Lumbar diseasesni indwara zifata igice cyo hasi cy’umugongo(mu Cyongereza bita lumbar region). Iki gice kigizwe n’inyama n’amagufwa yitwa lumbar vertebrae, niho umuntu akunda kumva ububabare bwo mu mugongo wo hasi (low back pain), kandi ni hamwe mu hantu hafatwa cyane n’indwara z’imitsi.
Ubwoko bukunze kugaragara bwa lumbar diseases
- Lumbar disc herniation (slipped disc / disc y’inyuma): ibaho igihe disiki iri hagati y’amagufwa y’umugongo ivuye mu mwanya wayo, bigatera ububabare bukomeye mu mugongo no mu birenge.
- Lumbar spondylosis (gusaza kw’amagufwa y’umugongo): Iyo amagufwa y’umugongo atangiye gusaza, agahindura imiterere, bituma umuntu agira ububabare buhoraho mu mugongo.
- Lumbar spinal stenosis (gufungana k’umuyoboro w’umugongo):Igihe umuyoboro unyuramo urutirigongo ufunze, bigatera uburibwe n’uburiro mu mugongo n’amaguru.
- Lumbar strain cyangwa sprain (gukomereka kw’ imitsi n’imikaya y’umugongo): bishoboraguterwa n’imirimo ikomeye, guterura ibintu biremereye nabi, cyangwa gukora ibinyuranye n’imiterere y’umubiri.
- Degenerative disc disease: ibaho igihe disiki (disc) z’umugongo zitangira kwangirika cyangwa kugabanuka uko umuntu asaza, bigatuma amagufwa yegerana, bigatera ububabare.
Dore ibintu bitandukanye bishobora kongera ibyago byo kurwara izi ndwara cyane;
- Izabukuru (Ageing):Ni yo mpamvu nyamukuru. Uko umuntu arushaho gusaza, ni nako utugufa tworoheje “discs” ubusanzwe tuba hagati y’amagufwa y’uruti rw’umugongo tugenda twumagara, tugatakaza ubushobozi bwo kurinda amagufwa bikaba intandaro y’ububabare umuntu agira.
- Kumara umwanya munini muri position imwe (Poor posture):Kwirirwa ukoresha mudasobwa cyangwa telefone igihe kirekire cyangwa wicaye.
- Imvune cyangwa impanuka:Kuba warigeze kugira imvune ku gice cy’umugongo bishobora gutuma amagufwa yaho yangirika vuba.
- Umurage (genetic factors):Hari igihe biba biterwa n’uko mu muryango hari ababyeyi cyangwa abavandimwe bayirwaye.
- Kunywa itabi:ubushakashatsi bugaragaza ko nicotine n’ibindi binyabutabire biba mu mwotsi w’itabi bigabanya amaraso (blood flow) mu gice cyo kw’ijosi, bikangiza ama disc bityo bikaba intandaro ya cervical spondylosis.
- Umubyibuho ukabije (obesity)
- Kudakora imyitozo ngororamubiri (physical exercise).
Ibimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye lumbar diseases
- Kubabara umugongo wo hasi, n’amaguru,
- Kumva ibice bimwe na bimwe by’umubiri bisa naho byagagaye,
- Kuribwa umutwe,
- Kuribwa umugongo cyane cyane igice cyo hejuru,
- Gucika intege mu maboko, amagaru no mu biganza,
- Gutakaza ibyiyumviro (sensation) mu bice bimwe na bimwe by’umubiri,
- Kurwara imbwa cg kugira ibinya,
Ingaruka mbi ziterwa na Lumbar diseases
Iyo izi ndwara zitavuwe hakiri kare, zishobora kugira ingaruka zikomeyeku buzima bw’umuntu harimo:
- Kurwara Umugongo,
- Ubumuga bw’ingingo,
- Kurwara umutwe udakira,
- Stress n’indwara zo mu mutwe:Kubera uburibwe budashira, umuntu ashobora guhura n’agahinda gakabije (depression).
- Guhorana umunaniro (fatigue).
Ese izi ndwara zivurwa ite?
Ubushakashatsi mu by’ubuzima bugaragaraza ko igihe Lumbar diseases zivuwe hakiri kare hakoreshejwe uburyo bwa physiotherapy cyangwa surgery (kubagwa) zishobora gukira burundu, bugaragaza kandi ko izi ndwara, umuntu ashobora kuzirinda hakoreshejwe inyunganira mirire (food supplement) n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ifite ubushobozi bwo gukomeza na kurinda amagufwa nka Reishi capsules, Ca+Fe+Zi Plus capsules, J’ Flex capsules, Golden Six capsule na Spirulina Tablets.Iyi miti n’inyunganiramirire bikorerwa mu bihugu nk’Ubushinwa, Leta zunze ubumwe za America ndetse Malysia ariko mu Rwanda bikaba biboneka mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw