Vitamin B12 ni imwe muri za vitamin z’ingenzi cyane umubiri w’umuntu ukeneye kugira ngo ukore neza. Iyi vitamin iri mu itsinda rya vitamin B complex, kandi igira uruhare rukomeye mu mikorere y’uturemangingo tw’umubiri, ubwonko ndetse n’imyakura. Nubwo ari ingenzi cyane, abantu benshi ntibamenya akamaro kayo cyangwa ngo bamenye ko kubura iyi vitamin bishobora guteza ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Ese Vitamin B12 umubiri ukenera iboneka ite?

Vitamin B12 umubiri w’umuntu ukenera iboneka mu byo kurya mu gihe ifunguro ry’umuntu rigizwe n’indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto bihagije cyangwa se food supplement (inyunganiramirire) nka: Spirulina tablets na Multivitamin ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kandi zikungahaye kuri vitamin B12 ndetse zikaba isoko nziza y’ingano iboneye ya vitamin B12 umubiri w’umuntu ukenera buri munsi bityo umuntu ntagire uburwayi buturutse ku kubura  vitamin B12 ihagije mu mubiri. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe akamaro ka vitamin B12 ku mubiri w’umuntu n’impamvu ari ingenzi kuyibona ku rugero rukwiye.

Dore akamaro ka vitamin B12 ku mubiri w’umuntu

1. Ifasha mu gukora insoro z’amaraso zitukura (reb blood cells)

Vitamin B12 ifasha cyane mu gukora insoro z’amaraso zitukura (red blood cells). Kuko izi nsoro z’amaraso ari zo zitwara umwuka wa oxygen mu mubiri wose. Iyo umuntu adafite vitamin B12 ihagije, izi nsoro ziragabanuka cyane bikongera ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara ya Anemia.

2. Ifasha ubwonko n’imyakura gukora neza

Vitamin B12 igira uruhare runini mu kurinda no gufasha imyakura (nervous system) gukora neza. Ifasha mu kubaka igice gitwikira imyakura cyitwa myelin, gifasha ubutumwa bw’ubwonko (impulses) kugera mu bice byose by’umubiri.

Kubura vitamin B12 bishobora gutuma umuntu agira ibibazo byo kwibagirwa, cyangwa kumva atitaye ku bintu.

3. Ifasha mu gukora uturemangingo tw’umubiri (body cells)

Umubiri w’umuntu ugira uturemangingo duhora dusimburana. Vitamin B12 ifasha cyane mu ikorwa rya DNA, ari yo igenzura imiterere n’imikorere y’uturemangingo.

Ibi bituma umubiri ukomeza kwiyubaka no gusana uturemangingo twangiritse, bityo bigafasha umubiri gukomeza gukora neza.

4. Ifasha kongera imbaraga mu mubiri

Vitamin B12 ifasha umubiri guhindura ibyo turya birimo ibinyabutabire by’ingufu (nutrients) bikavamo imbaraga. Iyo umuntu abasha kubona iyi vitamin ku rugero rukwiye, ashobora kumva afite imbaraga kandi akabasha gukora imirimo ye ya buri munsi atananirwa vuba.

5. Ifasha umutima gukora neza

Vitamin B12 ifasha kugabanya ikinyabutabire cyitwa homocysteine mu maraso. Iyo iki kinyabutabire kiri hejuru cyane, gishobora kongera ibyago byo kugira indwara z’umutima nka hypertension.

Bityo kugira vitamin B12 ihagije bishobora gufasha mu kurinda umutima no kugabanya ibyago by’indwara zifata imiyoboro y’amaraso.

6. Ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’imisatsi, uruhu n’inzara

Vitamin B12 ifasha uturemangingo gukura neza, bityo ikagira uruhare mu kurwanya indwara z’uruhu rwiza, imisatsi ikomeye ndetse n’inzara zikomeye. Kubura iyi vitamin bishobora gutuma uruhu ruhindura ibara cyangwa imisatsi ikagapfuka.

Dore bimwe mu biribwa wasangamo vitamin B12

Mu biribwa bibonekamo vitamin B12 harimo: inyama, amafi, amagi, amata n’ibiyakomokaho, inyama z’umwijima (liver)

Ni ngombwa rero kurya indyo yuzuye irimo ibiribwa bitanga vitamin B12 kugira ngo umubiri ubone iyi ntungamubiri ku rugero rukwiye, bityo wirinde indwara zishobora guterwa no kuyibura.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw