Ibibyimba byo mu nda ibyara (myome) ni indwara ikunze kwibasira abagore n’abakobwa, bari hejuru y’imyaka 35 batarabyara n’ababyaye, bafite ikibazo cy’imisemburo (hormones) yitwa "oestrogenes" iba yarabaye myinshi mu mubiri.
Ubu bwoko bw’ibibyimba iyo budafatiranywe bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mugore cyangwa umukobwa ubirwaye harimo no kuba ingumba.
Ibibyimba byo munda bifata abakobwa n’abagore bigira amoko menshi anyuranye; ariko tugiye turibanda ku bifata mu mura w’umugore cyangwa umukobwa .
Ibi bibyimba bya myomes cyangwa se fibromes uterins bikurira mu mitsi y’umura. Nubwo impamvu ibitera itazwi neza, imihindagurikire yimisemburo y’umugore niyo ahanini ikomokaho ibi bibyimba cyane ubwiyongere bw’umusemburo witwa Oestrogene.
Ibi bibyimba bifata ku turemangingo(cellules) tutakigabanyamo uko bikwiriye (cellules qui ne se divisent plus correctement) bigatuma noneho dukura ku muvuduko wo hejuru.
Imikurire y’ibi bibyimba ituruka ku mikorere y’imirerantanga(ovaires) ari nayo mpamvu ku bana bakiri bato ndetse no ku bagore bacuze, nta bibyimba bishya bishobora kwirema. Mu mura hashobora kubamo ikibyimba kimwe cyangwa se byinshi.
Abanditsi bamwe bavuga ko ikibyimba cyakuze cyane gishobora gutuma umubyimba w’umura uba munini nkuko bigenda ku mugore utwite inda y’amezi atandatu cyangwa arindwi.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nibura umugore umwe ku icumi aba arwaye ibi bibyimba kandi bigakunda kwibasira abagore n’abakobwa b’abirabura. Ku bantu 2498 bakoreweho ubu bushakashatsi, 220 nibo basanganywe ibi bibyimba bya Myomes. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore barwaye ibi bibyimba batajya bivuza uko bikwiriye, 38% ngo nibo bivuza uko bikwiriye.
kimwe cya gatanu(1/5) cy’abagore bari hejuru y’imyaka 35 baba barwaye ibi bibyimba.
Ibi bibyimba bibamo amoko 4 bitewe naho byafashe:
- ibifata hagati mu nyama igize umura (intramural),
- ibifata mu mura munsi ya endometre (sous-muqueux),
- ibiba biri mu nyama y’umura ariko binawufasheho (sous-sereux),
- ibiba bifite umuzi ufashe ku mura (fibrome pédiculé).
Ninde ushobora kurwara ibi bibyimba?
bikunda gufata abakobwa batigeze babyara bafite imyaka 30 kuzamura. Gusa ibi ntibisobanura ko abagore babyaye nabo batabirwara.
Ubushashatsi bwagaragaje ko uburwayi bw’ibi bibyimba bushobra guhererekanywa mu miryango (facteur héréditaire).
Ubundi bushakashatsi buheruka gukorwa muri 2013 bwagaragaje ko nibura umugore umwe ku icumi aba arwaye ibi
Ibibyimba bya Myomes ntibishobora gufata umukobwa ukiri mu bwangavu ariko kandi ngo bishobora gufata umukobwa mu gihe cy’imyaka 20 ariko kubera ko biba bitaraba binini akabikurana akazabimenya ari uko ibemenyetso bitangiye kwigaragaza.
Ku bakobwa bagejeje mu myaka 40 na 45 batarashaka baba bafite ibyago byinshi kuko umusemburo wa Oestrogene uba wiyongera cyane.
Ibimenyetso bigaragaza ko umugore cyangwa umukobwa bafite ibibyimba bya myomes
ibimenyetso bya myomes biterwa n’ubwoko bw’ikibyimba n’aho cyafatiye. Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa cyangwa umugore urwaye ibibyimba bya myomes harimo:
- Ihindagurika ry’imihango cyangwa kuyibura.
