Kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.
Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kwirinda no kurwanya indwara nka constipation, crampe musculaire, kidney stone na trouble neurologiques?
Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Colon Guard, Propolis soft capsules, Cordyceps Ganoderma soft capsules na Chitosane caspule. zifasha imyakura gukora neza, zifasha urwungano ngogozi gukora neza,zigasana uturemangingo tw’impyiko kandi zikabungabunga ubuzima bwiza bw’imikaya. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.
Reka turebere hamwe indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho.
1.Kutanywa amazi bitera gufatwa n’imbwa (Crampes Musculaire)
Ni kenshi umuntu afatwa n’ibinya mu mikaya cyangwa se bimwe abantu bita imbwa, gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri. Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita Acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya, umwuka mwiza wa Oxygene ugenda uba muke bityo bigatuma ufatwa n’imbwa.
2. Kutanywa amazi bitera uburwayi bwo kwituma mpatwe (constipation)
Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry’ibiryo. Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy’ibyo wariye (Chyme) gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry’ibiryo. Iyo rero utanyoye amazi ahagije, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n’imyanda itindagusohoka, igatangira ndetse kwiremamo utubumbe, bigatera impatwe.
3. Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato
Kutanywa amazi ahagije bitera kurwara umutwe wa hato na hato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ibitekerezo by’inzobere mu by’ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, bituma umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma umubiri ukakara. Iyo amazi abuze mu mubiri, umwuka mwiza wa oxygène uragabanyuka. Iyo rero ubwonko bubuze wa mwuka mwiza, nibwo wumva utangiye kurwara umutwe udasobanutse, gusa ntabwo umutwe ukurya burigihe uba watewe n’amazi make, kuko hari n’izindi mpamvu nyinshi.
Inama zitangwa n’abaganga b’inzobere ni uko byibuze kunywa ibirahure by’amazi hagati ya 3 na 4 ku munsi ari byiza mu kwirinda umutwe wa hato na hato.
4. Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko (Kidney stones)
Kutanywa amazi ahagije bishobora gutuma impyiko zawe zangirika. Ubusanzwe impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu, iyo umuntu atanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye twavugamo nk’ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy’impyiko n’ibindi.
5. Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n’imyakura (Des troubles neurologiques)
Uko umuntu agenda asaza, niko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara imyaka runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu arazengera akaba yanitura hasi.
6. Kutanywa amazi bituma udukoko (Bacteria) tutava mu mubiri
Amazi ni kimwe mu bigize moteri y’umubiri wacu. Arakenewe cyane mu mubiri wacu cyane cyane mu isohorwa ry’udukoko mu mubiri. Iyo utanywa amazi ahagije, cyane cyane igitsina gore, ushobora kugira ibibazo byo kwangirika kw’imiyoboro y’inkari kubera utwo dukoko tuba tutasohotse.
7. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite
Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore utwite ruba ruremerewe cyane. Iyo rero utuntu bita ‘disc’ tuba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo tubuze amazi, bituma twangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri munsi.
Amazi ni ingenzi mu mikorere myiza y’umubiri, bityo kuyanywa ku rugero rukwiye buri munsi ni imwe mu ngamba zikomeye zo kubungabunga ubuzima no kwirinda indwara zitandukanye.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw