Kanseri y’umwijima ibaho igihe uturemangingo tw’umubiri dusanzwe, dutangiye gukura no guhindagurika cyane mu buryo budasanzwe.

Umwijima ni  rumwe mu ngingo zigize umubiri w’umuntu  ukaba uherereye mu nda ku ruhande rw’iburyo ,ukaba ari urugingo rukora imirimo irengaa 500 mu mubiri wacu,harimo gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso ,  gusohora ibinyabutabire n’ibyasigaye ku miti tuba twanyweye; bityo umubiri ntubonekemo uburozi,….nibindi byinshi

Abantu benshi bibasirwa n’iyi kanseri baba barabanje kurwara izindi ndwara zishegesha cyane umwijima (chronic liver disease); iyo twavuga cyane ni cirrhosis (irangwa no gucikagurika k’umwijima) na za hepatite B na C. Kugira izi ndwara zishegesha umwijima byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanserin y’umwijima  ku rugero rwo hejuru.

Ibimenyetso bya kanseri y’umwijima

Ibimenyetso by’iyi kanseri ntibikunze kugaragara ariko kuri bamwe hari ibigaragara birimo:

  • Ku barwayi bamwe, bashobora kumva uburibwe mu nda (mu gice kirimo umwijima) bworoheje cg budakabije cyane.
  • Guhaga vuba cyane mu gihe ugitangira kurya
  • Gutakaza ibiro

 

Iyi kanseri ahanini ituruka ku zindi ndwara zibasira umwijima

Abandi bashobora kugaragaza ibimenyetso byatewe n’ubundi burwayi bw’umwijima bari bafite mbere y’iyi kanseri, ibi bimenyetso bishobora gukomera cg se bikazajya bigenda bigaruka, bimwe muri byo:

  • Guhinduka umuhondo k’uruhu cg igice cy’umweru ku maso
  • Kubyimba inda cyangwa ibirenge
  • Kugira iseseme no kuruka
  • Kugira umunyungugu wa karisiyumu mwinshi mu mubiri  bikaba bishobora gutera iseseme ,constipation no gucika intege
  • Kubyimba amabere ku bagore
  • Kugira ibinure bibi mu mubiri byinshi.
  • Kugira isukari nke mu maraso (hypoglycemia)

 

Ni bande bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri?

  • Abantu basanzwe barwaye indwara z’umwijima harimo Hepatite B na C
  • Abantu barwaye indwara ya Cirrhosis ifata umwijima ikawangiza ku kigero gihambaye
  • Kuba mu muryango wawe hari umuntu wawurwaye
  • Abantu bafite uburwayi bwa Diyabete
  • Abantu bahuye n’uburozi bwa Aflatoxins(uburozi buboneka ku binyampeke byazanye uruhumbu bitewe n’ubukonje)
  • abantu banywa inzoga nyinshi
  • Abantu babaswe no kunywa itabi
  • Abageze mu za bukuru barengeje imyaka 50
  • Abantu b’igitsina gabo
  • Abantu babyibushye bafite umubyibuho ukabije

 

Uko twakwirinda Kanseri y’Umwijima

1.Kugabanya ingano y’ibinyobwa bisembuye cyane cyane inzoga

Ku mugabo si byiza kurenza ibirahure bibiri ku munsi naho umugore  ntugomba kurenza ikirahure kimwe ku munsi cy’inzoga ,kunywa inzoga nyinshi uba wiyongerera ibyago byo kurwara kanseri

2.Kwikingiza uburwayi bwa Hepatite B

Fata urukingo rwa hepatite yo mu bwoko bwa B kugira ngo bikugabanirize ibyago byo kuyirwara ,kuko nayo itera ingaruka zo kurwara kanseri y’umwijima

 

3.Kubungabunga ibiro by’umubiri

Umubyibuho ukabije ukongerera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo na kanseri zitandukanye byo kimwe na kugira ibiro bike cyane nabyo bigukururira ubu burwayi.

4. Irinde ibintu byose byagukururira ibyago byo kurwara  Hepatite C

 

Birimo:

  • kwirinda kuryamana n’umuntu wese ,byaba bibaye ugakoresha agakingirizo
  • Kwirinda kwitera inshinge zanduye cyangwa zitasukuwe nkabitera ibiyobyabwenge
  • Kwitondera cyane ibikoresho bakoresha biyandikaho (Tattoo)

5. Gerageza gufata Ibyo kunywa n’ibyo kurya byagufasha gusukura umwijima no kuwurinda uburozi

Birimo:amazi,the vert,umutobe w’indimu, Apple cider vinegar, Umutobe w’amacunga, Umutobe ukorwa mu mboga nka

karoti,concombre (cucumber), beterave (beetroot),tangawizi , celery , pome,amashu,tungurusumu,avoka,ikinzari n’izindi mboga ushobora gukoramo imitobe ni zimwe mu zigirira akamaro umwijima, kuko zifasha mu gusohora imyanda.

 

ESE KANSERI Y’UMWIJIMA (LIVER CANCER) IRAVURWA?

Yego kanseri y’umwijima iravurwa igakira iyo itararengerana.

Hari Uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuvura iyi kanseri burimo:

Guhindura umwijima (liver transplant): aha birumvikana ko ubagwa ugakurwamo umwijima urwaye, bakaguha undi muzima (uvuye mu wundi muntu)

Kubagwa: bitewe n’urugero iyi kanseri igezeho, bashobora kubaga ako gace kafashwe.

Guhagarika amaraso ajya ku gace kafashwe na kanseri : ibi bizwi nka embolization abaganga bahagarika udutsi tw’amaraso tuyohereza ku turemangingo(cellules) tw’umwijima twagezemo kanseri. Ibi bituma utu turemangingo tutabasha gukura, kuko nta maraso aba atugeraho.

Chemotherapy: ni uburyo bukoreshwa kwa muganga mu kwica uturemangingo twa kanseri (cancer cells) cyangwa se kuduhagarika gukura.

Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha gukira no kwirinda kanseri y’umwijima?

 

Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration, GMP, HALLAL,..n;ibindi). Iyi miti ikaba ivura iyi kanseri y’umwijima ndetse ikanayirinda.

Iyo miti ni:Livergen capsules,A-power capsules,Ginseng capsules,ganoderma plus capsules,Soy bean Lecithin softgel,Spirulina Capsules,Golden Six Capsules,Reishi Capsules,Cordy Active Capsules,

 

            

 

  ADDRESS

 IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw