Ubuki kuva kera bwagiye bukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye buba bwakozwe hakusanyizwe ibyo inzuki ziba zakuye ku ndabo zitabarika, ndetse no ku bimera bitandukanye biba byivanzemo imiti y’umwimerere itanukanye. Ubuki buzwiho kwica bagiteri no kubyimbura. Burya ubuki niyo wabubika imyaka n’imyaniko bugumana umwimerere wabwo kuko nta mikorobi ishobora kororokeramo.
Ubuki bugizwe n’intungamubiri nyinshi,muri zo twavugamo nk’ Ibitera ingufu, Imyunyungugu nka: Sodium,Potassium,Calcium,Fer,Magnesium,zinc,phosphore…
Isukari y’umwimerere,Za vitamin zitandukanye nka: A,B2,B3,B6,B9,B12,C,D,Za protein zitandukanye,…….
Hano tugiye kureba zimwe mu ndwara zivurwa na bwo cg zirindwa na bwo.
1. Ubuki bukoreshwa mu kuvura ubugendakanwa. Ubusiga mu kanwa no ku rurimi rw’uburwaye, inshuro ebyiri (2) ku munsi.
2. Ku bagabo iyo unywa ibiyiko binini 3 ku munsi byibuza bigufasha gutinda kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro kandi binafasha igitsina gufata umurego ntigicike intege.
3. Iyo ubuvanzwe n’amavuta yo kwisiga bituma ugira uruhu rwiza
4. Bushyirwa ku bikomere n’ubushye bigatuma igisebe cyuma vuba.
5. Ubuki burwanya kanseri n’indwara z’umura
6. Bukoreshwa mu kuvura ikirungurira n’igifu kirimo ibisebe
7. Buvura indwara zo mu muyoboro w’inkari nko; kunyara ntizishire neza, kokera uri kunyara no kubyimba uruhago
Ushobora kubunywa bwonyine, ukabuvanga n’amazi y’akazuyazi cg se mu cyayi
8. Iyo unywa inzoga ukajya uvangamo n’ubuki bikurinda gusinda. Aha ntibivuze kunywa inturire cyangwa inkangaza. Nukunywa inzoga ukwayo nabwo ukwabwo.
9. Ku bakoresha imbaraga cyane nk’abantu basiganwa ubuki butuma udatakaza ingufu kuko burimo amasukari anyuranye kandi isukari yongera imbaraga.
10. Bukoreshwa mu kuvura mikorobi zitandukanye cyane cyane bagiteri.
11. Buvura inkorora, kubabara mu muhogo na asima bitewe na vitamin C ibamo
12. Buvura guhitwa no kuruka
13. Bufasha amaso kureba neza kuko bukize kuri vitamin A
14. Ubuki butuma umutima utera neza
15. Ubuki bwongerera imbaraga umutima
uko umuntu agenda asaza,umutima ugenda utakaza imbaraga ukagenda unanirwa,ubuki ni bwiza mu gutuma umutima ugira imbaraga bityo ntucike intege ku buryo bworoshye.
16. Ubuki butuma amaraso atembera neza mu mutima ;iyo amaraso adatembera neza mu mutima,umutima nawo ntubasha gusunika amaraso neza mu mubiri,ibi rero bituma umubiri wose ugira ikibazo. ni byiza byibuze kurya utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi kugira ngo wirinde icyo kibazo.
17. Ubuki bugabanya urugimbu mu mutima; iyo urugimbu (Cholesterol) rubaye rwinshi mu mitsi y’umutima,irifunga bityo bigatera indwara y’umutima bita coronary heart disease,ubuki rero bufasha gusukura iyi mitsi yo mu mutima.Ni byiza gufata byibuze utuyiko 3 tw’ubuki ku munsi.
18. Ubuki bugabanya ububabare bw’umutima
Ku barwaye umutima,usanga akenshi bababara mu gatuza mu gice umutima uherereyemo,iyo urya byibuze hagati y’utuyiko 3 na 5 tw’ubuki ku munsi birinda uko kubabara k’umutima.
19.Kuvanga ubuki n’amata bifasha igogorwa gukora neza,birinda bikanakomeza uruhu,bikurinda ibibazo byo kubura ibitotsi,byongera imbaraga ,bikomeza amagufa,birinda gusaza .
20.Kuvanga ubuki n’umutobe w’indimu bifasha cyane mu gutakaza ibiro,bikura imyanda mu mubiri,bikiza inkorora no kubabara mu mihogo,byihutisha imikorere y’umubiri,bivura bikanarinda ibiheri byo mu maso,biringaniza acide mu mubiri,bizamura ubudahangarwa,
Dore Uko ubuki bukoreshwa
Ukoresha ikiyiko kinini cg 2 inshuro hagati ya 3 na 5 ku munsi. Ni ukuvuga byibuze 50g ariko nanone nturenze 150g ku munsi.
Ushobora kubukoresha bwonyine, kubuvanga n’amazi y’indimu, icyayi cya mukaru ,amata,cg amazi y’akazuyazi.
Urabukoresha kugeza ukize neza kandi niyo utarwaye ukabukoresha bukurinda indwara zinyuranye.
Icyitonderwa
Ubuki ntibuhabwa umwana utarageza ku mwaka.
Umurwayi wa diyabete ntabwemerewe kuko bugira amasukari menshi anyuranye
Si byiza kubuvanga n’imbuto nka maracuja, amacunga cg ibinyomoro kuko bwangiza vitamin C ibamo. Iyo uri burye imbuto n’ubuki ushyiramo intera y’amasaha 2 byibura.
Iyo ubuvanze n’amazi yatuye bibugabanyiriza ubushobozi.
Twibutseko ari ubuki bw’umwimerere, si bwabundi buba bwanyuze mu nganda kuko buba buvanzwemo ibindi.
Uramutse ukeneye ubuki watugana
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw