Amibe (amebiasis) ni indwara iterwa n’agasimba kitwa Entamoeba histolytica ka amibe, muri rusange ikaba indwara iterwa n’umwanda.
Ikaba ifata cyane abantu baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Yinjira mu mubiri wawe iyo uriye cyangwa ukanywa ibirimo amagi yayo. Si ibyo gusa kuko no gukora ku byo uyirwaye yitumye ukaza kurya udakarabye, cyane cyane ku bana nabyo bitera kurwara iyi ndwara.
Ayo magi aboneka ahantu umuntu uyirwaye yitumye, nyamara akaba amara amezi menshi akiri mazima. Tuyasanga mu butaka, mu mazi, mu ifumbire y’imborera n’ahandi hose hashoboka hari umwanda.
Yandurira kandi mu gukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno, mu gihe uyikorerwa ayirwaye.
Iyo igeze mu mubiri ihita ijya mu gifu no mu mara ari naho itangira kororokera. Nyuma ikajya mu mara manini, ari naho itura. Iyo itinze kuvurwa cyangwa ntivurwe neza ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso, ikinjira mu mwijima ikawangiza ndetse ishobora no kugera mu bwonko.
IBIMENYETSO BY’UMURWAYI WA AMIBE
Ibimenyetso bigaragara hagati y’icyumweru n’ibyumweru 2 uriye ibyandujwe n’amagi ya amibe. Ikigo cya CDC gitangaza ko hagati ya 10% na 20% y’abantu banduye amibe aribo bagaragaza ibimenyetso byo kuyirwara.
- Ibyo bimenyetso birangwa no guhitwa bijyana no kuribwa mu nda.
Gusa iyo yamaze kwangiza mu mara niho ihita igutera macinya. Icyo gihe mu byo wituma hazamo amaraso, bizwi nko kugereka, ndetse kuribwa mu nda bikiyongera.
- Iyo yageze mu maraso, yangiza umwijima, umutima, ibihaha, ubwonko n’ibindi bice aho iteramo ibisebe no kwangirika.
- Iyo yageze mu mwijima ugira umuriro no kuribwa igice cy’inda, iburyo ahagana mu mbavu.
- Kubabara mu nda
- Kugira isesemi cyane cyane mu gitondo ndetse ukumva udashaka no kurya (Loss of appetite)
- Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
- Kwishimagura
- Kugira umuriro rimwe na rimwe
- Kugira Diarrhea
- Kugugara mu nda, ndetse warya nka saa sita bikagera nimugoroba wumva utarasonza.
- Gufuruta ku mubiri
- Kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo
- Kubura amasohoro biturutse kuri amibe
- Isereri
- Kudakora neza k’ubwonko ,kwibagirwa byahato na hato
- Uburwayi bw’imitsi
- Kwituma umwanda urimo ururenda
- Guhorota cyangwa kunanuka
- Umunaniro ukabije
- Kubyimba inyama y’umwijima
Ese amibe irakira?
Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.
Iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi, amibe ni indwara ivurwa igakira. Gusa bitewe nuko uba utazi nyirizina aho wayanduriye ngo uhirinde,
Gusa iyi ndwara iza ku mwanya wa 3 mu ndwara ziterwa na parasite, zica, iyo itirinzwe cyangwa ngo ivurwe neza.
Ni gute nakirinda amibe?
Isuku ni bwo buryo bwambere bwo guhangana nayo, niyo mpamvu usabwa kwita kw’isuku yawe w’ubahiriza ibi:
- Oza imbuto n’imboga n’amazi meza kandi menshi mbere yo kubirya. Amazi yo kubyozamo ntuyasukemo ahubwo uyasukaho woza, agatemba, si ugushyira mu ibasi ngo wogerezemo
- Kandi buri gihe jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe uvuye kwituma, n’igihe ugiye kurya.
- Amazi yo kunywa yateke cyangwa ukoreshe ayavuye mu nganda, apfundikiye. Cyangwa ukoreshe imiti yabugenewe irimo iode cyangwa chlore. Wayigura muri farumasi cyangwa ahandi bicururizwa
- Ibyo guhatwa ujye ubihatisha icyuma gisukuye nawe wakarabye intoki
- Amata yateke mbere yo kuyanywa. Ayo utizeye isuku yayo, wiyanywa.
- Ibiryo byo ku nzira, nk’ibigori, za brochette, amasambusa,capati,amandazi,imineke,..byitondere
- Irinde gufata ku munwa utarakaraba nyuma yo gukingura umuryango w’inzu kuko haba hakoze abantu benshi batandukanye
- Irinde gukoresha itorosho n’intoki mu musarane uhasukura
- Mbere yo kujya mu bwogero rusange (piscines) banza umenye neza ko bateyemo imiti yabugenewe yica udukoko(bacterie) twagutera amibe n’izindi ndwara.
Uko watandukana na Amibe yazengereje benshi
Ushobora kuba urwaye Amibe bakakubwira ko ari twibanire idakira, ariko sibyo kuko IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikaba n’inyunganiramiramirire bikoze mu bimera bivura iyi ndwara y’Amibe. Muri iyo miti twavugamo Reishi capsules,Parashield capsules,Garlic oil,Aloe Verra plus capsules, In-cleansing-Tea,..
Iyi miti ikaba ifite ubushobozi bwo kwica inzoka ya amibe,amagi yayo,gusenya igikonoshwa yihishamo ndetse n’ubundi bwoko bw’inzoka bwose butandukanye .
Iyi miti ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga nka FDA(Food and Drug Administration), GMP, HALLAL,..n;ibindi
Uramutse ukeneye Parashield Reishi capsules ,capsules,Garlic oil,Aloe Verra plus capsules, In-cleansing-Tea wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw