Sodium ni umunyungugu (mineral) w’ingenzi mu mubiri w’umuntu. Akenshi tuyibona mu munyu wo ku meza (sodium chloride), ariko iba no mu biribwa bitandukanye nk’inyama zatunganijwe, ibiryo byo mu nganda, isosi, imigati n’ibiryo bipfunyitse (canned food).

Nubwo sodium ari ingenzi ku buzima, kuyifata mu rugero ruri hejuru cyane bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.

Ese umuntu yemerewe gufata sodiyumu (sodium) ingana ite?

Ishami ry’Ubuzima ku Isi (World Health Organization) ryatangaje ko umuntu mukuru atagomba kurenza nibura mg 2,000 za sodium ku munsi, zihwanye n’garama 5 z’umunyu (akiyiko gato kamwe ku munsi). Abana bagomba gufata ingano iri hasi kurusha iy’abakuru.

Ese Sodiyumu umubiri ukenera iboneka ite?

Sodiyumu umubiri w’umuntu ukenera iboneka mu biribwa bitandukanye ndetse no mu munyu wo ku meza by’umwihariko.  

Mu rwego rwo kugenzura ibipimo bya sodium mu mubiri ndetse no gukumira indwara zifitanye isano n’ukwiyongera kwa sodiyumu mu mubiri zirimo indwara z’umutima zitandukanye ndetse n’indwara zifata impyiko, Umuntu  yakifashisha  food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zikomoka mu bimera nka: Spirulina tablets, Propolis plus soft capsule, Cordyroyal jelly capsule, Golden six capsule na Sunriseubu ziboneka mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE. Izi food supplement nyunganiramirire zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.

Dore akamaro ka Sodium ku mubiri w’umuntu

1. Kuringaniza amazi mu mubiri

Sodium ifasha kuringaniza amazi ari mu maraso kuko ifatanya na potassium mu kugenzura uko amazi yinjira cyangwa asohoka mu ngirabuzimafatizo (cells).

2. Gufasha imitsi n’ubwonko gukora neza

Ifasha mu kohereza ubutumwa bw’imyakura (nerve impulses) hagati y’ubwonko n’izindi ngingo z’umubiri.

3. Gufasha imikaya (muscles) gukora neza

Sodium ifasha imikaya kwikurura no kuruhuka neza.

4. Kugenzura umuvuduko w’amaraso

Iyo ingano ya sodium iri ku gipimo gikwiye, ifasha gutuma umuvuduko w’amaraso uguma mu rugero rwiza.

Ingaruka zo kurenza urugero rwa Sodium

Iyo umuntu arya sodium nyinshi cyane, byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo:

  1. Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension)
  2. Indwara z’umutima
  3. Indwara z’impyiko (Chronic kidney disease)
  4. Kubyimba ibice by’umubiri bitandukanye (retention d’eau)
  5. Stroke

Dore bimwe mu byiciro by’abantu badakwiye kurya sodium nyinshi cyangwa basabwa kuyigabanya cyane:

1. Abafite umuvuduko ukabije w’amaraso

Kurya umunyu mwinshi bituma amaraso yiyongera, bikongera ibyago byo kurwara umutima.

2. Abafite indwara z’umutima

Cyane cyane abafite Heart failure.

3. Abafite indwara z’impyiko

Nko Chronic kidney disease, kuko impyiko zidashobora gusohora sodium irenze.

4. Abantu bageze mu zabukuru

5. Ababyibushye cyane

Kuko bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw