Hydrocele n'indwara irangwa no kwireka kw’amazi mu ruhu ruzengurutse udusabo tw’intanga (testicles) ku bagabo bigatuma testicles zibyimba nubwo akenshi bishobora kudatera ububabare, bitera umuntu kutamererwa neza.
Iyi ndwara ishobora gufata abana bato (by’umwihariko abavutse vuba) ndetse n’abagabo bakuru.
Ese indwara ya Hydrocele iterwa n’iki?
Hydrocele ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo:
1.Kuyivukana: Ku bana bato, hydrocele ishobora guterwa n’uko umuyoboro w’amazi utifunga neza igihe umwana avuka
2.Infections
3.Kubyimbirwa (Inflammation)
3.Gukomereka ku gice k’imyanya myibarukiro y’umugabo bitewe n’impanuka cyangwa izindi mpamvu.
4. Kuba umuntu arwaye indwara z’umutima, impyiko n’umwijima byongera ibyago byo kurwara hydrocele.
Ku bagabo bakuru, hydrocele ishobora kugaragara buhoro buhoro uko imyaka igenda yiyongera.
Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye Hydrocele
Ibimenyetso bikunze kugaragara harimo:
- Kubyimba kw’udusabo tw’intanga (testicles)
- Kumva testicles zisa niziremereye
- Kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina
- Kunanirwa kwicara cyangwa kugenda neza
- Kumva ubabara ku gice cya testicles
Ese Hydrocele ishobora gutuma umuntu atabyara?
Akenshi, hydrocele ntigabanya ubushobozi bwo kubyara, cyane cyane iyo ivuwe hakiri kare. Ariko iyo itavuwe neza cyangwa ikamara igihe kirekire, ishobora gutera intanga zidakorwa nkuko bikwiye ndeste bigatera intanga z’umugabo kuba ibihuhwe bikaba byatuma umugabo adashobora gutera inda.
Sibyo gusa kandi kuko kurwara hydrocele bishoshobora gutera uyirwaye kugira ipfunwe, guhangayika no kwiheba.
Hydrocele ivurwa ite?
Muri rusange uburyo bwo kuvura indwara ya hydrocele bushingira ku kigero cyayo n’imyaka y’uyirwaye:
- Ku bana bato: hari igihe hydrocele ishobora kwikiza ubwayo mu mezi make ya mbere y’ubuzima
- Ku bakuru: Iyo hydrocele ari nto kandi itabangamiye ubuzima, umuganga ashobora kuyikurikirana gusa. Iyo yabyimbye cyane kubagwa (surgery) ni bwo buryo bukoreshwa cyane.
Uretse uburyo bwavuzwe haruguru indwara ya hydrocele ishobora kuvurwa hifashishijwe imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ifite ubushobozi bwo gusana uturemangingo twa testicles kandi ikarinda n’izindi ndwara zibasira imyanya myibarukiro y’abagabo.
Muri iyo miti twavugamo; Reishi Capsules, Ca+Fe+Zi Plus Capsules, Golden Six Capsules na Spirulina Tablets yoseikorerwa mu bihugu nk’Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za America ndetse na Malysia ariko mu Rwanda bikaba biboneka mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw