Cordyceps n'ubwoko bw’ibihumyo (mushrooms) biboneka ahantu hatandukanye ku isi, ariko bikunze kugaragara cyane mu misozi miremire ya Aziya, cyane cyane mu Bushinwa, Tibet, Nepal na Bhutan. Ibi bihumyo, bibamo amoko menshi, ariko azwi cyane mu buvuzi hashingiwe bushakashatsi mu by’ubuzima ni Cordyceps militarisna Cordyceps sinensis(Ophiocordyceps sinensis).
Ubu bwoko bw’ibihumyo bwombi Cordyceps militaris na Cordyceps sinensis buhuje imiterere, bugatandukanira gusa ku buryo bw’imibereho. Cordyceps sinensisishobora gukurira gusa mu kindi kinyabuzima cyane cyane ibyana by’utunyugunyugu two mu misozi miremire, mugihe Cordyceps militarisyo ishobora gukurizwa muri laboratoirehadakenewe ubundi bwoko bw’ikinyabuzima. Ibi bituma iboneka ku bwinshi kandi igakoreshwa cyane mu buvuzi bwa none akaba ari nayo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.
Cordyceps igizwe n’intungamubiri hamwe n’ibinyabutabire bifasha umubiri mu buryo butandukanye. Muri izo ntungamubiri n’ibinyabutabire twavugamo;
- Cordycepin: ifasha kurwanya udukoko (bacteria) dutera indwara, n’udukoko (bacteria) twangiza ADN.
- Polysaccharides; zongera ubudahangarwa bw’umubiri (immune swaystem).
- Amino acids: zifasha kubaka no gusana imikaya ndetse no kongera imbaraga mu mubiri.
- vitamini B1:Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
- Vitamin B2: ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
- Vitamin B12: Ni ingenzi mu gukora uturemangingo dushya kandi ikenerwa mu mikorere y’ubwonko n’utunyangingo twabwo (nerve tissue)
- Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso (globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
- Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
- Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
- Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
- Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
- Selenium: Ifasha thyroid gukora neza,Ifasha imyanya myibarukiro gukora neza, Irinda ikanavura indwara ya asima, Irinda kanseri zitandukanye nka kanseri y’ibere,urwungano ngogozi,ibihaha,igifu,prostate n’izindi, Izamura ubudahangarwa bw’umubiri.
MuIKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari imiti y’umwimerere bikozwe mu kimera cya Cordyceps nka Cordy royal jelly na Cordy active na long rich cordyceps militaris bifasha mu kurinda no kuvura indwara z’ubuhumekero, indwara z’imitsi n’amagufwa, izifata urwungano ngogozi, indwara z’umutima n’izindi. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL.
Akamaro ka cordyceps ku mubiri w’umuntu
1. Ivura umunaniro ukabije (fatigue)
Cordyceps izwiho kongerera umuntu imbaraga no kugabanya umunaniro. Abakinnyi n’abakora akazi gasaba imbaraga bayifata nk’inyongera (supplement) ituma umwuka mwiza (oxygen) ugera neza mu maraso, bityo umubiri ugakora neza.
2. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
Cordyceps ifa mu ikorwa ry’uturemangingo tw’umubiri dushinzwe kurwanya n’indwara (white blood cells), bityo bigafasha mu kurwanya virusi, bagiteri, n’indwara zifata umutima cyangwa imyanya y’ubuhumekero.
3. Irinda, ikavura indwara z’umutima
Ubushakashatsi bwerekana ko Cordyceps ifasha kugabanya cholesterol mbi (LDL)no kongera cholesterol nziza (HDL). Ibi bifasha mu gukumira stroke, n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’izindi ndwara z’umutima.
4. Irinda, ikavura diyabete
Cordyceps ifasha kugenzura urwego rw’isukari mu maraso, igabanya ingaruka z’uburwayi bwa diyabete ku mpyiko n’amaso.
5. Irwanya kanseri
Cordycepin na polysaccharides biboneka muri cordyceps byagaragaye mu bushakashatsi ko bishobora gufasha kwica cyangwa guhagarika gukura kw’uturemangingo twa kanseri, cyane cyane izifata ibihaha, urwagashya n’amabere.
6. Ivura indwara zifata imyanya y’ubuhumekero
Mu buvuzi bwa gakondo bwo mu Bushinwa, Cordyceps yifashishwa mu kuvura asima (asthma), inkorora ndende, n’indwara z’ibihaha. Ifasha mu kongera umwuka n’imikorere myiza y’ubuhumekero.
7.Ivura uburwayi bwo kugira ubushake buke mu gutera akabariro
8. Irinda ikanavura abafite intanga zabaye amazi kuko ibafasha zikongera kumera neza zigasubirana umwimerere n’ireme byazo
9. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri n’ingenzi ku barwayi ba SIDA n’abafite agakoko gatera SIDA ka HIV
10. Ifasha abarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi na mburugu ikabakiza
11. Irinda ikavura uburwayi bw’impyiko,
12. Izamura ireme n’ubwinshi bw’intanga
13. Ituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigenda neza
14. Yongera ubushake bwo gutera akabariro
15. Irinda ibihaha uburwayi butandukanye
16. Ifasha urwagashya gukora neza(spleen)
17. Irinda ikanavura uburwayi bwo mu ngingo
18. Irinda ikanakiza uburwayi bwo gushaka kwihagarika cyane cyangwa kenshi mu ijoro
19. Irinda igakiza uburwayi bwa amnesia (uburwayi bwo kwibagirwa bya vuba)
20. Ivura uburwayi bwo kugira ikizengerera ukagwa hasi.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw