Green world “Selenium Tablet” ni inyunganira mirire igizwe n’umunyungugu wa Seleniyumu y’umwimerere (Organic selenium).

Seleniyumu ni ubwoko bw’umunyungugu umubriri udakeneye ku bwinshi (trace mineral) kuko umubiri ukenera nibura hagati ya mikoro-garama 55 na mikoro-garama 400 (55 mcg – 400 mcg) ariko ntibikuraho ko ari umunyungugu w’ingenzi mu mikorere y’umubiri wacu ya buri munsi kuko ugira akamaro kanini mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, gusohora imyanda cg uburozi mu mubiri no kuwurinda indwara nyinshi nk’ umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension), umwijima (liver cirrhosis), diyabete, kanseri zitandukanye n’indwara z’amaso (cataract)

 

Ni izihe mpamvu zishobora gutuma seleniyumu iba nkeya?

  1. Gufata mafunguro akomoka ku bihingwa byahinzwe mu butaka bukennye k’umunyungugu wa seleniyumu

Ubushakashatsi bugaragaza ko ahanini ubutaka bwo muri Africa bukennye k’umunyungugu wa seleniyumu, ibi bivuze ko n’ibihingwa muri Africa aribyo soko y’ifunguro ku banyafurika benshi bidafite seleniyumu mu rugero rukwiriye bityo hakaba hari ibyago byo kugira seleniyumu nkeya mu mubiri ku banyafurika, ibi kandi bikabongerera ibyago byo kurwa indwara zitandukanye ziterwa no kuba umubiri udafite seleniyumu ihagije.

  1. Gufata kenshi amafunguro yatunganyirijwe mu nganda (Refined food) aho usanga mu gihe cyo gutunganywa (processing) ibiribwa bitakaza 50 – 70% by’umunyungugu wa seleniyumu.

 

Kimwe mu bimenyetso bikuru byerekana ko umuntu afite seleniyumu idahagije mu mubiri n’uguhora arwaragurika kuko ubudahangarwa bwe (immunity) cyangwa abasirikare barinda umubiri buba budafite ingufu, ibi byongerera umubiri ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye ndetse n’urupfu rutewe n’indwara ziterwa na Virus nka SIDA (AIDS).

Akamaro ka “Green World Selenium Tablet” mu mubiri.

  1. Yongera ingano ya seleniyumu mu mubiri,
  2. Yongerera umubiri ubushobozi bwo gusohora imyanda n’uburozi (enhances the body’s anti-oxidation ability),
  3. Ifasha umubiri kongera ubudahangarwa kuko ibikora isohora ibyakwangiza umubiri ndetse ikarinda umubiri gusaza imburagihe.
  4. Ifasha mu ikorwa ry’intangangabo (sperm production), ikarinda intangangabo zirigukorwa (developing sperms) kwangirika bitewe na free radicals,
  5. Ifasha mu ikorwa rya poroteyine yitwa Selenoprotein P (iyi porotetine irinda uturemangingo dukora imitsi itwara amaraso “blood vessels” n’umutima),
  6. Irinda kanseri ya prostate,
  7. Irinda kanseri y’amara
  8. Mugukora umurimo wo gusohora ibyangiza umubiri ndetse no kurinda umubiri gusaza imburagihe, uyu munyungugu wa seleniyumu ufatanya na vitamine E,
  9. Seleniyumu ifasha mu ikorwa rya gluthathione peroxidase anti-oxidant irwanya uburozi bushobora gutera kanseri mu mubiri (free-radicals),
  10. Ufasha mu kurinda impinduka zaba kuri DNA (gene mutation) bikaba byatera indwara,
  11. Ifasha mu ikorwa rya Vitamin C mu mubiri,
  12. Seleniyumu ifasha mu kurinda kanseri zinyuranye.
  13. Ku bantu bafite ubudahangarwa buri hasi kimwe n’abantu bavuka mu muryango wabayemo abarwayi ba kanseri, uyu munyungugu ni ingenzi mu gukomeza kubarinda kanseri z’uruhererekane rwo mu miryango (hereditary),
  14. Kubarwayi ba kanseri seleniyumu ibafasha mu kurinda ko ikomeza kwiyongera no gukwirakwira mu mubiri,
  15. Ifasha amaraso gutemebera neza mu mubiri w’umuntu,
  16. Ifasha imikorere myiza ya Thyroid (ubushashatsi bwagaragaje ko seleniyumu ari inkabura mu gutuma thyroid (endocline gland) irekura imisemburo yayo “Thyroxin”mu mubiri),
  17. Ifasha mu gutuma uturemangingo (cells) tudasaza,
  18. Ifasha guhangana na Asima (ubushakashatsi bugaragaza ko abantu barwaye indwara ya Asima kandi yarababayeho akarande abo bantu burya ngo bafite seleniyumu nkeya mu mubiri wabo),
  19. Ifasha mu gutera inda (ubusanzwe kugira ngo intangangabo zibashe kongera umuvuduko ndetse n’amaraso abashe kwiyongera neza mu gitsina cyafashe umurego seleniyumu irakenerwa ku bagabo),
  20. Irinda gukuramo inda byizanye cyangwa by’uburwayi ku bagore.

Uko ikoreshwa

Igizwe n’ibinini 30, ugafata ibinini 4 ku munsi bibiri mu gitondo na bibiri ku mugoroba mbere yo gufata amafunguro ukabinywesha amazi y’akazuyazi.

                                                       

                                   

  ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw