Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ndetse no kuyabika. Aka gasabo ku muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.
N' urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.
Abashakashatsi bavuga ko guhera ku myaka 40, Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira ingorane zikomeye.
Indwara zifata porositate
- Prostatite
Porositate ishobora kurwara indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira. Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’izamburuguzandura mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babwita prostatite .
- Adenome de prostate.
uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini bitewe no kurwara nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.
- Kanseri ya porositate
Kanseri ya porostate ni indwara nayo ifata abagabo batangiye gusaza, bafite kuva ku myaka 55 kuzamura.Ni iya 2 muri kanseri zihitana abagabo ku isi.
Ibimenyetso byatuma ukeka ko ufite uburwayi bwa Prostate:
1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
5. Kubona amaraso mu nkari.
6. Kugira amaraso mu masohoro.
7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.
11. Kunyara bicikagurika kandi utabasha gutungereza
12. Gucikwa n’inkari mu gihe usetse cyangwa ukoroye
13. Kunanirwa kunyara uhagaze
Dore uko wakirinda uburwayi bwa prostate.
- Kunda kurya imboga, ibihumyo, imbuto, ibishyimbo n’ibitunguru
- Kunda guhekenya karoti no kurya izindi mboga zose zisa n’umuhondo na orange.
- Irinde amafiriti
- Gushaka umugore nabyo birayirinda kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara
- Gabanya gufata vitamin E iza nk’ibinini ahubwo urye ibikungahaye kuri iyi vitamini, nabwo ntukabye
- Kora siporo byibuze 3 mu cyumweru
- Irinde izuba ryinshi kimwe n’ibindi byose bitera umubiri gushyuha cyane
- Gabanya kurya inyama zitukura, amagi no kunywa amata
- Kunda kurya inyanya mbisi
Kuri ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE hari inyunganiramirire (food supplement) zirimo ProstatRelax ,Prostacare Capsule ,Reishi Capsule ,Ca+Fe+Zi ,Golden Six,Golden Hypha ,Cordy Active ,Revive Capsule zigizwe n'imyunyugu nka: Zinc, Selenium, Magnesium,Calcium,Fer (Iron) ndetse na vitamine D, Vitamin B6, Vitamin E, antioxidants hamwe na omega 3 fatty acids intungamubiri z'ingenzi ku buzima bwiza bwa prostate n'izindi ngingo zigize imyanya myibarukiro y'abagabo. Zunganira intungamubiri umubiri ubona binyuze mu biribwa bigafasha prostate gukora neza, bikayirinda gufatwa n'uburwayi ndetse bigafasha umuntu wamaze kurwara uburwayi bwa prostate gukira vuba.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima n'imirire iboneye mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASImuri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw