Ubusanzwe ubutare (fer/iron) n'umunyungugu ariko ukaba ari ingenzi cyane mu mikorere myiza y’umubiriw’umuntu, kuko ari wo wonyine ufasha imikaya kubona umwuka wa oxygen wose ikenera kugira ngo ikore neza, ubutare kandi ni bwo butanga imbaraga mu mubiri binyuze mu isukari bwasanze mu mubiri w’umuntu
Ese umubiri w’umuntu ukeneye Fer (ubutare)ingana iteku munsi?
Ingano ya fer abantu igenda itandukana bitewe n’ibyiciro aho abagabo bakuze (19+) basabwa gufata nibura 8 mg ku munsi, abagore bari hagati y’imyaka 19–50 basabwa gufata nibura 18 mg ku munsi, abagore barengeje imyaka 50 basabwa gufata nibura 8 mg ku munsi mu gihe abagore batwite bo basabwa gufata nibura 27 mg ku munsi naho abagore bonsa bo basabwa gufata nibura 9–10 mg ku munsi.
Ese Fer/Iron (ubutare) umubiri ukenera iboneka ite?
Fer/Iron umubiri w’umuntu ukenera iboneka mu byo kurya mu gihe ifunguro ry’umuntu rigizwe n’indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto bihagije cyangwa se food supplement (inyunganiramirire) nka: Spirulina tablets, Multivitamin na Ca+Fe+Zi Plus capsules ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kandi zikungahaye ku munyungugu wa Fer/Iron ndetse zikaba isoko nziza y’ingano iboneye ya Fer umubiri w’umuntu ukenera buri munsi bityo umuntu ntagire uburwayi buturutse ku kubura fer ihagije mu mubiri. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.
Dore akamaro ka Fer/Iron(ubutare) ku mubiri w’umuntu
Ubutare (Fer) burinda uturemangingo uburozi butandukanye kuko bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya uburozi mu mubiri, bugafasha mu kurinda ibibazo bitandukanye byerekeye gusaza n’ibindi bishobora guterwa na stress. Ubutare kandi bufasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bukomeye no kongera ubudahangarwa mu mubiri w’umuntu.
Ubutare burafasha cyane mu gukora insoro zitukura z’amaraso, bukaba kimwe mu bizigize, bugize kandi hemoglobin y’amaraso, ibintu bituma bugira uruhare mu gutwara umwuka mwiza wa oxygen buwuvana mu bihaha kugera mu bice byose by’umubiri. Ubutare bugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, kuko udafite ubutare umubiri ntiwabasha guhindura isukari imbaraga umubiri ukoresha, bityo ni ingenzi cyane mu guha umubiri ingufu.
Ese ni izihe ngaruka mbi zishobora guterwa no kubura fer/ubutare mu mubiri?
Zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kubura fer mu mubiri harimo kwiasirwa n’indwara yitwa anemia ikaba irangwa no kubura amaraso mu mubiri, umuntu akagira isereri nyinshi no kutareba neza cyane cyane iyo hari izuba ryinshi.
Iyo nta butare ufite mu mubiri ntushobora guhumeka neza kuko nta oxygen iba iri mu mubiri wawe aho ushobora gusanga ufite umunaniro mwinshi ugasinzira ndetse n’ubwonko bugakora nabi. Ibyo byose rro biterwa n’uko umuntu aba adafata indyo yignjemo ubutare
Dore bimwe mu ibiribwa wasangamo Fer/Iron (ubutare)
Ubutare ushobora kubusanga mu nyama zitandukanye, amafi, amagi,ibishyimbo, amashaza, ibigori, beterave, ibihaza ndetse n’imboga rwatsi.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw