Ibitunguru ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, kandi si ukubera gusa uburyo bituma ibiryo biryohera, ahubwo ni n’umwe mu miti karemano ifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu. N’ubwo benshi babifata nk’indyo isanzwe, ibitunguru bifite intungamubiri nyinshi zifasha umubiri gukora neza ndetse bikarinda indwara nyinshi.

Ibitunguru si indyo isanzwe ahubwo ni umuti w’umwimerere. Birinda indwara nyinshi, zirimo izifata umutima, iz’ubuhumekero, iz’amara ndetse n’indwara z’uruhu. Kubirya buri munsi bituma umubiri wiyubaka kandi  ukagira ubudahangarwa bukomeye.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye birimo n’ibitunguru ivura indwara zavuzwe haruguru. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL,HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).

Muri iyo miti twavugamo; Reishi capsules, Golden six, Ca+ Fe+ Zi Plus capsules, Cordy royal jelly, Multivitamin capsules, na Magillim Capsules.

1. Intungamubiri ziboneka mu bitunguru

Ibitunguru birimo intungamubiri z’ingenzi zirimo vitamine A,vitamine C, vitamine B6, vitamine B9 (folate) hamwe n’imyunyu ngugu y’ingirakamaro nka calcium, magnesium, potassium, Iron/fer na phosphorus. By’umwihariko, bifite ibinyabutabire byitwa flavonoids (Quercetin), Allicin, Saponinsna sulfur compoundsbifasha mu kurwanya udukoko dutera indwara no mu gusukura umubiri.

2. Akamaro ku buri ntungamubiri iboneka mu bitunguru

A. Vitamin A;ifasha mu kurinda amaso, gusigasira uruhu no kongerera umubiri ubudahangarwa.
 

B. Vitamin B6 (Pyridoxine); Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

 

C. Vitamin B9 (folate);ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).

D.  Vitamin C; Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.

E. Calcium: Ifasha mu gukomeza amagufwa n’amenyo.

F. Iron:Ifasha mu gukora hemoglobin itwara umwuka wa oxygen mu maraso.

 

G. Magnesium; Ifasha imikaya gukora neza ndetse igakomeza amagufwa.

H. Potassium:Ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso no gukorera neza k’uturemangingo tw’umutima.

I. Phosphorus: Ifatanya na calcium mu kubaka amagufwa no gutanga ingufu mu mubiri.

J.  Sulfur: Ni imwe mu myunyu yihariye cyane mu bitunguru,Ifasha mu gukora antioxidantsnka glutathione, no mu gusukura amaraso no kurwanya mikorobe ndetseniyo ituma ibitunguru bifite impumuro iryohereye kandi bikora alliciniyo bimenaguwe.

K. Flavonoid (Quercetin): Ni antioxidantikomeye ifasha mu kurwanya inflammation, kurinda imitsi no kugabanya ibyago byo kurwara umutima, gusukura uruhu no kururinda  kanseri.

L. Phytochemical (Allicin): Ifite ubushobozi bwo kwica mikorobe, udukoko, virusi, ndetse no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kugabanya ibinure bibi mu maraso.

M. Phytochemical (Saponins): Zifasha mu kurwanya mikorobe n’udukoko tw’indwara z’uruhu kandi zongera imbaraga z’ubudahangarwa bw’umubiri.

Ibitunguru kuba ikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma igira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
 

  1. Indwara z’umutima (heart diseases)
  2.  Kanseri
  3. Indwara z’uruhu n’imitsi
  4. Indwara ziterwa n’udukoko (infections)
  5. Gusukura umubiri (detoxification)

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;                          

                                       ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515