- Kugira ububabare bukabije mu gihe cy’imihango, kuva amaraso menshi kandi igihe kirekire.
- Guhora ubirwaye akuramo inda , zikavuka igihe kitageze
- kuremererwa no kugira uburibwe mu kiziba cy’inda Iki kimenyetso kigendana no kwiyongera kw’ubunini bw’inda ibyara kuburyo umuntu yakwibeshyaho ko ari ukwiyongera kw’ibiro cyangwa kuba yaba atwite
- Guhora ubirwaye ashaka kunyara inshuro nyinshi n’ibindi.
- Kumva ikibyinba mu nda iyo cyabaye kinini
N B: ibimenyetso bikunda kugaragaza ibi bibyimba ni:
ukuva amaraso kandi umugore cyangwa umukobwa atari mu gihe cy’imihango.
Ikindi kimenyetso gikunda kubigaragaza ni ukuva amaraso menshi mu gihe cy’imihango, biherekezwa n’uburibwe bukabije cyangwa se uburibwe ntibube bwaza. Nubwo akenshi ibi bibyimba bidakunda kwigaragaza, 30% by’abagore barwaye ibi bibyimba nibo bagaragaza ibimenyetso birimo na bimwe twavuze haruguru ariko ahanini bigatangira kugaragara hashize nibura imyaka 4 n’igice bifashe umuntu.
Ni iyihe nama abakobwa n’abagore bagirwa?
abagore n’abakobwa bagirwa inama yo kwisuzumisha ibi bibyimba nibura inshuro imwe mu mwaka. Kuko hari igihe umukobwa cyangwa umugore abirwara akazabimenya ariko byamaze kuba binini cyane ari nako ingaruka mbi byamugiraho ziyongera.
Ese umugore cyangwa umukobwa wigeze kurwara ibi bibyimba ashobora kubyara ntakibazo?
biterwa n’uburyo ibyo bibyimba byangije umura. Iyo byangije umura cyane cyangwa imiyoborantanga biragoye ko uwabirwaye yabasha kubyara. Gusa yongeyeho ko iyo bibazwe hakiri kare kandi bikabagwa neza, umugore ashobora gutwita kandi akibaruka nk’abandi bose.
Ibibyimba bya myomes biravurwa bigakira?
Kugeza ubu hari imiti ishobora gutuma bigabanya umubyimba. Nk’igihe basanze umugore utwite afite ibi bibyimba, bamwandikira imiti ituma bigabanya umubyimba cyangwa ituma umura ubasha kugira ubwisanzure, bakazabibaga amaze kubyara. Kubibaga ahanini nibwo buryo bukoresha mu kubivura. ariko mu bihugu byateye imbere bashobora ku kibaga umwana akiri mu nda.
umugore cyangwa umukobwa wigeze kurwara ibi bibyimba ashobora kubyara ntakibazo?
Biterwa n’uburyo ibyo bibyimba byangije umura. Iyo byangije umura cyane cyangwa imiyoborantanga biragoye ko uwabirwaye yabasha kubyara. Gusa iyo byabazwe hakiri kare kandi bikabagwa neza, umugore ashobora gutwita kandi akibaruka nk’abandi bose.
Dore ibisubizo ku bagore n’abakobwa kuri ubu burwayi.
Ivuriro KUNDUBUZIMA HEALTH CARE rivurisha imiti gakondo y’abashinwa n’abanyamerika ikoze ijana ku ijana mu bimera ryabazaniye imiti ikaba n’inyunganiramirire ikoze mu bimera ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo nka FDA, GMP, HALLAL, ikiza ibi bibyimba ndetse inafasha abatarabirwara kuba babyirinda kdi abamaze kubirwara babaze cyangwa byakize bakaba babasha ku byara nk’abandi.
Muri iyo miti twavugamo nka: Golden hypha, Golden six, Reishi, Cordy active,perfect steam cell,Ginseng Roots Oil capsule
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw