Indwara ya Syphilis (mburugu) n’imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima iyo itavuwe hakiri kare. Iterwa na bagiteri yitwa Treponema pallidum, kandi ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, binyuze mu maraso cyangwa ku mubyeyi uyifite ayanduza umwana mu gihe atwite.

Nubwo iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira neza iyo igaragaye hakiri kare, abantu benshi batinda kuyimenya kuko ibimenyetso byayo bishobora kutagaragara vuba cyangwa bikitiranywa n’izindi ndwara.

Wari uzi ko hari food supplement (inyunganiramirire) z’umwimerere zagufasha kurwanya indwara ya syphilis ndetse na kuyikira vuba?

Ubu IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE kibafitiye inyunganiramirire (food supplements) zirimo: Multivitamin capsules, Deep sea fish oil capsules, Ca+Fe+Zi Plus caspule na ProbioC+ zisana uturemangingo tw’umubiri, zikagabanya ububabare ndetse zikarwanya bacteria. Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zifite ibyangombwa by'ubuziranenge bitangwa FDA (Food and Drugs Administration) kandi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bw’uwazikoresheje.

Uko Indwara ya Syphilis Yandura

Syphilis yandura cyane cyane mu buryo bukurikira:

1. Imibonano mpuzabitsina idakingiye
Iyo umuntu akora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite syphilis atakoresheje agakingirizo, ashobora kuyandura byoroshye.

2. Kuva ku mubyeyi ujya ku mwana
Umugore utwite urwaye syphilis ashobora kuyanduza umwana akiri mu nda, bikitwa congenital syphilis.

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu arwaye syphilis

Ibimenyetso bya syphilis bishobora gutandukana bitewe n’icyiciro indwara igezeho, ariko bikunze kuba:

1. Ibiheri cyangwa ibituri ariko bitababaza

Iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cyangwa akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina.

Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cyangwa ububabare wumva.

2. Kuribwa imikaya

Uburibwe bw’imikaya cyane cyane aho ingingo zihurira ni kimwe mu bimenyetso byayo bikunze kugaragara iyo ukiyandura.

3. Kugira umuriro

Sifilisi iyo igeze mu rwego rwisumbuye, utangira kugaragaza ibimenyetso nk’umuriro, kumagara mu mihogo ndetse no kubyimbirwa mu mvubura za lymph nodes (kugira inturugunyu mu nsina z’amatwi).

Akenshi ibi bimenyetso bitangira wumva ari umunaniro uhoraho no kumva utamerewe neza muri rusange.

4. Gutakaza ubushake bwo kurya

Kunanirwa kurya no gutakaza ibiro bikunze kugaragara mu gihe igeze ku rwego rwisumbuye.

5. Imikorere mibi y’urwungano rw’imyakura

Sifilisi mu gihe itavuwe neza, uko igenda ikura niko yibasira urwungano rw’imyakura iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, izwi nka neurosyphilis. Yibasira ibice bitandukanye by’ubwonko, ikaba yatera gutakaza ubushobozi bwo kumva, gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kuvuga no guhora utitira.

6. Ibibazo by’urwungano rw’umutima

Bagiteri zitera Sifilisi zifite ubushobozi bwo kwibasira urwungano rw’umutima. Nubwo bidakunze kubaho cyane, ariko ishobora gutera umutima guhagarara, bitewe no kugabanuka kw’udutsi tw’amaraso no kubyimbirwa kw’imijyana.

Ibi biba iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, mu gihe itavuwe neza, ndetse bishobora no kuba nyuma y’imyaka 10 uyanduye!

7. Ibibazo by’amaso no kutabona neza

Ibibazo byo kureba neza nabyo akenshi biterwa na sifilisi yamaze kugera mu bwonko, neurosyphilis. Bagiteri za syphilis ziragenda zikibasira imitsi ituma ubona neza. N’ubwo bitaba kenshi ariko ishobora no gutera ubuhumyi, cyangwa kubona ibicyezicyezi.

Ingaruka Mbi za Syphilis ku Buzima

 Iyo syphilis itavuwe ishobora guteza ibibazo bikomeye birimo:

1. Kwangirika k’umutima n’imiyoboro y’amaraso
Indwara ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso n’umutima.

2. Kwangirika kw’ubwonko n’imyakura
Syphilis ishobora gutera indwara izwi nka neurosyphilis, igira ingaruka ku bwonko n’imyakura (brain and nervous system).

3. Kuba intandaro y’indwara z’amaso zitandukanye.

Syphilis n’indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, ariko ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo umuntu ayimenye hakiri kare. Kwipimisha kenshi, gukoresha agakingirizo no kugisha inama muganga ni bimwe mu byafasha kurinda ubuzima bw’umuntu n’abo babana.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw