin capsules ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE. Izi food supplement (inyunganiramirire) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Muri iki gice tugiye kurebera hamwe akamaro k’izi vitamin 10 ku buzima bw’umugore.

1.Vitamin B9:ifasha mu kurema no gusana uturemangingo tw’umubiri (body cells). Ibi n’ingenzi cyane kuko umubiri w’umuntu uhora usimbuza uturemangingo dushaje n’utundi dushya kugira ngo ukomeze gukora neza.

2. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.

3. Vitamin B6: Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

4. Vitamin B1: Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

5. Vitamin B3: Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi  n’ingenzi kandi mu mikorere  y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

6. Vitamini B12:

Iyi nayo ni vitamin y’ingenzi abagore bagomba kubona buri munsi, kuko ituma uturemangingo dukomeza kwiyuburura no gukorwa kwa proteyine. Vitamin B12 irinda indwara z’umutima, gutakaza ubwenge no kubura amaraso.

B12 kandi yifashishwa mu kuvura kwigunga (depression) no gukomeza imikorere myiza y’urwungano rw’imyakura n’ubwonko.

Mu gihe umubiri ufite idahagije, bitera ikibazo cyo kumva wigunze, gucangwa no kurakazwa n’ubusa kenshi, kuyibura mu mubiri bishobora gutera kandi kubyimbirwa ku rurimi cg mu kanwa muri rusange.

7. Vitamini C

Vitamin C niyo vitamin izwiho kongera ubudahangarwa bw’umubiri, ifite akamaro gakomeye ku bagore. Ifasha mu kwihutisha gukira, gutuma ingiramubiri (tissue) zikura no kugabanya ibyago bya kanseri zitandukanye, indwara z’umutima no kwangirika kw’ingiramubiri. Igira uruhare runini mu ikorwa ry’insoro z’amaraso zitukura.

8. Vitamin D

Ni vitamin y’ingenzi cyane mu gukomeza amagufa, vitamin D iyenga mu binure igafasha mu kwinjiza kalisiyumu mu mubiri. Ifasha mu kwirinda indwara zibasira ubwonko n’urutirigongo, indwara z’amagufa no mu ngingo ndetse naza kanseri.

Vitamin C ifasha no kugabanya ibimenyetso by’uburibwe mu gihe cy’imihango no gutuma ubona neza. Kubura iyi vitamin byangiza amagufa, bikaba byanatera kugenda avunguka

9. Vitamin E

Vitamin E ifite ubushobozi bwo kurinda gusaza, ikora mu kurinda kwangirika k’uturemangingo, ndetse ikagabanya gusaza k’uruhu n’indi mihindagurikire mu mubiri. Ifasha kandi mu kurwanya indwara z’umutima, ishaza mu maso, gutakaza ubushobozi bwo kwibuka n’indwara za kanseri.

Iyi vitamin kandi ni ingenzi ku ruhu n’umusatsi, niyo mpamvu uzasanga yongerwa mu mavuta abagore bisiga.

10. Vitamin K

Vitamin K igira uruhare runini mu gutuma amaraso avura, kugabanya indwara zitandukanye z’umutima no gutuma amagufa akomera. Ikaba kandi ari ingenzi mu kongera ubwirinzi bw’umubiri n’ingufu.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw