Ibijumba ni ubwoko bw’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri zifatika kandi zifite akamaro gakomeye ku buzima. Ubushakashatsi bwerekana ko Ibijumba bigira ubushobozi bwo gufasha mu kurinda no kugabanya ibyago byo kurwara by’indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, izifata ubwonko ndetse na kanseri.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari inyunganiramirire (food supplements) zikungahaye kuntungamubiri nk’iziboneka mu bijumba ndetse n’izindi zose umubiri ukenera ndetse n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ijana ku ijana nka Cordy royal jelly, Golden six, Ca+Fe+Zi Plus capsules, Spirulina Tablets, na Multivitamin capsulesbifasha abantu barwaye indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, indwara zifata ubwonko, indwara z’amagufwa, imitsi n’umugongo,kanseri n’izindi. Izi nyunganiramirire (Food supplements) n’imiti birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL kandi nta ngaruka mbi bigira ku buzima bw’uwabikoresheje.
Dore intungamubiri ziboneka mu Bijumba n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
E. Vitamin C: Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
F. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
G. Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
H. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
I. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
J. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
K. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
L. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
M. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
N. Antioxidant (Carotenoids &Anthocyanins): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
O. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
P. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
R. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.
S. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
T. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.
U. Carbohydrate: Isoko y’ingufu mu mubiri, cyane cyane ku bakora imirimo ikenera imbaraga.
Ibijumba (sweet potatoes)si ibiribwa bitanga ingufu k’umubiri gusa, ahubwo bifite uruhare rukomeye mu kurwanya indwara zitandukanyekubera intungamubiri nyinshi ndetse na antioxidants byifitemo. Dore uko bifasha mu kurwanya indwara mu buryo burambuye;
1. Indwara z’umutima
Potassiumn’ibinyabutabire (fiber)biri mu bijumba bifashakugabanya cholesterol mbi (LDL)mu maraso.
Antioxidantsnka beta-carotenena vitamin Cbirinda uturemangingo tw’umutima kwangirika.
2. Indwara z’amaso
Ibijumba by’umuhondo cyangwa by’umutuku bikungahaye Vitamin A (beta carotene) ifasha kurinda indwara z’amaso nka night blindness, dry eyes, no kurinda kwangirika kwa retina.
3. Indwara z’ifata urwungano ngogozi
Fiber nyinshi ziboneka mu bijumba zifasha mu igogora kugenda neza, igabanya ibyago byo kurwara constipation kandi ikarinda kanseri y’amara (colon cancer).
4. Diyabete
Nubwo ibijumba bifite isukari kamere, bifite glycemic index iri hasi, bivuze ko bitazamura isukari mu maraso vuba.
5. Indwara z’ubwonko
Ibijumba bifite vitamin B6, B9 (folate) na magnesium, byose bifasha ubwonko gukora neza ndetse na antioxidants zirinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika, bikagabanya ibyago byo kurwara uburwayi bwo kwibagirwa (Alzheimer’s).
Kubera vitamin B9(folate), ibijumba bifasha mu gukura neza kw’ingingon’ubwonko by’umwana uri mu nda, kandi bikarinda ibibazo by’imikurire y’ubwonko (neural tube defects) ku mwana ukiri munda.
6. indwara z’amagufa
Ibijumba bifite calcium, magnesium, na phosphorus, bifasha gukomeza amagufa no kurinda indwara nka osteoporosiscyangwa kumungwa kw’amagufwa.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw