Hepatiteni indwara iterwa na virusi ahanini ariko ishobora no guterwa na infection, uburozi butandukanye (imiti imwe n’imwe, kunywa inzoga nyinshi, tatouage, n’ibindi) cg ubwirinzi bw’umubiri bwirwanya ubwawo kimwe n’izindi ndwara zangiza abasirikare b’umubiri nka SIDA. Hepatiteitera umwijima kubyimba. Ishobora kwibasira umwijima gusa cg se ikaba yatera izindi ndwara nko; kuzana udusebe no gucika k’umwijima (fibrosis), cirrhosis na kanseri y’umwijima.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe HepatiteBna Cnizo zizahaza abantu benshi kuko zitera izindi ndwara z’igikatu nka kanseri na cirrhosis, zikaba zandura binyuze mu matembabuzi cg amaraso y’umuntu wanduye.
DORE UKO HEPATITE B NA C ZANDURA
Virus ya hepatite B (HBV:Hepatite B Virus)
HBV(Hepatite B Virus) yandura binyuze mu maraso cg andi matembabuzi y’uwanduye;
- Kwandura binyuze ku kuryamana n'umuntu urwaye mutikingiye (mu mibonano mpuzabitsina)
- Gusangira ibikoresho bikomeretsanya nk'ibikwasi ,inshinge nibindi...
- Umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amubyara
- Gukorakora igisebe cyangwa amaraso by'umuntu wanduye kandi utikingiye (utambaye ibikoresho bikurinda)
- Gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’urwaye hepatite Bnk’urwembe n’inshinge
- Gusomana (Tire langue) n’urwaye hepatite B
- Gukoresha uburoso bumwe bw’amenyo
- Kuba waterwa amaraso ava ku muntu ufite ubu burwayi .
- kwijomba ibintu bitobora umubiri
- Guhuza ibitsina n’abantu batandukanye cyangwase kuryamana n’uyirwaye
- Guhabwa imiti binyuze mu mutsi
Virus ya hepatite C (HCV :Hepatite C Virus)
- HCV yandura mu gihe uhuye n’amaraso cg andi matembabuzi y’umuntu wanduye.
- Guhabwa amaraso y’umuntu wanduye hepatite C
- Mu gihe uri guterwa imiti cg ibindi bikoresho by’uwanduye iyi hapatite C.
- HCV ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina nubwo atari kenshi biba;
- Ishobora kwandura biturutse ku kugira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cg SIDA,
- kuryamana n’abantu batandukanye biri mu byongera ibyago byo kwandura ubu bwoko bwa hepatite C.
IBIMENYETSO BYA HEPATITE B na C
Bimwe mu bimenyetso rusange ni:
- Kubura ubushake bwo kurya
- Umunaniro udasanzwe
- Umuriro ariko udakabije
- Kuribwa mu nda
- Iseseme no kuruka
- Gutakaza ibiro bikabije
- Kurwara indwara y’uruhu kukazana amaraso akishushanya mo
- Kuribwa mu mikaya
- Kumva uburyaryate ku ruhu
- Kwituma umusarani ufite ibara risa n’ibumba
- Kugira inkari zirabura /zijimye
- Guhinduka k’uruhu rukaba umuhondo cyane cyane mu maso,mu bworo bw’ikirenge no mu ntoki
- Kwituma ibyeruruka
- Kuvira imbere
- Gutaka ubwenge
- Kumva uzungerera
- Kugwa muri muri koma
- Gutonekara uruhu
UKO WAKWIRINDA IZI NDWARA ZA HEPATITE B na C
- Gukoresha agakingirizo ,ukirinda no kuryamana n'umuntu ufite iyi ndwara
- Kwirinda gusangira ibikoresho bikometsa nk'ibikwasi ,inzembe nibindi..
- Kwirinda gutizanya ibikoresho nk'uburoso cyangwa gusangira inshinge kubitera ibiyobyabwenge
- Kwipimisha iyi ndwara mu gihe utwite
- Kureka kunywa inzoga nyinshi,isukari nyinshi ndetse n’itabi
- Guhabwa amaraso cyangwa kuyongererwa gusa mu gihe uyahawe n'abaganga kandi kwa muganga hemewe.
- Gukingiza abana bato , bagahabwa inkingo zose
- Kuvuza umuntu ufite ubu burwayi kandi tukamufasha gukurikiza amabwiriza ya muganga
- Irinde umubyibuho ukabije ndetse n’ibinure bibi mu mubirikuko bitera inyama y’umwijima kubyimba no kugira infection
NB:ubu burwayi bwa Hepatite B na C iyo bumaze igihe butuma urwara n’izindi ndwara zifata inyama y’umutima harimo:liver cirrhosis(urushwima),Liver cancer(kanseri y’umwijima), fibrosis(kuzana udusebe no gucika k’umwijima)Liver failure,uburwayi bw’impyiko,…
Ni ngombwa kujya kwa muganga igihe ugaragaza ibimenyetso cg ukeka ko ufite iyi ndwara, ukaba wakangurira nundi uzi igihe cyose ubonye bimwe mu bimenyetso.
Ubu rero ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CAREcyabazaniye inyunganiramirire zikozwe mu bimera ijana ku ijana zirimo: Reishi Capsules,Cordy Active Capsules,Golden Hypha Capsules,Livergen Capsules,Lecithin Capsules,Ganoderma Capsules,Blueberry Super nutrition ikomoka mu buvuzi gakondo bw’abashinwa n’Amerika na maleziya iyi miti ikaba ivura ikanarinda uburwayi bwa hepatiteBna Ckuko yongera abasirikare barinda umubiri w’umuntu ndetse ikanagabanya virus (charges virale) zitera izi Hepatite Bna C; ikanakuraho ingaruka mbi zatewe n’ubu burwayi.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa inama ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw